ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/1 pp. 6-11
  • Ntimugacogore mu Isiganwa ry’Ubuzima!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ntimugacogore mu Isiganwa ry’Ubuzima!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ‘Rushaho Kugira Umwete wo Kubyitaho’
  • ‘[Mukomeze] Guhugurana’
  • “Mukwiriye Kwihangana”
  • Dushobora Kwihangana
  • Ushobora Kwihangana Kugeza ku Mperuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Iruka mu isiganwa wihanganye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Mwirinde Kubura Ukwizera
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Dusiganwe dufite ukwihangana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/1 pp. 6-11

Ntimugacogore mu Isiganwa ry’Ubuzima!

“Dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye.”​—ABAHEBURAYO 12:1.

1, 2. Ni ibihe bintu bishishikaje byashimishije abagaragu ba Yehova muri iyi minsi y’imperuka?

TURI mu bihe bishishikaje kandi by’ingorabahizi. Mu mwaka wa 1914, ubu hakaba hashize imyaka isaga 80, ni bwo Yesu yimikiwe kuba Umwami w’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru. ‘Umunsi w’Umwami wacu’ ujyanye n’ “igihe cy’imperuka” y’iyi gahunda y’ibintu, waratangiye (Ibyahishuwe 1:10; Daniyeli 12:9). Kuva icyo gihe, isiganwa ry’ubuzima Abakristo barimo rigenda rirushaho kuba iryihutirwa. Abagaragu b’Imana bashyizeho umwete mu kwihatira kugendana n’igare rya Yehova ryo mu ijuru, ari ryo muteguro we wo mu ijuru, ugenda ukataza ubudahagarikwa kugira ngo usohoze imigambi ya Yehova.​—Ezekiyeli 1:4-28; 1 Abakorinto 9:24.

2 Mbese, hari ibyishimo ubwoko bw’Imana bwagize, mu gihe ‘busiganwa’ bugana mu buzima bw’iteka? Yego rwose! Bwashimishijwe no kubona abasigaye bo mu bavandimwe ba Yesu bakorakoranywa, bushimishwa no kumenya ko igikorwa cyo gushyira ikimenyetso bwa nyuma ku basigaye bo mu bantu 144.000, kigiye kurangira (Ibyahishuwe 7:3, 4). Byongeye kandi, bwishimira kumenya ko Umwami washyizweho na Yehova, yahuye umuhoro we, kugira ngo asarure “ibisarurwa byo mu isi” (Ibyahishuwe 14:15, 16). Kandi se mbega ibisarurwa (Matayo 9:37)! Kugeza ubu, abantu basaga miriyoni eshanu bamaze gukorakoranywa—ari bo “[mbaga y’]abantu benshi, umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’am[o]ko yose n’indimi zose” (Ibyahishuwe 7:9). Nta n’umwe ushobora kuvuga uko amaherezo iyo mbaga y’abantu benshi izaba ingana, kubera ko ari nta muntu n’umwe ushobora kuyibara.

3. Buri gihe tugomba kugerageza kwihingamo umwuka w’ibyishimo, n’ubwo habaho iki?

3 Ni iby’ukuri ko Satani agerageza kudusitaza cyangwa kuduca intege, mu gihe turimo tuvuduka muri iryo siganwa (Ibyahishuwe 12:17). Kandi gukomeza kwiruka mu gihe cy’intambara, inzara, indwara z’ibyorezo n’indi mimerere yose igoye iranga iki gihe cy’imperuka, ntibyagiye byoroha (Matayo 24:3-9; Luka 21:11; 2 Timoteyo 3:1-5). Ariko kandi, mu gihe iherezo ry’iryo siganwa rigenda ryegereza, imitima yacu isimbaguritswa n’ibyishimo. Twihatira kurangwa n’intego Pawulo yasabye bagenzi be b’Abakristo bo mu gihe cye kugira, ubwo yababwiraga ati “mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose: yewe, nongeye kubivuga nti ‘mwishime!’ ”​—Abafilipi 4:4.

4. Ni uwuhe mwuka Abakristo b’Abafilipi bagaragaje?

4 Nta gushidikanya ko Abakristo Pawulo yabwiye ayo magambo, baboneraga ibyishimo mu kwizera kwabo, bitewe n’uko Pawulo yababwiye ati “mukomeze kwishimira mu Mwami” (Abafilipi 3:1, NW). Itorero ry’Abafilipi ryari itorero rigira ubuntu, rirangwa n’urukundo, ryakoranaga umwete n’igishyuhirane (Abafilipi 1:3-5; 4:10, 14-20). Ariko kandi, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bose si ko barangwaga n’uwo mwuka. Urugero, bamwe mu Bakristo b’Abayahudi Pawulo yandikiye igitabo cy’Abaheburayo, bari bakeneye kwitabwaho.

‘Rushaho Kugira Umwete wo Kubyitaho’

5. (a) Ni uwuhe mwuka warangaga Abakristo b’Abaheburayo, igihe itorero rya mbere rya Gikristo ryashingwaga? (b) Vuga imimerere yaranze Abakristo b’Abaheburayo bamwe na bamwe, ahagana mu mwaka wa 60 I.C.

5 Itorero rya Gikristo rya mbere ryabayeho mu mateka y’isi, ryari rigizwe n’Abayahudi ba kavukire hamwe n’abanyamahanga bahindukiriye idini rya Kiyahudi, kandi ryashinzwe i Yerusalemu mu mwaka wa 33 I.C. Ryarangwaga n’uwuhe mwuka? Gusoma ibice bibanza byo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, birahagije kugira ngo umuntu yibonere ukuntu ryarangwaga n’igishyuhirane n’ibyishimo, kabone n’ubwo ryabaga rihanganye n’ibitotezo (Ibyakozwe 2:44-47; 4:32-34; 5:41; 6:7). Ariko kandi, uko imyaka ibarirwa muri za mirongo yagiye ihita, ibintu byaje guhinduka, maze biza kugaragara ko Abakristo b’Abayahudi benshi badohotse mu isiganwa ry’ubuzima. Inyandiko imwe ivuga ibihereranye n’imimerere bari barimo ahagana mu mwaka wa 60 I.C., igira iti “hariho imimerere irangwa n’ubunenganenzi no kumva ko bitega ibintu ntibisohore, kumva ko ibyiringiro byabo birerezwe, guteshuka ku bintu runaka ku bwende bwabo, no kutarangwa no kwizera mu byo bakora. Bari Abakristo, ariko agaciro bahaga ikuzo ryo guhamagarwa kwabo ntikari gafashije.” Ni gute Abakristo basizwe baje kugera muri iyo mimerere? Isuzuma ry’ingingo zigize urwandiko Pawulo yandikiye Abaheburayo (rwanditswe ahagana mu mwaka wa 61 I.C.) riradufasha gusubiza icyo kibazo. Iryo suzuma rizadufasha twese muri iki gihe, kwirinda kurohama mu mimerere nk’iyo yo mu buryo bw’umwuka ijegajega.

6. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe byari bigize itandukaniro hagati y’ugusenga ko mu gihe cy’Amategeko ya Mose n’ugusenga gushingiye ku kwizera Yesu Kristo?

6 Abakristo b’Abaheburayo, baturukaga mu idini rya Kiyahudi, iryo rikaba ari gahunda yo gusenga yihandagazaga ivuga ko yumvira Amategeko Yehova yatanze binyuriye kuri Mose. Ayo Mategeko asa n’aho yakomezaga kureshya Abakristo b’Abayahudi benshi, wenda bitewe n’uko yari yaramaze imyaka myinshi ari bwo buryo bwonyine bwo kwegera Yehova, kandi ikaba yari gahunda ihambaye yo gusenga, ifite imirimo y’ubutambyi, ibitambo byatambwaga buri gihe, n’urusengero rw’i Yerusalemu rwari rwaramamaye ku isi hose. Ubukristo bwo butandukanye n’ibyo. Busaba kubona ibintu mu buryo bw’umwuka, nk’uko Mose yabibonaga, we ‘watumbiraga ingororano yari kuzagororerwa [mu gihe cyari kuzaza],’ kandi agakomeza ‘kwihangana, nk’ureba Itaboneka’ (Abaheburayo 11:26, 27). Biragaragara ko Abakristo b’Abayahudi benshi batarebye ibintu muri ubwo buryo bw’umwuka. Bari baraheze mu rungabangabo, aho kwiruka mu isiganwa ryabo bafite intego.

7. Ni gute gahunda twavuyemo ishobora kugira ingaruka ku bihereranye n’ukuntu twiruka mu isiganwa ry’ubuzima?

7 Mbese, muri iki gihe haba hari imimerere nk’iyo? Nta gushidikanya, ibintu ntibimeze kimwe neza neza. Nyamara kandi, Abakristo baturuka muri gahunda y’ibintu ituma abantu biyemera cyane. Isi iha abantu uburyo bushishikaje bwo kugera ku bintu, ari nako ibasaba ibintu biremereye. Byongeye kandi, abenshi muri twe baba mu bihugu byogeyemo ingeso yo kutagira icyo wizera, aho abantu barangwa n’ubwikunde no gukurura bishyira. Turamutse twemeye kuganzwa na gahunda iteye ityo, ‘amaso y’imitima yacu’ ashobora gutangira guhuma mu buryo bworoshye (Abefeso 1:18). Ni gute tuziruka uko bikwiriye mu isiganwa ry’ubuzima, niba tutagishoboye gushishoza neza ngo tumenye iyo turimo tugana?

8. Ni mu buhe buryo bumwe na bumwe Ubukristo busumba ugusenga ko mu gihe cy’Amategeko?

8 Kugira ngo Pawulo atere inkunga Abakristo b’Abayahudi, yabibukije ukuntu gahunda ya Gikristo iruta Amategeko ya Mose. Ni iby’ukuri ko mu gihe ishyanga ry’Abisirayeli bo mu buryo bw’umubiri ryari ubwoko bwa Yehova bugendera ku Mategeko, Yehova yavuganye na ryo binyuriye ku bahanuzi bahumekewe. Ariko kandi, Pawulo avuga ko muri iki gihe [Yehova] avugira ‘mu kanwa k’Umwana we, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose, ni we yaremesheje isi’ (Abaheburayo 1:2). Ikindi kandi, Yesu arakomeye kurusha abami ‘bagenzi be’ bose, bo mu muryango wa Dawidi. Ndetse anasumba abamarayika.—Abaheburayo 1:5, 6, 9.

9. Kuki tugomba “kurushaho kugira umwete wo kwita” ku byo Yehova avuga, kimwe n’Abakristo b’Abayahudi bo mu gihe cya Pawulo?

9 Ku bw’ibyo rero, Pawulo yagiriye Abakristo b’Abayahudi inama igira iti “dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa, tukabivamo” (Abaheburayo 2:1). N’ubwo kumenya ibihereranye na Kristo byari imigisha ihebuje, hari byinshi kurushaho byari bikenewe. Bagombaga kwita cyane ku Ijambo ry’Imana, kugira ngo barwanye amoshya ya gahunda ya Kiyahudi yari ibakikije. Natwe tugomba “kurushaho kugira umwete wo kwita” ku byo Yehova avuga, tuzirikanye za poropagande z’urudaca tuba twitegeye zo muri iyi si. Ibyo bivuga ko tugomba kugira akamenyero keza ko kwiyigisha, kandi tugahora dufite porogaramu nziza yo gusoma Bibiliya. Nk’uko Pawulo yaje kubivuga nyuma y’aho muri urwo rwandiko rwe yandikiye Abaheburayo, nanone bivuga ko buri gihe tugomba kujya mu materaniro no kubwira abandi ibihereranye no kwizera kwacu (Abaheburayo 10:23-25). Ibyo bikorwa bizadufasha gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka, bityo ntituzibagirwe ibyiringiro byacu bihebuje. Nitwuzuza ibitekerezo bya Yehova mu bwenge bwacu, ntituzanegekazwa cyangwa ngo duhungabanywe n’ikintu icyo ari cyo cyose iyi si ishobora kudukoraho.—Zaburi 1:1-3; Imigani 3:1-6.

‘[Mukomeze] Guhugurana’

10. (a) Ni iki gishobora kugera ku muntu utarushaho kugira umwete wo kwita ku Ijambo rya Yehova? (b) Ni gute dushobora ‘[gukomeza] guhugurana’?

10 Turamutse tutitaye cyane ku bintu by’umwuka, amasezerano y’Imana ashobora rwose gusa n’aho atari ibintu nyakuri. Ndetse ibyo byarabaye mu kinyejana cya mbere, igihe amatorero yose uko yakabaye yari agizwe n’Abakristo basizwe, n’intumwa zimwe na zimwe zikaba zari zikiriho. Pawulo yaburiye Abaheburayo agira ati “bene Data, mwirinde, hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimura Imana ihoraho. Ahubwo muhugurane iminsi yose, bi[cy]itwa uyu munsi, hatagira uwo muri mwe unangirwa umutima n’ibihendo by’ibyaha” (Abaheburayo 3:12, 13). Iryo jambo Pawulo yakoresheje ngo “mwirinde,” riratsindagiriza ko tugomba kuba maso. Hari akaga kugarije! Akaga gahereranye no kubura ukwizera—ni ukuvuga ‘icyaha’—gishobora gushora imizi mu mitima yacu, maze tukaba twava ku Mana, aho kuyegera (Yakobo 4:8). Pawulo atwibutsa ‘[gukomeza] guhugurana.’ Tugomba kugira igishyuhirane cyo kwifatanya n’abavandimwe. “Uwitandukanya n’abandi, aba ashaka ibyo ararikiye; akanga ubwenge bwose butunganye, afite ubukana” (Imigani 18:1). Kuba ari ngombwa kwifatanya muri ubwo buryo, bisunikira Abakristo muri iki gihe kujya mu materaniro y’itorero, no mu makoraniro mato n’amanini ubudasiba.

11, 12. Kuki tutagombye guhagararira ku kumenya inyigisho z’ibanze za Gikristo gusa?

11 Nyuma y’aho muri urwo rwandiko rwa Pawulo, yatanze iyi nama yindi y’agaciro katagereranywa, agira ati “nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu, kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kongera kwigishwa namwe iby’ishingiro rya mbere ry’ibyavuzwe n’Imana: kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata, aho kugaburirwa ibyo kurya bikomeye . . . ibyokurya bikomeye ni iby’abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza” (Abaheburayo 5:12-14). Uko bigaragara, Abakristo b’Abayahudi bamwe na bamwe, bari barananiwe kujya mbere mu bihereranye no gusobanukirwa. Bari baratinze kwemera umucyo wari wariyongereye, ku birebana n’Amategeko no gukebwa (Ibyakozwe 15:27-29; Abagalatiya 2:11-14; 6:12, 13). Bamwe bashobora kuba bari bagikomeza gufatana uburemere ibikorwa byari byarahozeho kera, urugero nk’Isabato ya buri cyumweru n’Umunsi w’Impongano wubahirizwaga cyane buri mwaka.​—Abakolosayi 2:16, 17; Abaheburayo 9:1-14.

12 Ku bw’ibyo rero, Pawulo yagize ati “dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere, ngo tugere aho dutunganirizwa rwose” (Abaheburayo 6:1). Umuntu wiruka mu isiganwa rya marato wita cyane kuri gahunda ye y’ibyo kurya byagenwe, ashobora kurushaho gukomeza neza iryo siganwa rirerire kandi rinaniza. Mu buryo nk’ubwo, Umukristo wita cyane ku mirire ye yo mu buryo bw’umwuka​—ntahagararire ku nyigisho z’ibanze, z’‘ibya mbere,’​—azashobora kurushaho gukomeza isiganwa no kurirangiza neza. (Gereranya na 2 Timoteyo 4:7.) Ibyo bivuga ko agomba kurushaho gushishikazwa n’ “ubugari, n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo” bw’ukuri, bityo agakomeza gukura mu buryo bw’umwuka.​—Abefeso 3:18.

“Mukwiriye Kwihangana”

13. Ni gute Abakristo b’Abaheburayo bari baragaragaje ukwizera kwabo mu bihe byari byarahise?

13 Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C. ikimara kurangira, Abakristo b’Abayahudi barashikamye, n’ubwo bahuraga n’ibibarwanya mu buryo bukomeye (Ibyakozwe 8:1). Wenda ibyo ni byo Pawulo yazirikanaga, igihe yandikaga agira ati “mwibuke iminsi ya kera, uburyo mwihanganiraga imibabaro y’intambara nyinshi, mumaze kuvirwa n’umucyo” (Abaheburayo 10:32). Uko kuba abizerwa mu kwihangana, byagaragaje urukundo bakundaga Imana, kandi byabahaga umudendezo wo kuvugana na yo (1 Yohana 4:17). Pawulo yabagiriye inama yo kutawupfusha ubusa babitewe no kubura ukwizera. Yabihanangirije ababwira ati “mukwiriye kwihangana, kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe. ‘Haracyasigaye igihe kigufi cyane, kandi uzaza, ntazatinda.’ ”—Abaheburayo 10:35-37.

14. Ni ibihe bintu nyakuri byagombye kudufasha kwihangana, kabone n’ubwo twaba tumaze imyaka myinshi dukorera Yehova?

14 Bite se ku bihereranye natwe muri iki gihe? Abenshi muri twe twari dufite umwete igihe twamenyaga ukuri kwa Gikristo ku ncuro ya mbere. Mbese, turacyafite uwo mwete? Cyangwa se, twaba ‘twararetse urukundo rwacu rwa mbere’ (Ibyahishuwe 2:4)? Mbese, twaba twarakonje, wenda tukaba dusa n’aho twashobewe cyangwa twarambiwe bitewe no gutegereza Harimagedoni? Ariko noneho, reka twibaze. Ukuri ntikwigeze kureka kuba ikintu gihebuje ugereranyije n’uko kwari kumeze mbere hose. Yesu aracyari Umwami wacu wo mu ijuru. Turacyafite ibyiringiro byo kuzahabwa ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo, kandi turacyagirana imishyikirano na Yehova. Kandi ntitukigere na rimwe twibagirwa ko ‘uzaza, atazatinda.’

15. Kimwe na Yesu, ni gute Abakristo bamwe na bamwe bihanganiye ibitotezo bikaze?

15 Bityo rero, amagambo ya Pawulo yanditswe mu Baheburayo 12:1, 2 arakwiriye cyane, akaba agira ati “twiyambure ibituremerera byose n’icyaha [ni ukuvuga kubura ukwizera] kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye, dutumbira Yesu wenyine, ni we Banze ryo kwizera kandi ni we ugusohoza rwose; yihanganiye . . . [“igiti cy’umubabaro,” NW ] ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere, ntiyita ku isoni [zacyo], yicara iburyo bw’intebe y’Imana.” Hari ibintu byinshi abagaragu b’Imana bihanganiye muri iyi minsi y’imperuka. Kimwe na Yesu wabaye uwizerwa kugeza aho apfiriye urw’agashinyaguro, bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bakomeje kuba abizerwa mu kwihanganira ibitotezo bikomeye kurusha ibindi byose—gushyirwa mu bigo bya za gereza, kubabazwa urubozo, gufatwa ku ngufu ndetse no kwicwa (1 Petero 2:21). Mbese, ntitwumva imitima yacu isazwe n’urukundo tubafitiye, iyo dutekereje ukuntu bashikamye?

16, 17. (a) Ni ibihe bibazo by’ingorabahizi Abakristo bahangana na byo, birwanya ukwizera kwabo? (b) Ni ibiki tuzibuka bizadufasha gukomeza kwiruka mu isiganwa ry’ubuzima?

16 Kuri benshi ariko, imimerere yabo ihuje n’ibiri mu magambo Pawulo yakomeje avuga, agira ati “mwebweho ntimuragera aho muvusha amaraso mu ntambara murwanya ibyaha” (Abaheburayo 12:4). Ariko kandi, muri iyi gahunda, inzira y’ukuri nta n’umwe muri twe yorohera. Hari abacibwa intege n’ “ubwanzi bw’abanyabyaha” bahura na bwo ku kazi cyangwa ku ishuri, mu gihe baba bihanganira ibyo kubakoba cyangwa barwanya ibibasunikira gukora ibyaha (Abaheburayo 12:3). Amoshya akomeye yaburijemo icyemezo bamwe bari barafashe cyo gukomeza kugendera ku mahame y’Imana yo mu rwego rwo hejuru (Abaheburayo 13:4, 5). Abahakanyi bagize ingaruka ku mimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka ya bamwe na bamwe, batega amatwi poropagande zabo zuzuye ubumara (Abaheburayo 13:9). Ibibazo biterwa na kamere, byavukije abandi bantu ibyishimo byabo. Kwibanda birengeje urugero ku myidagaduro no ku bikorwa byo kwirangaza, byatumye Abakristo bamwe na bamwe badohoka. Kandi abenshi bumva batsikamiwe n’ibibazo bihereranye n’imibereho yo muri iyi gahunda y’ibintu.

17 Ni iby’ukuri ko ari nta n’imwe muri iyo mimerere iratuma ‘tugera aho tuvusha amaraso.’ Kandi imwe n’imwe ishobora guturuka ku myanzuro idakwiriye tuba twafashe ubwacu. Ariko kandi, yose uko yakabaye ibera ukwizera kwacu ikibazo cy’ingorabahizi. Ni yo mpamvu twagombye gukomeza guhanga amaso ku rugero ruhebuje rwo kwihangana rwatanzwe na Yesu. Nimucyo ntituzigere na rimwe twibagirwa ukuntu ibyiringiro byacu bihebuje. Nimucyo ntituzigere na rimwe tureka kwemera tudashidikanya ko Yehova ‘agororera abamushaka’ (Abaheburayo 11:6). Hanyuma, tuzagira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka, zizatuma dukomeza kwiruka mu isiganwa ry’ubuzima.

Dushobora Kwihangana

18, 19. Ni ibihe bintu byabayeho mu mateka, bigaragaza ko Abakristo b’Abaheburayo bari muri Yerusalemu, bitaye ku nama yahumetswe ya Pawulo?

18 Ni gute Abakristo b’Abayahudi bakiriye urwandiko rwa Pawulo? Nyuma y’imyaka igera kuri itandatu urwandiko rwandikiwe Abaheburayo rwanditswe, i Yudaya hateye intambara. Mu mwaka wa 66 I.C., ingabo z’Abaroma zagose Yerusalemu, maze zisohoza amagambo ya Yesu agira ati “ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe n’ingabo, muzamenya yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora” (Luka 21:20). Ariko kandi, ku bw’inyungu z’Abakristo bari kuzaba bari muri Yerusalemu icyo gihe, Yesu yagize ati “icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi miremire, n’abazaba bari hagati muri Yerusalemu bazayivemo, n’abazaba bari imusozi ntibazayijyemo” (Luka 21:21). Ku bw’ibyo rero, intambara [Yerusalemu] yarwanaga na Roma yateye ikibazo cy’ingorabahizi gikurikira: mbese, abo Bakristo b’Abayahudi bari kureka Yerusalemu, ihuriro rya gahunda yo gusenga ya Kiyahudi, ikaba n’ahantu hubatswe urusengero ruhebuje?

19 Mu kanya gato, kandi bitewe n’impamvu itazwi, Abaroma barikubuye baragenda. Birashoboka ko Abayahudi b’abanyedini babifashe nk’aho ari igihamya kigaragaza ko Imana yari irinze umurwa wabo wera. Bite se ku bihereranye n’Abakristo? Amateka atubwira ko bahunze. Hanyuma, mu mwaka wa 70 I.C., Abaroma baragarutse maze barimbura Yerusalemu burundu, n’ubuzima burahatikirira mu buryo buteye ubwoba. ‘Umunsi mukuru w’Uwiteka [“Yehova,” NW ] ’ wahanuwe na Yoweli, wari usohoreye kuri Yerusalemu. Ariko kandi, Abakristo bizerwa ntibari bakiriyo. ‘Barakijijwe.’​—Yoweli 3:3-5 (2:30-32 muri Biblia Yera); Ibyakozwe 2:16-21.

20. Kumenya ko ‘umunsi mukuru w’Uwiteka [“Yehova,” NW ]’ wegereje, byagombye kudusunikira kugenza dute?

20 Muri iki gihe, tuzi ko vuba aha hari undi “munsi mukuru w’Uwiteka [“Yehova,” NW ] ,” uzagera kuri iyi gahunda y’ibintu yose uko yakabaye. (Yoweli 4:12-14 [3:12-14 muri Biblia Yera].) Ntituzi igihe uwo munsi uzazira. Ariko kandi, Ijambo ry’Imana ritwizeza ko kuza ko uzaza! Yehova avuga ko utazatinda (Habakuki 2:3; 2 Petero 3:9, 10). Ku bw’ibyo rero, nimucyo ‘turusheho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise.’ Twirinde kubura ukwizera, ari cyo ‘cyaha kibasha kutwizingiraho vuba.’ Twiyemeze gukomeza kwihangana, uko igihe bizafata cyangana kose. Twibuke ko umuteguro ukomeye wo mu ijuru wa Yehova ugereranywa n’igare, urimo ugenda. Uzasohoza umugambi wawo. Bityo rero, nimucyo twese dukomeze kwiruka, kandi twe gucogora mu isiganwa ry’ubuzima!

Mbese, Uribuka?

◻ Ni iyihe nama tuzitaho Pawulo yahaye Abafilipi, ibyo bikazadufasha kwihangana mu isiganwa ry’ubuzima?

◻ Ni iki kizadufasha kurwanya umwuka w’iyi si ushaka kuturangaza?

◻ Ni gute dushobora gufashanya, kugira ngo dukomeze kwihangana mu isiganwa?

◻ Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bishobora gutuma Umukristo adohoka?

◻ Ni gute urugero rwa Yesu rushobora kudufasha kwihangana?

[Ifoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]

Kimwe n’abasiganwa, Abakristo ntibagomba kureka ngo hagire ikintu kibarangaza

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Nta kintu na kimwe gishobora kubuza igare rikomeye ryo mu ijuru rya Yehova gusohoza umugambi w’Imana

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze