ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w97 1/9 pp. 26-31
  • Komeza Kuzirikana Umunsi wa Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Komeza Kuzirikana Umunsi wa Yehova
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kwibutswa mu Buryo Burangwa n’Igishyuhirane
  • Irari ry’Abakobanyi
  • Ibyo Bakora, Babikora Nkana, Kandi Biragayitse
  • Ijambo ry’Imana Ririringirwa
  • Amatsiko yo Kumenya Igihe Imperuka Izazira
  • Tugomba Kubona Ibintu nk’Uko Yehova Abibona
  • Ni Iki Kizavanwaho?
  • Komeza Kwerekeza Ibitekerezo ku Byiringiro Byawe
  • Komeza Kuzirikana ko Ibintu Byihutirwa Kandi Ukomeze Kuba Umuntu Utanduye mu Bihereranye n’Umuco
  • Dukomeze Gushikama Ku Kwizera Kwacu Kw’Igiciro Cyinshi!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Utegereze Ubigiranye Ukwihangana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Mwirinde Abakobanyi!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • “Umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
w97 1/9 pp. 26-31

Komeza Kuzirikana Umunsi wa Yehova

“Mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi.”​—2 PETERO 3:3.

1. Ni mu buhe buryo Umukristo umwe wo muri iki gihe, yumvaga ko ibintu byihutirwa?

UMUKOZI wari umaze imyaka isaga 66 akora umurimo w’igihe cyose, yanditse agira ati “buri gihe mpora niyumvisha ko ibintu byihutirwa. Buri gihe, mpora ntekereza ko Harimagedoni izaza ejo bundi (Ibyahishuwe 16:14, 16). Kimwe na data hamwe na sogokuru, mu buzima bwanjye, nabayeho mpuje n’inkunga twatewe n’intumwa [Petero] yo ‘gutebutsa umunsi w’Imana.’ Buri gihe, nagiye mbona ko isi nshya yasezeranyijwe ari ‘nyakuri’ n’ubwo ‘tutayireba.’ ”​—2 Petero 3:11, 12; Abaheburayo 11:1; Yesaya 11:6-9; Ibyahishuwe 21:3, 4.

2. Kuzirikana umunsi wa Yehova, bisobanura iki?

2 Imvugo ya Petero yo ‘gutebutsa’ yerekeza ku munsi wa Yehova, ishaka kuvuga ko tutagomba kuwushyira kure mu bwenge bwacu. Ntitugomba kwibagirwa ko umunsi Yehova azarimburiraho iyi gahunda y’ibintu wegereje cyane, bityo ibyo bikaba ari na byo bizabanziriza igikorwa cyo gushyiraho isi nshya, yasezeranyijwe. Ugomba kuba ikintu nyakuri kuri twe cyane, ku buryo tuwubona neza nk’aho uri imbere yacu, dusa n’aho tuwukozaho imitwe y’intoki. Uko ni ko uwo munsi wari ikintu nyakuri ku bahanuzi b’Imana ba kera, kandi incuro nyinshi, bavugaga ko uri bugufi.​—Yesaya 13:6; Yoweli 1:15; 2:1; Obadiya 15; Zefaniya 1:7, 14.

3. Uko bigaragara, ni iki cyasunikiye Petero gutanga inama ku bihereranye n’umunsi wa Yehova?

3 Kuki Petero yaduteye inkunga yo kubona umunsi wa Yehova nk’aho, mu buryo runaka, uzaza “ejo bundi”? Uko bigaragara, ni ukubera ko hari bamwe na bamwe bari baratangiye gupfobya igitekerezo cyerekeranye no kuhaba kwa Kristo kwari kwarasezeranyijwe, igihe inkozi z’ibibi zari guhanwa (2 Petero 3:3, 4). Bityo, mu gice cya 3 cy’urwandiko rwa kabiri rwanditswe na Petero, ari na rwo ubu tugiye gusuzuma, anyomoza abo bakobanyi.

Kwibutswa mu Buryo Burangwa n’Igishyuhirane

4. Ni iki Petero ashaka ko twibuka?

4 Urukundo Petero yakundaga abavandimwe be, rugaragarira mu buryo yaberekejeho incuro nyinshi muri iki gice, agira ati “bakundwa.” Mu kubakangurira kutibagirwa ibyo bari barigishijwe abigiranye igishyuhirane, Petero atangira agira ati “bakundwa, . . . [nkangura] imitima yanyu itarimo uburiganya, mbibutsa; kugira ngo mwibuke amagambo yavuzwe kera n’abahanuzi bera, mwibuke n’itegeko ry’Umwami ni we Mukiza, mwabwiwe n’intumwa zabatumweho.”​—2 Petero 3:1, 2, 8, 14, 17; Yuda 17.

5. Ni iki abahanuzi bamwe na bamwe bavuze ku byerekeye umunsi wa Yehova?

5 Petero atera abasomyi b’inzandiko ze inkunga yo kwibuka ayahe “magambo yavuzwe kera n’abahanuzi bera”? Ni amagambo yerekeranye no kuhaba kwa Kristo afite ububasha bwa Cyami, hamwe n’ahereranye no gucirwaho iteka kw’abantu batubaha Imana. Mbere y’aho, Petero yari yerekeje ibitekerezo kuri ayo magambo (2 Petero 1:16-19; 2:3-10). Yuda yerekeza kuri Enoki, we muhanuzi wa mbere wanditswe, watanze umuburo ku bihereranye n’uko Imana izaciraho iteka inkozi z’ibibi (Yuda 14, 15). Hari abandi bahanuzi babayeho nyuma ya Enoki, bityo Petero akaba adashaka ko twakwibagirwa ibyo banditse.​—Yesaya 66:15, 16; Zefaniya 1:15-18; Zekariya 14:6-9.

6. Ni ayahe magambo aduha urumuri ku bihereranye n’umunsi wa Yehova, yavuzwe na Kristo hamwe n’intumwa ze?

6 Byongeye kandi, Petero abwira abasomyi be, ko bakwibuka “itegeko ry’Umwami ni we Mukiza.” Itegeko rya Yesu, rikubiyemo inama igira iti ‘mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa uwo munsi ukazabatungura umeze nk’umutego.’ “Mujye mwirinda, mube maso, musenge: kuko mutazi igihe ibyo bizasohoreramo” (Luka 21:34-36; Mariko 13:33). Nanone kandi, Petero adutera inkunga yo kwitondera amagambo y’intumwa. Urugero, intumwa Pawulo yanditse igira iti “umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro. Nuko rero twe gusinzira nk’abandi, ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha.”​—1 Abatesalonike 5:2, 6.

Irari ry’Abakobanyi

7, 8 (a) Abannyega ubutumwa bw’Imana bw’umuburo, ni bantu ki? (b) Abakobanyi bihandagaza bavuga iki?

7 Nk’uko twabibonye mbere, icyatumye Petero atanga inama, ni uko hari bamwe bari baratangiye gukerensa iyo miburo, nk’uko Abisirayeli bo mu bihe bya kera bakobaga abahanuzi ba Yehova (2 Ngoma 36:16). Petero asobanura agira ati “mubanze kumenya iki, yuko mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo” (2 Petero 3:3, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Yuda avuga ko abo bakobanyi bararikira ‘ibinyuranye n’iby’Imana.’ Abita ‘abantu buntu [“bunyamaswa,” “NW”], badafite umwuka.’​—Yuda 17-19.

8 Birashoboka ko abigisha b’ibinyoma Petero yerekejeho avuga ko ‘bagenda bakurikiza kamere, bakaba baramazwe no kurarikira ibyonona,’ baba bari muri abo bakobanyi batari abantu b’umwuka (2 Petero 2:1, 10, 14). Babaza Abakristo bizerwa babakwena, bati “isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi.”​—2 Petero 3:4.

9. (a) Kuki abakobanyi bagerageza gupfobya igitekerezo kiboneka mu Ijambo ry’Imana, cy’uko ibintu byihutirwa? (b) Ni mu buhe buryo kuzirikana umunsi wa Yehova ari uburinzi kuri twe?

9 Kuki hariho ubwo bukobanyi? Kuki bavuga ko ukuhaba kwa Kristo gushobora kutazigera kubaho, ko Imana itigeze igira uruhare mu bireba abantu, kandi ko itazigera ibikora? Mu gupfobya igitekerezo kiboneka mu ijambo ry’Imana cy’uko iki gihe cyihutirwa, abo bakobanyi barangwaho imico ya kinyamaswa, bashakisha ukuntu bashuka abandi bantu, babatera kudashishikarira ibintu by’umwuka, bityo bigatuma baba umuhigo wo gufatirwa mu mutego w’ubushukanyi bushingiye ku bwikunde bitagoranye. Mbega inkunga ikomeye duterwa muri iki gihe, yo gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka! Nimucyo dukomeze kuzirikana umunsi wa Yehova, kandi tujye duhora twibuka ko amaso ye ari kuri twe! Bityo, tuzasunikirwa gukorera Yehova tubigiranye umwete, kandi tuzakomeza kuba abantu batanduye mu bihereranye n’umuco.​—Zaburi 11:4; Yesaya 29:15; Ezekiyeli 8:12; 12:27; Zefaniya 1:12.

Ibyo Bakora, Babikora Nkana, Kandi Biragayitse

10. Ni gute Petero agaragaza ko abakobanyi bibeshya?

10 Abo bakobanyi birengagiza ikintu cy’ingenzi. Bacyirengagiza nkana, kandi bakagerageza gutuma n’abandi bacyibagirwa. Kubera iki? Ni ukugira ngo bashobore kubona uko bashukashuka abantu mu buryo bworoshye kurushaho. Petero yanditse agira ati “nuko biyibagiza nkana.” Ni ukuhe kuri biyibagiza? “Yuko ijuru ryahozeho uhereye kera kose, n’isi yakuwe mu mazi, ikazengurukwa na yo ku bw’ijambo ry’Imana, ari byo byatumye isi ya kera irengwaho n’amazi, ikarimbuka.” (2 Petero 3:5, 6, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ni koko, Yehova yavanye ububi ku isi binyuriye mu Mwuzure wo mu gihe cya Nowa, uko kukaba ari ukuri kwanatsindagirijwe na Yesu (Matayo 24:37-39; Luka 17:26, 27; 2 Petero 2:5). Ku bw’ibyo rero, ibinyuranye n’ibyo abakobanyi bavuga, nta bwo ibintu byose byakomeje kuba “uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi.”

11. Ni ibihe bintu byari byitezwe n’Abakristo ba mbere mu gihe kitari cyo, byatumye bamwe babakoba?

11 Birashoboka ko abakobanyi baba barakobye Abakristo bizerwa, bitewe n’uko hari ibyo bari biteze bitari bwasohore. Mbere gato y’uko Yesu apfa, abigishwa be “bibwiraga ko ubwami bw’Imana [bwari] bugiye kuboneka uwo mwanya.” Hanyuma, nyuma y’izuka rye, babajije niba Ubwami bwari gushyirwaho ako kanya. Nanone kandi, hafi imyaka icumi mbere y’uko Petero yandika urwandiko rwe rwa kabiri, hari bamwe ‘bahagaritse umutima’ babitewe ‘n’ijambo’ cyangwa ‘n’urwandiko,’ byakekwagaho kuba byari biturutse ku ntumwa Pawulo cyangwa kuri bagenzi bayo, ‘byahamyaga yuko umunsi w’Umwami wacu umaze gusohora’ (Luka 19:11; 2 Abatesalonike 2:2; Ibyakozwe 1:6). Icyakora, ibyo bintu abigishwa ba Yesu bari biteze, nta bwo byari ibinyoma, ahubwo, ni uko gusa igihe cyabyo cyo gusohora cyari kitarakagera. Umunsi wa Yehova wari kuzaza!

Ijambo ry’Imana Ririringirwa

12. Ni gute Ijambo ry’Imana ryagaragaye ko ryiringirwa, mu bihereranye n’ubuhanuzi bwaryo bwerekeranye n’ “umunsi w’Umwami”?

12 Nk’uko twabibonye mbere, incuro nyinshi, abahanuzi babayeho mbere y’Ubukristo batangaga umuburo w’uko umunsi wo guhora kwa Yehova, wari wegereje. Mu mwaka wa 607 M.I.C., habayeho “umunsi w’Umwami” mu rugero ruto, ubwo Yehova yasohorezaga uguhora kwe ku bwoko bwe bwari indakoreka (Zefaniya 1:14-18). Nyuma y’aho, andi mahanga, hakubiyemo Babuloni na Egiputa, na yo yagezweho n’uwo ‘munsi w’Umwami’ (Yesaya 13:6-9; Yeremiya 46:1-10; Obadiya 15). Iherezo rya gahunda y’ibintu ya Kiyahudi yo mu kinyejana cya mbere, na ryo ryari ryarahanuwe, kandi ryabayeho igihe ingabo z’Abaroma zarimburaga Yudaya zikayihindura umusaka, mu mwaka wa 70 I.C. (Luka 19:41-44; 1 Petero 4:7). Ariko kandi, Petero yerekeza ku ‘munsi w’Umwami’ wo mu gihe kizaza, umunsi uzaba ukomeye cyane kurusha ndetse Umwuzure w’isi yose!

13. Ni uruhe rugero rw’ibyabayeho mu mateka, rugaragaza ko iyi gahunda y’ibintu izarangira nta kabuza?

13 Mu gusobanura iryo rimbuka ryegereje, Petero atangira agira ati “iryo jambo ni ryo na none.” Yari amaze kuvuga ko isi yabayeho mbere y’Umwuzure yakuwe ‘mu mazi, ikazengurukwa na yo ku bw’ijambo ry’Imana.’ Iyo mimerere ivugwa mu nkuru yo muri Bibiliya yerekeranye n’iby’irema, yatumye habaho Umwuzure, igihe amazi yisukaga hasi biturutse ku itegeko ry’Imana, cyangwa ijambo ryayo. Petero akomeza agira ati “ijuru n’isi bya none, iryo jambo [ry’Imana] ni ryo na none ryabibikiye umuriro uzatera ku munsi w’amateka, urimbure abatubaha Imana” (2 Petero 3:5-7; Itangiriro 1:6-8). Ibyo tubifitiye igihamya cy’ijambo rya Yehova ryiringirwa! Azakuraho “ijuru n’isi”​—ni ukuvuga iyi gahunda y’ibintu​—afite uburakari bukaze, ku munsi we ukomeye (Zefaniya 3:8)! Ariko se, ibyo bizaba ryari?

Amatsiko yo Kumenya Igihe Imperuka Izazira

14. Kuki dushobora kwiringira ko ubu turi mu “minsi y’imperuka”?

14 Kubera ko abigishwa ba Yesu bashakaga kumenya igihe imperuka yari kuziraho, baramubajije bati “ikimenyetso cyo kuhaba kwawe n’icy’iherezo rya gahunda y’ibintu, ni ikihe?,” (NW ). Uko bigaragara, bari barimo bamubaza igihe gahunda ya Kiyahudi yari kurangirira, ariko kandi, igisubizo cya Yesu cyari gishingiye mbere na mbere ku gihe ‘ijuru n’isi’ biriho muri iki gihe byari kuzarimburirwa. Yesu yahanuye ko hari kuzabaho intambara zikomeye, kubura kw’ibyo kurya, imitingito y’isi, indwara, n’ubugizi bwa nabi (Matayo 24:3-14; Luka 21:5-36). Kuva mu mwaka wa 1914, twagiye tubona isohozwa ry’ikimenyetso Yesu yatanze avuga ko cyari kuzaranga “iherezo rya gahunda y’ibintu,” (NW ), hamwe n’ibintu intumwa Pawulo yavuze ko byari kuranga ‘iminsi y’imperuka’ (2 Timoteyo 3:1-5). Mu by’ukuri, ibihamya bigaragaza ko turi mu gihe cy’iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu, biratangaje!

15. Ni iki Abakristo bagiye bagerageza gukora, batitaye ku muburo wa Yesu?

15 Abahamya ba Yehova, bagiye bagira amatsiko yo kumenya igihe umunsi wa Yehova uzazira. Muri uko kugira amatsiko, rimwe na rimwe bagiye bagerageza kugenekereza igihe washoboraga kuzira. Ariko mu kubigenza batyo, nk’uko abigishwa ba Yesu ba mbere babigenje, bananiwe kumvira umuburo wa Shebuja, w’uko ‘tutazi igihe bizasohoreramo’ (Mariko 13:32, 33). Abakobanyi bagiye bakwena Abakristo bizerwa, bitewe n’uko ibyo babaga biteze bitasohoye (2 Petero 3:3, 4). Nyamara kandi, Petero ahamya ko umunsi wa Yehova uzaza mu gihe gihuje n’ingengabihe Ye.

Tugomba Kubona Ibintu nk’Uko Yehova Abibona

16.Ni iyihe nama twitondera tubigiranye ubwenge?

16 Tugomba kubona igihe nk’uko Yehova akibona, duhuje n’uko Petero atwibutsa ubu agira ati “ariko, bakundwa, iri jambo rimwe ntirikabasobe, yuko ku Mwami Imana umunsi umwe ari nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ari nk’umunsi umwe.” Mbega ukuntu ubuzima bwacu bw’imyaka igera kuri 70 cyangwa 80 bumara igihe kigufi ugereranyije (2 Petero 3:8; Zaburi 90:4, 10)! Ku bw’ibyo rero, mu gihe twaba tubona ko ibyo Imana yasezeranyije bisa n’ibitinze gusohora, tugomba kwemera inama y’umuhanuzi w’Imana igira iti ‘naho [igihe cyagenwe] cyatinda, ugitegereze; kuko kuza ko kizaza, ntikizahera’​—Habakuki 2:3.

17. N’ubwo iminsi y’imperuka imaze igihe kirekire kurusha uko benshi bari babyiteze, ni iki dushobora kwiringira?

17 Kuki iminsi y’imperuka y’iyi gahunda yakomeje kuramba, ikamara igihe kirekire kurusha uko abantu benshi bari babyiteze? Hari impamvu nziza zabiteye, nk’uko Petero akomeza abisobanura, agira ati “Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira, idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana” (2 Petero 3:9). Yehova azirikana icyaba ingirakamaro ku bantu bose. Ahangayikishwa n’ubuzima bw’abantu, nk’uko abivuga agira ati “sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha; ahubwo nezezwa n’uko umunyabyaha ahindukira, akava mu nzira ye, maze akabaho” (Ezekiyeli 33:11). Bityo rero, dushobora kwiringira ko imperuka izaza mu gihe gikwiriye, kugira ngo isohoze umugambi w’Umuremyi wacu ufite ubwenge bwose, wuje urukundo!

Ni Iki Kizavanwaho?

18, 19 (a) Kuki Yehova yiyemeje kuzarimbura iyi gahunda y’ibintu? (b) Ni gute Petero avuga iby’iherezo ry’iyi gahunda, kandi se, ni iki mu by’ukuri kizarimbuka?

18 Kubera ko Yehova akunda by’ukuri abamukorera, azatsembaho abantu bose babateza imibabaro (Zaburi 37:9-11, 29). Mu kuzirikana ko iryo rimbuka ryari kuzaza mu gihe umuntu atari yiteze, nk’uko Pawulo yari yarabivuze mbere, Petero yanditse agira ati “umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’umujura, ubwo ijuru rizavaho, hakaba n’umuriri ukomeye, maze iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa, bikayengeshwa no gushya cyane, isi n’imirimo iyirimo bigashirīra” (2 Petero 3:10; 1 Abatesalonike 5:2). Ijuru n’isi ibi dusanzwe tuzi, ntibyarimbutse mu gihe cy’Umwuzure, ndetse nta n’ubwo bizarimburwa ku munsi wa Yehova. None se, ‘ibizashira,’ cyangwa ibizarimburwa ni ibiki?

19 Ubutegetsi bw’abantu bwagiye butegeka abantu bumeze nk’ “ijuru,” buzavanwaho, kandi ni na ko bizagendekera “isi,” cyangwa umuryango wa kimuntu utubaha Imana. “Umuriri ukomeye,” wenda ushobora kuba ugaragaza ukuntu ijuru rizavanwaho mu buryo bwihuse. “Iby’ishingiro” bigize umuryango wa kimuntu wo muri iki gihe wononekaye, ‘bizayenga,’ cyangwa bizarimburwa. Kandi “isi” n’ “imirimo iyirimo,” “bizahishurwa,” (NW). Yehova azashyira ahabona mu buryo budasubirwaho ibikorwa bibi by’abantu, mu gihe azohera iyi gahunda y’isi yose uko yakabaye, mu iherezo ryayo riyikwiriye.

Komeza Kwerekeza Ibitekerezo ku Byiringiro Byawe

20. Ni gute kuba tuzi ibigiye kubaho mu gihe kiri imbere, byagombye kugira ingaruka ku mibereho yacu?

20 Kubera ko ibyo bintu bitangaje byegereje, Petero avuga ko tugomba “kuba abantu bera [“bagira imyifatire irangwa n’ibikorwa byera,” NW ] , kandi twubaha Imana mu ngeso zacu, twebwe abategereza tugatebutsa umunsi w’Imana.” Nta wushobora kuwushidikanyaho! ‘Ijuru rizagurumana riyenge, kandi iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa bizashongeshwa no gushya cyane!’ (2 Petero 3:11, 12). Kuba ibyo bintu bitangaje bishobora gutangira kubaho ejo, byagombye kugira ingaruka ku byo dukora cyangwa ibyo duteganya kuzakora byose.

21. Ni iki kizasimbura ijuru n’isi biriho ubu?

21 Ubu noneho, Petero atubwira ikizasimbura gahunda ishaje, agira ati “kandi nk’uko yasezeranije, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13; Yesaya 65:17). Mbega ihumure rikomeye! Kristo hamwe n’abantu 144.000 bazafatanya na we gutegeka, bazaba bagize ubutegetsi ‘bushya’ bwo mu “ijuru,” naho abantu bazarokoka iherezo ry’iyi si, ni bo bazaba abagize “isi nshya.”​—1 Yohana 2:17; Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:1, 3.

Komeza Kuzirikana ko Ibintu Byihutirwa Kandi Ukomeze Kuba Umuntu Utanduye mu Bihereranye n’Umuco

22. (a) Ni iki kizadufasha kwirinda ikizinga, cyangwa umugayo uwo ari wo wose wo mu buryo bw’umwuka? (b) Petero yatanze umuburo wo kwirinda akahe kaga?

22 Petero akomeza agira ati “ni cyo gituma, bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye. Mumenye yuko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza.” Gutegerezanya amatsiko no kubona ko kuba umunsi wa Yehova usa n’aho utinze mu buryo ubwo ari bwo bwose ari ikimenyetso kigaragaza ukwihangana kw’Imana, bizadufasha kwirinda kugibwaho n’ikizinga icyo ari cyo cyose cyangwa umugayo mu buryo bw’umwuka. Nyamara kandi, hari akaga! Petero atanga umuburo avuga ko inzandiko za “mwene Data ukundwa Pawulo . . . zirimo bimwe biruhije gusobanukirwa, ibyo abaswa bahindagurika bagoreka, nk’uko bagira ibyanditswe bindi, bakizanira kurimbuka.”​—2 Petero 3:14-16.

23. Ni iyihe nama isoza yatanzwe na Petero?

23 Uko bigaragara, abigisha b’ibinyoma bagorekaga inyandiko za Pawulo zerekeranye n’ubuntu bw’Imana, bakazigira urwitwazo rwo kugira imyifatire y’isoni nke. Birashoboka ko Petero yaba yarazirikanaga ibyo, mu gihe yandikaga inama zikubiye mu magambo yo gusezera agira ati “nuko rero, bakundwa, ubwo muburiwe hakiri kare, mwirinde mutayobywa n’uburiganya bw’abanyabyaha, mukareka gushikama kwanyu.” Hanyuma, yashoje urwandiko rwe adutera inkunga, agira ati “mukurire mu buntu bw’Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza.”​—2 Petero 3:17, 18.

24. Ni iyihe myifatire abagaragu ba Yehova bose bagombye kugira?

24 Uko bigaragara, Petero yashakaga gukomeza abavandimwe be. Yifuzaga ko bose bagira imyifatire yagaragajwe n’Umuhamya wizerwa wari ufite imyaka 82, wa wundi twavuze tugitangira, wagize ati “mu buzima bwanjye, nabayeho mpuje n’inkunga twatewe n’intumwa, yo ‘gutebutsa umunsi w’Imana.’ Buri gihe, nagiye mbona ko isi nshya yasezeranyijwe ari ‘nyakuri’ n’ubwo ‘tutayireba.’ ” Nimucyo twese tubeho muri ubwo buryo.

Ni Gute Wasubiza?

◻ “Gutebutsa” umunsi wa Yehova bisobanura iki?

◻ Ni iki abakobanyi birengagiza nkana, kandi kuki?

◻ Ni iyihe mpamvu yagiye ituma abakobanyi bakoba Abakristo bizerwa?

◻ Tugomba gukomeza kubona ibintu mu buhe buryo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Komeza kuzirikana umunsi wa Yehova  . . .

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

. . . n’isi nshya izakurikiraho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze