Ukwezi kwa Mata—igihe cyo kugira ishyaka ry’imirimo myiza!
1 Uko serwakira igenda yegereza akarere gatuwemo n’abantu, kubaburira iby’icyo cyago kibugarije birushaho kuba ngombwa mu buryo bwihutirwa. Uko serwakira igenda ibasatira, ni na ko imiburo igomba kugenda irushaho gutanganwa imbaraga. Kubera iki? Kubera ko ubuzima buba buri mu kaga! Hari ubwo abantu bamwe na bamwe baba batarigeze bumva imiburo iba yaramaze gutangwa. Abandi bo, bashobora kuba barayumvise ariko bakirengagiza kugira icyo bakora. Ni na ko bimeze ku muburo utangwa n’Imana, uwo twasabwe gutangaza mbere y’uko “serwakira” y’uburakari bukiranuka bw’Imana ikukumba ibisigisigi byose by’iyi gahunda mbi y’ibintu (Imig 10:25). Ubuzima bw’iteka bw’abantu babarirwa muri za miriyari buri mu kaga! Umuburo ugomba gutangazwa. Tugomba ‘kugira ishyaka ry’imirimo myiza.’—Tito 2:11-14.
2 Mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo, ubwoko bwa Yehova bwagiye bushishikarizwa kugira ishyaka ryihariye mu murimo mu gihe cy’Urwibutso. Mu rugaryi rwo mu mwaka wa 1939, Informateur, ari yo yaje kwitwa Umurimo Wacu w’Ubwami yateraga iyi nkunga igira iti “muri uru rugaryi ruje, kandi icyo kikaba ari igihe cyiza, twagombye kwitega ko amasaha ababwiriza bo mu itorero bamara mu murimo yikuba kabiri, kandi n’igihe abapayiniya bamara mu murimo kikiyongera mu buryo bugaragara. Ukwezi kwa Mata gufite iminsi itanu yo ku Cyumweru. Nanone gufite iminsi itanu yo ku wa Gatandatu. Muri uku kwezi kwa Mata, iminsi yo ku wa Gatandatu no ku Cyumweru nimuyigire . . . igihe cyo gutanga ubuhamya mu buryo bwihariye.” Iyo yari intego ikomeye yashyiriweho abavandimwe ubu hakaba hashize imyaka igera kuri 60! Muri uyu mwaka, kimwe no mu mwaka wa 1939, ukwezi kwa Mata gufite impera z’ibyumweru eshanu zuzuye. Uteganya gukora iki muri uku kwezi? Ni iki wanditse kuri kalendari yawe ku birebana n’ukwezi kwa Mata 2000. Teganya kwifatanya mu buryo bugaragara mu mirimo myiza, wifatanyije n’abandi bagize ubwoko bwa Yehova muri uku kwezi kwihariye ko gukora umurimo wo mu buryo bw’umwuka wagutse kurushaho.
3 Ibyo Twiringiye Kuzageraho: Umunsi w’ingenzi kuruta iyindi wo mu mwaka wa 2000 uzaba muri uku kwezi. Ni ku itariki ya 19 Mata, igihe cy’Urwibutso rwa buri mwaka rw’urupfu rwa Yesu. Nimucyo dushyireho imihati yihariye yo gutumira abantu benshi uko bishoboka kose kugira ngo bazaze mu Rwibutso. Nk’uko wabigiriwemo inama mu kwezi gushize, kora urutonde rw’abantu bose bashobora kuzaterana ku Rwibutso, kandi ugenzure kugira ngo urebe ko nta muntu wibagiwe. Mu bazatumirwa hagombye kuba harimo ababwiriza abo ari bo bose bakonje mu buryo bw’umwuka, abayoborerwa ibyigisho bya Bibiliya, abo wasubiye gusura, abigeze kuyoborerwa icyigisho mu gihe cyashize, abo mukorana, abo mwigana, abaturanyi, abo mufitanye isano n’abandi bantu muziranye. Mbese, abifuza guterana bazashobora kubona uburyo bwo kugera aho Urwibutso ruzabera? Niba nta buryo bwo kuhagera bafite se, ushobora kubibafashamo ubigiranye urukundo? Ku mugoroba wo ku Rwibutso, twese tuzaba dufite igikundiro cyo gutuma abateranye bumva bisanga. Nyuma y’Urwibutso, dushobora gukomeza guha abo bantu bashimishijwe ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka.
4 Kugira “ishyaka ry’imirimo myiza” mu gihe cy’iminsi ibanziriza Urwibutso na nyuma yarwo, ni uburyo bwiza bwo kwereka Yehova ko dufatana uburemere rwose ibintu byiza yadukoreye. Abenshi muri twe bazashobora kongera imihati yabo mu murimo wo kubwiriza ubutumwa. Niba ukora ubupayiniya bw’ubufasha, uzakora uko ushoboye kose kugira ngo umare amasaha 50 cyangwa arenga mu murimo (Mat 5:37). Ihatire cyane kubahiriza gahunda wagennye mu ntangiriro y’ukwezi (Umubw 3:1; 1 Kor 14:40). Abasigaye natwe, nimucyo dukore uko dushoboye kose kugira ngo dushyigikire abapayiniya bose, binyuriye mu kubatera inkunga no gukorana na bo mu murimo wo kubwiriza. (Gereranya na 2 Abami 10:15, 16.) Nidutera imbuto tubigiranye umwete mu kwezi kwa Mata, dushobora kwitega kuzagira ibyishimo byinshi hamwe n’imigisha ituruka kuri Yehova (Mal 3:10). Wenda ibyo bishobora kuzatubera urufatiro rwo gukora ubupayiniya bw’ubufasha ubudahagarara cyangwa ubupayiniya bw’igihe cyose. Nimucyo uwo muvuduko wo mu buryo bw’umwuka tuzaba dufite muri Mata tuzakomeze kuwugenderaho no mu mezi ataha, ari na ko dukomeza kuba ababwiriza b’Ubwami batadohoka.
5 Nta gushidikanya, muri uku kwezi abagize ubwoko bwa Yehova babarirwa mu bihumbi bazatangiza ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo byinshi kurushaho. Mbese, wakwishimira gutangiza kimwe muri ibyo. Senga mu buryo bwihariye usaba kugira icyigisho, maze ukore ibijyanirana n’ibyo usaba mu masengesho yawe. Ushobora kwiringira udashidikanya ko Yehova azafatana uburemere ibyo umusaba wicishije bugufi kugira ngo agufashe kubona umuntu ufite umutima utaryarya uyoborera icyigisho.—1 Yoh 3:22.
6 Dore uburyo bwageragejwe bwo kubwiriza kandi bwakoreshejwe mu buryo bugira ingaruka nziza cyane mu gutangiza ibiganiro. Tangira ubaza uti “mbese, utekereza ko ibikorwa byose by’urugomo bikorerwa mu mashuri byaba biterwa n’abadayimoni, cyangwa biterwa n’uko ababyeyi badaha abana babo uburere bwiza?” Reka asubize. Niba uwo muntu avuze ati “biterwa n’abadayimoni,” Soma mu Byahishuwe 12:9, 12, maze utsindagirize uruhare Satani afite mu guteza akaduruvayo mu isi. Hanyuma, rambura agatabo Ni Iki Imana Idusaba? ku isomo rya 4, maze ubaze uwo muntu niba yarigeze kwibaza aho Satani yakomotse. Musome kandi mugirane ikiganiro kuri paragarafu ebyiri zibanza. Niba uwo muntu ahisemo kuvuga ko kuba “ababyeyi badaha abana uburere bwiza” ari yo mpamvu ituma mu mashuri haba ibikorwa by’urugomo, soma muri 2 Timoteyo 3:1-3 maze uvuge ibintu bigaragara ko bigira uruhare mu guteza izo ngorane. Hanyuma, rambura agatabo Ni Iki Imana Idusaba? ku isomo rya 8, usome paragarafu ya 5, maze ukomeze ikiganiro. Muramutse mushoboye gushyiraho gahunda yo kuzasubira kumusura, waba rwose uri mu nzira yo kugirana n’uwo muntu icyigisho cya Bibiliya gihoraho. Igihe usubiye kumusura ubutaha, wamubaza niba hari undi muntu yaba azi ushobora gushimishwa no kumva ibyo arimo yiga.
7 Ubundi buryo bwo ‘kugira ishyaka ry’imirimo myiza’ muri Mata ni ukwifatanya mu buryo butandukanye bwo gukora umurimo wo kubwiriza. Mbese, waba warigeze gutekereza ku bihereranye no kubwiriza mu busitani bwo kuruhukiramo, cyangwa aho bahagarika imodoka? Aho za bisi zihagarara cyangwa za gari ya moshi? Cyangwa se wakwishimira kugerageza gutanga ubuhamya ukoresheje telefoni, mu muhanda, cyangwa mu ifasi ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi? Kuki utashyira ibyo bitekerezo mu bikorwa muri uku kwezi? Yehova azagufasha kugira ubushizi bw’amanga bukenewe (Ibyak 4:31; 1 Tes 2:2b). Wenda ushobora gushyiraho gahunda yo gukorana n’umupayiniya cyangwa umubwiriza w’inararibonye muri ubwo buryo bwo gukora umurimo.
8 Umuntu uwo ari we wese wifuza kwifatanya mu murimo wo gutanga ubuhamya mu buryo bwagutse kurushaho azakenera kwifatanya mu gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho. Akenshi usanga igisabwa ari ugutangira kugirana n’umuntu ikiganiro mu buryo bwa gicuti. Tangiza ikiganiro ingingo ibashishikaza mwembi, wenda ukoresheje uburyo bwo gutangiza ikiganiro bwagaragajwe haruguru muri paragarafu ya 6. Ihatire ndetse no gukoresha mu buryo bugira ingaruka nziza ibihe bigufi ugenda ubona kandi bishobora kuba byapfushwa ubusa. Ntitwajugunya urumiya ngo ni uko atari ifaranga ryuzuye. Kuki se utanakoresha mu buryo bugira ingaruka nziza iminota itanu, icumi cyangwa cumi n’itanu utanga ubuhamya mu buryo bufatiweho?
9 Igihe cyo Gutekereza: Ongera utekereze ku ngingo zifite imbaraga zo muri darame yahise mu ikoraniro ry’intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ijambo ry’Imana ry’Ubuhanuzi.” Darame yari ifite umutwe uvuga ngo Dufatane Uburemere Umurage Wacu w’Ibintu by’Umwuka yaduteye inkunga yo gutekereza tubigiranye ubwitonzi ku bihereranye n’itandukaniro ryari riri hagati ya Yakobo na Esawu. Esawu yavuze ko yashishikazwaga n’ibintu by’umwuka nk’uko Yakobo yabishishikariraga, ariko ibikorwa bye ntibyabigaragaje (Itang 25:29-34). Mbega umuburo ukomeye kuri twe! Kimwe na Yakobo, nimucyo duhore twiteguye guhatana, ndetse no guhirimbana kugira ngo tubone imigisha ya Yehova (Itang 32:24-29). Kuki tutahera ku kwezi kwa Mata no ku yandi mezi yose azakurikiraho kugira ngo twivugurure, tutazigera na rimwe dufatana uburemere buke umurage wacu w’ibintu by’umwuka?
10 “Umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi; ndetse umuhindo wawo ugeze hafi, kandi urihuta” (Zef 1:14). Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bugomba gukomeza kwamamazwa. Ubuzima buri mu kaga! Turifuza ko uku kwezi kwaba ukw’imigisha mu buryo bwihariye ku bwoko bwa Yehova bwose, mu gihe dukomeza kugaragaza ko ‘dufite ishyaka ry’imirimo myiza’ Twunze ubumwe.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 4]
Ibyibutswa ku Bihereranye n’Urwibutso
Muri uyu mwaka, kwizihiza Urwibutso bizaba ku wa Gatatu, tariki ya 19 Mata. Abasaza bagomba kwita ku bintu bikurikira:
◼ Mu kugena igihe cy’iteraniro, mukore uko mushoboye kose kugira ngo ibigereranyo bitazatambagizwa izuba ritararenga.
◼ Buri wese, hakubiyemo n’utanga disikuru, agomba kumenyeshwa igihe nyacyo n’ahantu nyaho kwizihiza urwibutso bizabera.
◼ Hagomba kuboneka umugati na divayi bikwiriye kandi bikaba biteguwe.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 1985, ku ipaji ya 17 (mu Gifaransa).
◼ Amasahani, ibirahuri n’ameza akwiriye hamwe n’igitambaro cy’ameza bigomba kuzanwa mu nzu kandi bigashyirwa mu mwanya wabyo hakiri kare.
◼ Inzu y’Ubwami cyangwa ahandi hantu hazabera iryo teraniro hagomba gusukurwa mu buryo bunonosoye mbere y’igihe.
◼ Abakira abantu hamwe n’abazatambagiza ibigereranyo bagomba gutoranywa kandi bagahabwa amabwiriza ahereranye n’inshingano zabo hamwe n’imikorere ikwiriye, ibyo bigakorwa mbere y’igihe.
◼ Hagomba gukorwa gahunda zo guhihibikanira uwo ari we wese wo mu basizwe waba ari ikimuga, akaba atashobora kugera aho hantu.
◼ Mu gihe byaba biteganyijwe ko amatorero arenze rimwe akoresha Inzu y’Ubwami imwe, hagomba kubaho ubufatanye bwiza hagati y’amatorero, kugira ngo yirinde umubyigano utari ngombwa mu kirongozi, cyangwa mu muryango binjiriramo, mu nzira nyabagendwa n’aho bahagarika imodoka.