“Mube maso”
1 Yesu amaze kuvuga ibintu bitangaje byari kuranga iminsi y’imperuka y’iyi gahunda y’ibintu, yateye abigishwa be inkunga agira ati “mube maso” (Mar 13:33). Kuki Abakristo bagomba kuba maso? Ni ukubera ko turi mu bihe birimo akaga kurusha ibindi bihe byose mu mateka ya kimuntu. Ntidushobora kwirekura ngo tugere ubwo duhunyiza mu buryo bw’umwuka. Ibyo bishobora gutuma tunanirwa gufatana uburemere umurimo Yehova yadushinze muri iki gihe cy’imperuka. Uwo murimo ni uwuhe?
2 Ubwoko bwa Yehova burimo buratangaza ku isi hose ubutumwa bwiza bwerekeranye n’Ubwami bwe—bwo byiringiro by’abantu byonyine. Kuba dukorana n’umuteguro w’Imana mu buryo bwa bugufi, byerekana ko turi Abakristo b’ukuri bazirikana ibihe turimo, kandi ko tugomba gufasha abandi kugira ngo bumve “amagambo y’ubugingo buhoraho” (Yoh 6:68). Tugaragaza ko turi maso mu buryo bw’umwuka binyuriye mu kwifatanya muri uwo murimo w’ingenzi kuruta iyindi tubigiranye umwete.
3 Dusunikirwa Kubwiriza: Kubera ko turi Abahamya ba Yehova, twagombye kurangwa n’icyizere ku bihereranye n’ukuntu tubona umurimo wacu. Urukundo dukunda Imana na bagenzi bacu rudusunikira, buri wese ku giti cye, kwifatanya mu murimo wo kubwiriza (1 Kor 9:16, 17). Nitubigenza dutyo tuzikizanya n’abatwumva (1 Tim 4:16). Nimucyo twiyemeze tumaramaje kwifatanya buri gihe uko bishoboka kose, dukora amasaha menshi uko bibaye ngombwa kose mu kubwiriza ibihereranye n’ubutegetsi bwiza cyane kuruta ubundi bwose abantu baba barigeze kugira—ni ukuvuga Ubwami bw’Imana!
4 Hari ikintu cy’ingenzi cyane kidusunikira gukora umurimo wacu mu buryo bwihutirwa: umubabaro ukomeye uzatangira mu gihe tuzaba tugikora uwo murimo. Kubera ko tutazi umunsi n’isaha, ni ngombwa ko buri gihe dukomeza kuba maso kandi twiteguye, twishingikiriza kuri Yehova mu isengesho (Ef 6:18). Umurimo wo kubwiriza uracyakomeza kwaguka. Ariko rero mu gihe kitarambiranye, ubuhamya bukomeye cyane kuruta ubundi bwose mu mateka ya kimuntu buzagera ku ndunduro.
5 Kurikiza itegeko rya Yesu ryo gukomeza ‘kuba maso’ uri uwizerwa. Ibyo ni iby’ingenzi cyane muri iki gihe kurusha mbere hose. Nimucyo tubyitabire twumva ko ibintu byihutirwa. Buri munsi, kandi uhereye none, nimucyo dukomeze kuba abantu bafatana uburemere ibintu by’umwuka, turi maso, kandi dufite ishyaka mu murimo wa Yehova. Ni koko, nimucyo “dukomeze kuba maso kandi turinde ubwenge bwacu.”—1 Tes 5:6, NW.