“‘Barageragezwa’ Kugira ngo Barebe ko ‘Batariho Umugayo’—mu Buhe Buryo?”
1 Uko umuteguro wa Yehova ukomeza kugenda waguka, ni na ko hakenerwa abavandimwe bujuje ibisabwa kugira ngo babe abakozi b’imirimo. Abavandimwe benshi batarahabwa iyo nshingano, hakubiyemo n’ingimbi, bafite icyifuzo cyo guhabwa inshingano mu itorero. Iyo bahawe umurimo w’inyongera, bumva ko bafite umumaro kandi bakumva banyuzwe. Amajyambere yabo ashingira ku ‘kugeragezwa’ kugira ngo barebe ko ‘batariho umugayo’ (1 Tim 3:10). Ni gute ibyo bigerwaho?
2 Uruhare rw’Abasaza: Mu rwego rwo kureba niba umuvandimwe yujuje ibisabwa n’Ibyanditswe biboneka muri 1 Timoteyo 3:8-13 kugira ngo umuntu abe umukozi w’imirimo, abasaza bazagerageza umuvandimwe maze barebe ko akwiriye guhabwa inshingano. Bashobora kumusaba gukora imirimo y’ingirakamaro ifitanye isano no gutanga amagazeti n’ibitabo, gutunganya ibyuma birangurura amajwi, kwita ku nzu y’Ubwami n’ibindi. Abasaza bazitegereza ukuntu yitabira kandi akita ku nshingano ahawe. Bazamugenzuraho imico yo kuba uwiringirwa, kudakererwa, kugira umwete, kwiyoroshya, umwuka w’ubwitange n’ubushobozi bwo gukorana neza n’abandi (Fili 2:20). Mbese, ni intangarugero mu bihereranye n’imyambarire ye no kwirimbisha kwe? Mbese, afite umwuka wo kwitangira inshingano? Abasaza baba bashaka ko ‘yerekanisha ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwaneza n’ubwenge’ (Yak 3:13). Mbese koko, yaba yihatira kugira amajyambere kugira ngo abe inyunganizi mu itorero? Mbese, yaba asohoza itegeko rya Yesu ryo ‘guhindura abantu abigishwa’ yifatanya mu murimo wo kubwiriza abigiranye umwete?—Mat 28:19; reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1990, ku ipaji ya 18-28 (mu Gifaransa).
3 N’ubwo nta myaka runaka yagenwe umuntu agomba kuba yujuje kugira ngo abe yagirwa umukozi w’imirimo, Bibiliya yerekeza kuri abo bavandimwe ivuga ko ari ‘abagabo bakora.’ Ntitwagombye kwitega ko baba bakiri mu myaka yabo ya mbere y’ubugimbi cyangwa iyo hagati, cyane cyane ko havugwamo no kuba bashobora kugira abagore n’abana (1 Tim 3:12, 13). Abo bagabo ntibagombye kuba bagifite “irari rya gisore,” ahubwo bagomba kuba bitwara neza, bafite igihagararo cyiza n’umutimanama utabacira urubanza imbere y’Imana n’abantu.—2 Tim 2:22.
4 N’ubwo ubushobozi kamere umuntu asanganywe ari ingirakamaro, imyifatire ye n’umwuka agaragaza ni byo by’ingenzi rwose. Mbese, uwo muvandimwe yifuza guhesha ikuzo Yehova no gukorera abavandimwe be yicishije bugufi? Niba ari ko biri, Yehova azaha umugisha imihati ye kugira ngo agire amajyambere mu itorero.