ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 5/00 p. 4
  • “Ibyo mukora byose, mubikorane urukundo”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Ibyo mukora byose, mubikorane urukundo”
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Ibisa na byo
  • Ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ba Yehova ryo mu mwaka wa 1999 rifite umutwe uvuga ngo “Ijambo ry’Imana ry’Ubuhanuzi”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Ikoraniro ry’Intara ry’Abahamya ba Yehova ryo mu Mwaka wa 2001 Rifite Umutwe Uvuga ngo ‘Abigisha Ijambo ry’Imana’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Ikoraniro ry’Intara ry’Abahamya ba Yehova ryo mu mwaka wa 2006 rifite umutwe uvuga ngo “Gucungurwa kwacu kuregereje”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Ikoraniro ry’Intara ry’Abahamya ba Yehova ryo mu mwaka wa 2004 rifite umutwe uvuga ngo “Gendana n’Imana”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
km 5/00 p. 4

“Ibyo mukora byose, mubikorane urukundo”

1 “Abagize idini ryanyu barishimirwa by’ukuri; bifata neza cyane kandi bariyubaha.” Ayo magambo yaturutse ku biro bishinzwe amakoraniro n’abashyitsi byo mu mujyi umwe wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wari wabereyemo rimwe mu makoraniro yacu y’intara. Duterwa inkunga no kubwirwa amagambo nk’ayo yo kudushima bitewe n’ukuntu twitwara igihe turi mu bandi. Ibyo bigaragaza ko muri rusange tureka ‘byose bigakoranwa urukundo’ (1 Kor 16:14). Nyamara kandi, hari ibintu bimwe na bimwe bishobora gutuma ubwoko bw’Imana butavugwa neza mu gihe byaba bidahihibikaniwe.

2 Ibibazo Bihereranye no Gufatirwa Amacumbi: Muri buri mujyi muto cyangwa umunini ikoraniro riberamo, hashyirwaho Urwego Rushinzwe Amacumbi kugira ngo rudufashe mu birebana no gucumbikirwa. Abavandimwe bacu bakoresha igihe kinini n’imbaraga nyinshi ku bw’inyungu zacu.

3 Kumenyesha ku munota wa nyuma ko amacumbi yari yarafashwe muri hoteli atagikenewe biteza amahoteli ibibazo bikomeye hamwe na gahunda yacu y’ikoraniro. Amahoteli azigamira abazaza mu ikoraniro umubare runaka w’ibyumba kandi akaba yizeye ko ibyo byumba byose bizacumbikwamo, hanyuma mu gihe cy’ikoraniro agasanga afite ibyumba bitarimo abantu. Byongeye kandi, hagomba gutangwa amafaranga y’ijoro rimwe kuri buri cyumba cyazigamwe kugira ngo bitange icyizere cy’uko icyo cyumba kizacumbikwamo. Kubigenza dutyo binatuma icyumba gikomeza kuzigamirwa uwahagera akererewe.

4 Niba ucumbikiwe mu mazu acumbikwamo cyangwa mu mu mashuri, turagusaba gukurikiza neza amabwiriza yo kudateka muri ayo mazu. Byatuma hakongezwa umuriro kandi ibyo bikaba byateza ibibazo byinshi.

5 Kugirira Bose Neza: Urukundo dukunda Yehova na bagenzi bacu rudusunikira kwitwara neza no kugira imyifatire y’intangarugero (Mat 22:37-39; Yak 3:13). Bibiliya idutera inkunga yo kurangwa n’urukundo no kwita ku bantu bose (Gal 6:10). Nta gushidikanya ko iryo hame rigomba gukurikizwa mu gihe ducumbitse muri hoteli, mu mazu acumbikwamo cyangwa mu byumba bigiramo. Kuba umuntu atiteguye gufatanya n’abandi muri ibyo bishyira ikizinga ku izina ryacu, bigashyira mu kaga gahunda yacu yo gushaka ukuntu twagabanyirizwa ibiciro, kandi bikazana umwuka mubi mu bavandimwe. Mu gihe ikigo runaka cyaba gifashe umwanzuro wo kutazongera kuduha amacumbi, ibyo bishobora kugira ingaruka zikomeye cyane ku bandi bantu baza mu ikoraniro muri uwo mujyi, cyane cyane igihe baba badashoboye kwirihira hoteli.

6 Igihe umuvandimwe yanze gufata icumbi ku munota wa nyuma, ibyo bisobanura ko hari undi uba waravukijwe iryo cumbi. Ibyo bishobora kumusaba kujya gucumbika kure cyangwa akemera uburyo bwo gucumbikirwa atifuzaga. Mbese, ibyo byaba birimo urukundo cyangwa kwita ku bandi? Mbega ukuntu ari byiza cyane kugaragaza urukundo no kugirira abandi neza binyuriye mu kuzirikana icyabashimisha aho kuzirikana ibidushimisha twe ubwacu!—Mat 7:12; Yoh 13:34, 35.

7 Dutegerezanyije amatsiko kuzajya mu Ikoraniro ry’Intara rifite umutwe uvuga ngo “Abashyira Ijambo ry’Imana mu Bikorwa.” Mbese, waba wararangije gukora imyiteguro yose, hakubiyemo ibihereranye n’amacumbi na gahunda z’urugendo? Nimucyo imyitwarire tugira mu mahoteli, mu mazu acumbikwamo no mu mashuri biri mu mijyi minini cyangwa imito ikoraniro riberamo igaragaze buri gihe ukuri kuri mu mitima yacu n’urukundo dukunda Umuremyi wacu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze