“Rwana intambara nziza yo kwizera”
1 Intumwa Pawulo yagiriye Timoteyo inama yo ‘kurwana intambara nziza yo kwizera’ (1 Tim 6:12). Pawulo na we ubwe yabagaho mu buryo buhuje n’ayo magambo. Ahagana ku iherezo ry’ubuzima bwe, yavuganye icyizere ko yari yararwanye intambara nziza (2 Tim 4:6-8). Mu buryo bwose, yakoranaga umurimo ubushizi bw’amanga, ubutwari no kwihangana. Binyuriye mu kwigana urugero rwe, dushobora kugira icyizere nk’icyo cyimbitse cy’uko dukora uko dushoboye kose mu ntambara turwana turwanirira ukwizera kwa Gikristo.
2 Koresha Imihati Ikenewe: Pawulo yakoranye umwete mu murimo (1 Kor 15:10). Natwe tubigenza dutyo igihe dushakashaka abantu bose bakwiriye baba mu ifasi yacu (Mat 10:11). Kugira ngo tugere kuri bamwe muri abo bantu, bishobora kuba bisobanura ko tugomba kuzinduka cyane kugira ngo duhe ubuhamya abo duhuye na bo mu muhanda. Cyangwa se bishobora kuba bisobanura ko dukora umurimo ku gicamunsi cyangwa butangiye kugoroba kugira ngo dusange abantu bamaze kugaruka mu ngo zabo.
3 Kugerera igihe aho duteranira tugiye guhura n’itsinda ryacu ry’igitabo kugira ngo tujye mu murimo wo kubwiriza, bisaba kwicyaha no kugira gahunda nziza. Urugero, bamwe mu bagize umuryango wa Beteli bakora urugendo rurerure buri gihe kugira ngo bifatanye n’amatorero yabo mu murimo wo kubwiriza mu mpera z’icyumweru. Nanone kandi, dushobora gushimira ababwiriza bamwe na bamwe n’imiryango yo mu matorero yacu ikora urugendo rurerure cyane ariko ikubahiriza igihe. Ingero nk’izo zo kugira umwete na gahunda ya bwite zikwiriye kwiganwa.
4 Tugomba gushishikarira gukurikirana ugushimishwa kose tubonye. Ndetse n’igihe dutanga amagazeti mu muhanda cyangwa mu mimerere ifatiweho, tugomba gushyiraho imihati kugira ngo tubone aderesi y’uwo muntu. Hanyuma, dushobora kuzamusura kugira ngo dutume arushaho gushimishwa, kandi tukihatira gutangiza icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo.
5 Ifatanye mu Murimo Buri Gihe: Pawulo yabwirizaga buri gihe kandi mu buryo bunonosoye (Rom 15:19). Bite se kuri wowe? Mbese, wifatanya mu murimo buri gihe? Waba se waramaze kwifatanya mu murimo wo kubwiriza muri uku kwezi? Abayobora Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero bazashishikazwa no kureba ko buri wese mu itsinda ryabo yifatanya mu murimo wo kubwiriza muri Kanama. Bazagufasha kubigenza utyo.
6 Tuzakomeza ‘kurwana intambara nziza yo kwizera’ binyuriye mu kwigana urugero rwa Pawulo dushyigikira ubutumwa bwiza mu buryo bwuzuye.