ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/02 pp. 3-4
  • ‘Mube Abatunzi ku Mirimo Myiza’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • ‘Mube Abatunzi ku Mirimo Myiza’
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Ibisa na byo
  • ‘Bwiriza Ijambo ry’Imana mu Buryo Bwuzuye’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Jya ugira ishyaka ry’ibyiza!
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Jya ‘ubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bunonosoye’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • “Tugirire Bose Neza”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
km 3/02 pp. 3-4

‘Mube Abatunzi ku Mirimo Myiza’

1 Mu myaka ya nyuma intumwa Pawulo yamaze ikorana umwete umurimo wo kubwiriza, yakoranaga mu buryo bwa bugufi na Timoteyo na Tito. Bombi yabandikiye amagambo amwe yo kubatera inkunga. Yabwiye Tito ko “abizeye Imana” bagombaga “kumaramaza gukora imirimo myiza” (Tito 3:8). Yabwiye Timoteyo ko abiringira Imana bagombye ‘kuba abatunzi ku mirimo myiza’ (1 Tim 6:17, 18). Iyo ni inama nziza cyane kuri twe twese! Ariko se, ni iki kizadusunikira gukora imirimo myiza mu mibereho yacu? Kandi se, ni iyihe mirimo yihariye tugomba gukora mu minsi iri imbere?

2 Ikidusunikira kuba abatunzi mu mirimo myiza ni ukwizera dufite n’urukundo dukunda Yehova, n’ibyiringiro bihebuje yaduhaye (1 Tim 6:19; Tito 2:11). Cyane cyane muri iki gihe cy’umwaka, twibutswa ko Yehova yohereje Umwana we ku isi, bityo Yesu akaba yarashoboraga gukura umugayo ku izina rya Se kandi agakingurira abantu bose bakwiriye inzira iyobora ku buzima bw’iteka (Mat 20:28; Yoh 3:16). Ibyo bizasobanurwa mu buryo bwumvikana neza igihe cyo kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo ku itariki ya 28 Werurwe. Mu kwitabira ibyiringiro dufite byo kuzabona ubuzima bw’iteka, mbese, ntidusunikirwa gukora uko dushoboye kose kugira ngo ‘tube abatunzi ku mirimo myiza’? Ni ko tubigenza rwose! Ni iyihe mirimo dushobora gukora muri iki gihe?

3 Imirimo Myiza Tugomba Gukora Muri Werurwe na Nyuma y’Aho: Nta gushidikanya, tuzaterana ku Rwibutso—umunsi mukuru ukomeye cyane kuruta iyindi mu mwaka ku Bahamya ba Yehova ku isi hose (Luka 22:19). Ariko kandi, turifuza gusangira ibyishimo bibonerwa muri iryo teraniro n’abantu benshi cyane uko bishoboka kose. Reba kuri raporo y’umurimo muri Annuaire 2002, uri buze kubona ko mu mwaka ushize, mu birwa byinshi byo hirya no hino ku isi, abateranye ku Rwibutso bari bakubye umubare w’ababwiriza incuro eshatu, enye, eshanu cyangwa incuro nyinshi. Nta gushidikanya, ibyo byasabye ko abagize amatorero bose bashyiraho imihati ikomeye kugira ngo batange mu buryo bwagutse impapuro zikoreshwa mu gutumira abantu ku munsi w’Urwibutso mu ifasi yabo yose. Ku bw’ibyo rero, turifuza kumara igihe kinini uko bishoboka kose duhereye ubu tukazageza ku itariki ya 28 Werurwe dutumira abantu kugira ngo bazaze ku Rwibutso, kandi tubafasha kumenya ibihereranye n’ibyiringiro byo kuzabona agakiza.

4 None se, muri uku kwezi kwa Mata kwegereje, ni gute dushobora kuba “abatunzi ku mirimo myiza”? Tuzaba bo binyuriye mu kwifatanya tubigiranye igishyuhirane mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, tugira “ishyaka ry’imirimo myiza” (Tito 2:14; Mat 24:14). Niba utarashoboye gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha muri Werurwe, mbese, ushobora kuwukora muri Mata na/cyangwa Gicurasi? Niba urimo ukora umurimo w’ubupayiniya muri Werurwe, mbese, ushobora kuzakomeza kuwukora?

5 Hari Abantu bakora akazi k’umubiri babona ko bashobora kumara isaha imwe cyangwa irenga mu murimo igihe bajya ku kazi, batanga ubuhamya mu mihanda cyangwa bagasura abantu bakora mu maduka aba yakinguwe hakiri kare mu gitondo. Abandi bashyiraho gahunda yo gukoresha igice kimwe cy’ikiruhuko cya saa sita kugira ngo batange ubuhamya. Hari bamwe babonye muri icyo gihe bashobora kuyoborera icyigisho cya Bibiliya mugenzi wabo bakorana. Hari bashiki bacu benshi bakora imirimo yo mu rugo bashoboye kwizigamira igihe cyo gukora umurimo wo kubwiriza mu gihe abana babo baba bari ku ishuri. Binyuriye mu kubyuka hakiri kare ku minsi imwe n’imwe kugira ngo bakore uturimo twabo two mu rugo, ku manywa babona igihe gihagije cyo kubwiriza no kwigisha.​—Ef 5:15, 16.

6 Nubwo waba utari mu mimerere ishobora gutuma ukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, birashoboka wenda ko wakwishyiriraho gahunda yawe bwite kugira ngo wifatanye mu murimo mu buryo bwagutse kurushaho, ukora uko ushoboye kose kugira ngo ‘ukore ibyiza, ube umutunzi ku mirimo myiza, ube umunyabuntu ukunda gutanga’ ukuri uguha abandi.​—1 Tim 6:18.

7 Jya Wibuka Umurimo Mwiza wo Guhindura Abantu Abigishwa: Buri mwaka, hari abantu bashimishijwe baza ku Rwibutso. Mbese, byashoboka ko bamwe mu bagize itorero bita kuri abo bantu baza guterana ariko ntibabe biga Bibiliya muri iki gihe? Mbese, bashobora gusurwa kugira ngo bafashwe kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka? Birashoboka ko bamwe mu bateranye ku Rwibutso ari abantu bafitanye isano n’Abahamya. Abandi bashobora kuba ari abantu bigaga Bibiliya mu gihe cyashize none bakaba bakeneye gusa guterwa inkunga runaka kugira ngo bongere bige kandi bajye mu materaniro buri gihe. Mbega ukuntu twaterwa ibyishimo no kubona bongeye kwifatanya natwe bakaba abakozi ba Yehova bakorana umwete!

8 Hari abantu benshi bashimishijwe babonetse mu mezi make ashize ya kampeni ya “Makedoniya” iba buri mwaka. Bakeneye gukomeza gufashwa n’ababwiriza hamwe n’abapayiniya kugira ngo bashobore kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Nanone hari ababwiriza benshi bo mu matorero bagaragaza umwuka w’ubwitange bakomeza guteza imbere ugushimishwa kwabonetse, kabone n’iyo abenshi muri abo bantu bashimishijwe baba batuye kure cyane. Mbese, itorero ryanyu ryaba ryaramaze gukora imyiteguro yo gufasha abo bantu bashimishijwe kugira ngo bazaterane ku Rwibutso?

9 Kubera ko tuzifatanya cyane mu murimo wo kubwiriza muri Werurwe na nyuma y’aho, birashoboka cyane ko tuzabona abantu benshi kurushaho bashimishijwe tugomba gusubira gusura. Ujye ugerageza kubasigira ikibazo. Hanyuma, ujye ubasezeranya ko uzabaha igisubizo ugarutse kubasura. Nitubigenza dutyo, tuzaba dushyizeho urufatiro rwo kugaruka kubasura. Uko tugaruka kubasura vuba uko bishoboka kose, ni na ko birushaho kugira ingaruka nziza cyane. Niba tutarashoboye gutangiza icyigisho ubwo twari tubasuye ku ncuro ya mbere, tuba twifuza kugerageza kugitangiza dusubiye kubasura niba bishoboka.

10 Igihe dutanga ubuhamya mu muhanda, twagombye kuzirikana ibihereranye no kugerageza gutangiza abantu ibiganiro. Hari ababwiriza benshi bagiye bahabwa amazina na aderesi by’abantu bashimishijwe bahuye mu gihe barimo batanga ubuhamya mu muhanda. Niba umuntu muganiriye atari uwo mu ifasi yawe, ujye ushaka fomu y’Ibyo Tugomba Gukurikiranira Hafi (S-43) ku Nzu y’Ubwami, uyuzuze, maze uyihe umwanditsi w’itorero, na we azayishyikiriza itorero rigenzura ifasi uwo muntu atuyemo. Niba umwanditsi w’itorero adashoboye kubikora, azayohereza ku biro by’ishami kugira ngo ihihibikanirwe. Muri ubwo buryo, ugushimishwa gushobora kwitabwaho.

11 Mujye Mufatanyiriza Hamwe n’Abasaza mu Gufasha Abantu Bakonje: Abasaza bashimishwa cyane no kwita mu buryo bwuje urukundo kuri abo bantu. Hari umubare runaka w’abantu nk’abo baretse kujya mu materaniro y’itorero, biturutse ku bushake bwabo bwite. Babona ko bakeneye kugirana imishyikirano ya bugufi n’umuteguro wa Yehova kugira ngo bagire umutekano wo mu buryo bw’umwuka uvugwa muri Zaburi ya 91. Muri iki gihe, hari bamwe muri bo biteguye kongera kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Nihagira abandi bantu bakonje baterana ku Rwibutso muri uku kwezi, bashobora kwemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Nibiramuka bigenze bityo, abasaza bazashyiraho gahunda kugira ngo hagire umuntu uyoborera icyigisho abo bantu bakeneye ubufasha. Nuramuka usabwe gutanga ubufasha muri ubwo buryo, ukwifatanya kwawe kuzaba ari ukw’agaciro kenshi cyane.​—Rom 15:1, 2.

12 Nimukomeze Gukora “Imirimo Myiza”: Abantu benshi bifatanyije mu gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha mu gihe cy’ukwezi kumwe cyangwa amezi menshi, babonye ko umurimo wabo wo kubwiriza wagiye waguka mu mezi akurikirana. Bahuraga n’abantu bashimishijwe bakumva bagomba gusubira kubasura. Ibyo byabasunikiye gushyiraho imihati y’inyongera kugira ngo bajye mu murimo wo kubwiriza incuro nyinshi kurushaho kugira ngo bongere kubonana n’abo bantu bashimishijwe. Hari bamwe batangiye kuyobora ibyigisho, kandi ibyo byabafashije kwifatanya mu murimo cyane kurushaho.

13 Nyamara kandi, hari abandi baboneye ibyishimo byinshi mu gukora byinshi kurushaho mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, maze basunikirwa gusuzuma ibintu bashyira mu mwanya wa mbere. Ingaruka zabaye iz’uko hari bamwe bashoboye kugabanya igihe bakoreshaga mu kazi gasanzwe maze baba abapayiniya b’abafasha badahagarara. Abandi bashoboye kwinjira mu murimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose. Bashoboye gushingira ibyiringiro byabo ku Mana mu buryo bwuzuye kurushaho, aho kubishingira ku bintu iyi si ishobora gutanga. Biboneye ko kuba “abanyabuntu bakunda gutanga” byabahesheje imigisha ikungahaye ituruka kuri Yehova kandi bigakomeza ibyiringiro byabo byo kuzabona “ubugingo nyakuri” (1 Tim 6:18, 19). Birumvikana ko uko ababwiriza benshi binjira mu murimo w’ubupayiniya, ari na ko itorero ryose ryungukirwa. Abapayiniya babangukirwa no kuvuga ingero z’ibyo babonye kandi bagatumira abandi kugira ngo bifatanye na bo mu murimo, maze ibyo bikimakaza mu itorero imimerere yo mu buryo bw’umwuka yo mu rwego rwo hejuru.

14 Nimucyo twese ‘tube abatunzi ku mirimo myiza’ muri iki gihe cy’Urwibutso na nyuma y’aho binyuriye mu kwifatanya mu buryo bwagutse mu murimo wa Gikristo. Nimucyo kandi tugaragaze ko dushimira ku bw’ibyo Yehova yadukoreye aduha ibyiringiro byo kubaho iteka mu isi nshya ikiranuka.​—2 Pet 3:13.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze