ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/02 p. 3
  • “Tugirire Bose Neza”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Tugirire Bose Neza”
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Ibisa na byo
  • Jya ugira ishyaka ry’ibyiza!
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • ‘Bwiriza Ijambo ry’Imana mu Buryo Bwuzuye’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Mata—Igihe cyo ‘Gukorana Umwete no Kwihata’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • ‘Mube Abatunzi ku Mirimo Myiza’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
km 4/02 p. 3

“Tugirire Bose Neza”

1 Umugereka wo mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Gashyantare n’uwo muri Werurwe 2002, wari ukubiyemo ibiganiro bifite imitwe ivuga ngo “Bwiriza Ijambo ry’Imana mu Buryo Bwuzuye” na ‘Mube Abatunzi ku Mirimo Myiza’ (Kolo 1:25; 1 Tim 6:18). Binyuriye muri izo nomero, twatewe inkunga yo gushyiraho imihati y’inyongera kugira ngo dufashe abantu bashimishijwe kuza guterana ku Rwibutso, gufasha abantu bakonje kugira ngo bongere kwifatanya n’itorero, no gufasha abana bacu hamwe n’abigishwa ba Bibiliya bujuje ibisabwa kugira ngo batangire kubwiriza ubutumwa bwiza. Nta gushidikanya ko twashimishijwe n’ibintu bimwe na bimwe twagezeho bitewe n’imihati twashyizeho tubishishikariye. Muri iki gihe, nimucyo dukomeze ‘kugirira bose neza uko tubonye uburyo.’​—Gal 6:10.

2 Batumire Kugira ngo Bongere Kuza mu Materaniro: Mu Rwanda, abantu bagera ku 41.854 bateranye ku Rwibutso mu mwaka ushize. Abenshi muri bo ntibaraba ababwiriza b’ubutumwa bwiza. None se, ko kuba bari bahari bigaragaza ko bashimishijwe mu rugero runaka, ni iki tugomba gukora kugira ngo dutere inkunga abantu “bari mu mimerere ikwiriye yatuma babona ubuzima bw’iteka” kugira ngo babe ‘abizera’ (Ibyak 13:48, NW )? Batere inkunga yo kugaruka mu materaniro y’itorero vuba uko bishoboka kose.

3 Kuki se utatumira umuntu ushimishijwe akaza guterana ku Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero kugira ngo yungukirwe n’ikiganiro gishimishije gishingiye ku gitabo cy’Ubuhanuzi bwa Daniyeli? Niba ufitanye isano n’uwo muntu cyangwa mukaba muziranye kandi ukaba ufite disikuru uzatanga mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ry’ubutaha, ushobora gutumira uwo muntu kugira ngo azaze kumva disikuru yawe. Mubwire imitwe ya za disikuru z’abantu bose zizatangwa mu byumweru biri imbere. (Gahunda irimo ikurikizwa ubu yagombye kuba imanitse ku kibaho cy’amatangazo.) Shakisha uburyo ubwo ari bwo bwose kugira ngo ubyutse muri uwo muntu icyifuzo cyo gusenga Yehova. Nk’uko byumvikana kandi, niba nta muntu wo mu itorero usanzwe yigana Bibiliya na we, ushobora kumusaba kumuyoborera icyigisho ubigiranye ubugwaneza.

4 Komeza Gutera Inkunga Abakonje: Bamwe mu baterana ku Rwibutso baba baramaze kwiyegurira Yehova. Ariko kandi, mu gihe runaka baretse kubwirizanya umwete ubutumwa bwiza. Nyamara kandi, Pawulo yaduteye inkunga yo ‘kugirira bose neza . . . cyane cyane ab’inzu y’abizera’ (Gal 6:10). Ku bw’ibyo, abantu bakonje ni bo bagombye kwitabwaho mu buryo bw’ibanze.

5 Hari bamwe bashobora kuba baramaze kwitabira inkunga batewe n’abasaza cyangwa abandi bantu, yo kongera kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Niba abasaza baragusabye gukorana n’umubwiriza wongeye kwifatanya mu murimo, ujye umenya ko urukundo ukunda Yehova n’umurimo wo kubwiriza bizatera uwo mubwiriza kugira icyizere. Ujye umwereka ukuntu wifatanya mu buryo bunyuranye bwo gukora umurimo wo kubwiriza kugira ngo ashobore kuwuboneramo ibyishimo, bityo ibyo bikazatuma yifatanya akaramata mu murimo wo kubwiriza kandi agashobora kubona ingororano zituruka kuri Yehova.

6 Jya Uha Ababwiriza Bashya Intangiriro Nziza: Igihe umugore wari umaze igihe gito ashimishijwe yamenyaga ko yari yarabonye umuteguro w’Imana w’ukuri, yifuje guhita atangira gukora umurimo wo kubwiriza. Ubwo yari amaze kumenya ibyo yasabwaga kuzuza, yaravuze ati “ngiye guhita mbyuzuza.” Niba umuntu wayoboreye icyigisho cya Bibiliya yaremerewe gutangira kwifatanya mu murimo wo kubwiriza muri iki gihe, mufashe kubona ko agomba “guhita awutangira atazuyaje,” maze muri ubwo buryo ube uhaye uwo mubwiriza mushya intangiriro nziza. Mufashe kwihingamo akamenyero ko gutegura buri gihe no kwifatanya buri cyumweru mu murimo wo kubwiriza.

7 Niba ari umwana wawe bwite wabaye umubwiriza mushya utarabatizwa, jya ubwirizanya na we kugira ngo agire amajyambere ahuje n’imyaka ye n’ubushobozi bwe. Ku bw’ubufasha buciriritse gusa umuha, ushobora gutangazwa no kubona ukuntu atangiza umuntu ikiganiro mu buryo bugira ingaruka nziza, uko asoma Bibiliya n’uko atanga igitabo. Mu gihe ashoboye kugirana ikiganiro n’umuntu witabira ubutumwa bwiza mu murimo wo kubwiriza, jya umutoza uko yasubira gusura uwo muntu n’uko yakurikirana uko gushimishwa.

8 Agura Umurimo Wawe Bwite: Mbese, imimerere yawe yaba ikwemerera kongera uruhare ugira mu murimo wo kubwiriza, ndetse na nyuma y’igihe cy’Urwibutso? Mbese, ushobora kongera isaha imwe cyangwa abiri ku gihe umara buri cyumweru mu murimo wo kubwiriza? Mbese, waba urimo uteganya kuri kalendari yawe igihe uzashobora kongera gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha? Cyangwa se ushobora kugira icyo uhindura ku buryo bwawe bwo kubaho kugira ngo winjire mu murimo w’igihe cyose? Imihati yose dushyiraho mu murimo, ishobora gufasha umuntu kwemera ukuri (Ibyak 8:26-39)! Mu gihe tugihanze amaso igihe kiri imbere, nimucyo ‘tujye dukurikiza icyiza iteka mu byo tugirirana no mu byo tugirira abandi bose.’​—1 Tes 5:15.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]

Komeza Gufasha:

□✔ Abateranye ku Rwibutso

□✔ Ababwiriza bongeye kwifatanya mu murimo

□✔ Ababwiriza bashya batarabatizwa

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze