ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 8/00 pp. 3-4
  • Mbese, urungukirwa?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese, urungukirwa?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Ibisa na byo
  • Amateraniro adutera “ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza”
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Duteranira hamwe kugira ngo dusenge Imana
    Ubwami bw’Imana burategeka
  • Amateraniro yungura abakiri bato
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Jya wungukirwa byimazeyo n’amateraniro y’umurimo wo kubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
km 8/00 pp. 3-4

Mbese, urungukirwa?

1 Muri iki gihe, abantu babarirwa muri za miriyoni bifuza kumenya ukuntu batsinda ingorane maze bakagira imibereho ishimishije. Bashishikarira gusoma ibitabo by’imfashanyigisho cyangwa bakisunga amatsinda y’abantu batanga inama n’imiryango runaka kugira ngo babone inama zihereranye n’ukuntu barushaho kugira imibereho myiza. Wenda hari bamwe bashobora no kuvuga inyungu ziciriritse baba bararonse. Ariko se, duhereye ku kuntu imibereho yo muri iki gihe imeze, abantu muri rusange baba baramenye uburyo bwo kugira imibereho irangwa n’amahoro kandi ishimishije cyane binyuriye muri gahunda za kimuntu zo kwigisha? Ibyo si ukuri rwose!—1 Kor 3:18-20.

2 Ku rundi ruhande, Umuremyi wacu atanga inyigisho z’ingirakamaro cyane kuruta izindi ku buntu, akaziha abantu bose biteguye kuzitega amatwi. Yehova yifuza ko buri wese yakungukirwa n’inyigisho ze. Yatanze Ijambo rye ryahumetswe abigiranye ubuntu kugira ngo riyobore abantu mu gukiranuka, kandi yatumye ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwe butangazwa mu isi yose ituwe. (Zab 19:8, 9, umurongo wa 7 n’uwa 8 muri Biblia Yera; Mat 24:14; 2 Tim 3:16.) Imibereho nyakuri ishimishije ifitanye isano mu buryo butaziguye no kwitondera amategeko ya Yehova.—Yes 48:17, 18.

3 Ubuyobozi Yehova atanga buruta kure cyane ubutangwa n’ibitabo ibyo ari byo byose by’imfashanyigisho cyangwa uburyo bwo kwiteza imbere butangwa n’iyi si. Dushobora kubona ubufasha nyakuri n’inyungu zirambye niba twungukirwa mu buryo bwuzuye n’ibyo Yehova yaduteguriye, nk’uko bigaragazwa mu Ijambo rye kandi bikigishwa n’umuteguro we.—1 Pet 3:10-12.

4 Ungukirwa mu Materaniro y’Itorero: Muri iki gihe, Yehova agaragaza ko yishimira rwose kutwigisha inzira ze, kandi turungukirwa binyuriye mu kwitondera inyigisho ze. Amateraniro yacu atanu ya buri cyumweru atanga igihamya kigaragaza ko Yehova atwitaho mu buryo bwuje urukundo. Iyo twifatanya mu materaniro y’itorero, ubumenyi bwacu ku byerekeye Imana buriyongera. Twiga uko twakwirinda ibibi binyuriye mu kurushaho kwegera Yehova. Muri ubwo buryo, turushaho kugarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka.

5 Hari ikindi kirenzeho. Mu materaniro y’itorero dushobora ‘kwaguka’ (2 Kor 6:13). Ibyo bikubiyemo kumenyana n’abandi mu itorero. Twungukirwa binyuriye mu guterana inkunga, nk’uko intumwa Pawulo yabyanditse mu rwandiko yandikiye Abaroma (Rom 1:11, 12). Igihe yandikiraga Abaheburayo, yihanangirije abantu bashobora kuba bari baratangiye kugira akamenyero ko kwirengagiza amateraniro ya Gikristo.—Heb 10:24, 25.

6 Kugira imibereho irangwa n’ibyishimo no kunyurwa bifitanye isano ritaziguye no gushishikazwa n’icyatuma abandi bamererwa neza. Turaterwa inkunga yo gushaka uburyo twagira uruhare mu gutuma abandi bagira ibyishimo. Ku bw’ibyo rero, amateraniro yacu ya Gikristo aberaho kutwungura twe ubwacu hamwe n’abo twihatira kugirana imishyikirano myiza na bo. Icyo dusabwa ni ukwifatanya tubikuye ku mutima.

7 Intumwa Pawulo yavuze ibisa n’ibyo mu nama yagiriye Timoteyo ubwo yandikaga iti “witoze kubaha Imana” (1 Tim 4:7). Dushobora kwibaza tuti ‘mbese, ndimo nditoza? Mbese, nitoza kubonera inyungu mu byo numva mu materaniro y’itorero?’ Ibisubizo byacu bizaba yego niba twitondera ibyo twumva mu materaniro kandi tukihatira gushyira mu bikorwa ibyo twiga. Dukoresheje amaso yo kwizera, tugomba kugira ubushobozi bwo kureba uri inyuma y’abavandimwe bakora umurimo wo kwigisha, maze tukabona ko Yehova ari we Mwigisha Mukuru w’ubwoko bwe.—Yes 30:20.

8 Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi n’Iteraniro ry’Umurimo: Ayo materaniro yombi agamije kudufasha kugira ingaruka nziza mu murimo wa Gikristo. Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi—ni ishuri rigizwe n’abanyeshuri bahabwa inyigisho n’inama mu buryo buhoraho. Ufite uburyo bwo kugaragaza amajyambere yawe uba umuntu ushobora gutanga disikuru mu ruhame, ukaba n’umwigisha w’Ijambo ry’Imana. Ariko rero, kugira ngo ubonere inyungu nyinshi uko bishoboka kose muri iryo shuri, ugomba kuryiyandikishamo, ukariteranamo, ukaryifatanyamo buri gihe kandi ugashyira umutima ku nyigisho wasabwe gutegura. Kwemera inama uhawe kandi ukazishyira mu bikorwa bizagufasha kugira amajyambere.

9 Iteraniro ry’Umurimo ritwigisha ibihereranye n’agaciro k’umurimo wa Gikristo kandi rikatwereka uko dushobora kwifatanya mu murimo wo guhindura abantu abigishwa. Mbese, wowe n’umuryango wawe mwungukirwa mu buryo bwuzuye n’inyigisho zitangirwa muri ayo materaniro yombi? Umugabo n’umugore bashakanye b’Abakristo bagize bati “mu Iteraniro rimwe ry’Umurimo, twumvise ko tugomba gusuzumira hamwe isomo ry’umunsi mu rwego rw’umuryango. Ibyo ntitwajyaga tubikora, ariko ubu noneho turabikora.” Ni gute bungukiwe? Bagira bati “tubona ko ibiganiro tugirana igihe dukikije ameza turiraho biba bishimishije kurushaho. Ntihakibaho ibyo kujya impaka mu gihe cy’ifunguro.” Mbese, abana bato na bo baba bungukirwa n’amateraniro? Yego rwose. Nyina aragira ati “biragaragara ko amateraniro agira ingaruka nziza ku bana bacu mu buryo bwimbitse. Mu cyumweru kimwe runaka twasanze umuhungu wacu w’imyaka itandatu arimo avuga ibinyoma. Ariko mu materaniro yabaye muri icyo cyumweru, hatanzwe disikuru yavugaga ibihereranye no kubeshya. Uwo muhungu wacu yakozwe n’ikimwaro, areba se maze asa n’uwubika umutwe mu ntebe yari yicayemo. Yahaboneye isomo, kandi nyuma y’ibyo ntitwongeye kugira ibibazo.”

10 Mushiki wacu umwe w’umupayiniya avuga ko ashimishwa no kuba mu Iteraniro ry’Umurimo hatangwa ibitekerezo ku bihereranye n’uburyo bwo gukora umurimo wacu neza kurushaho. Kubera iki? Asobanura agira ati “ndabimenyera. Rimwe na rimwe ntekereza ko inama ziba zatanzwe mu Murimo Wacu w’Ubwami zitazagira ingaruka nziza. Ariko rero, iyo mu Iteraniro ry’Umurimo numvise ko tugomba kugerageza kuzikurikiza, nihutira kuzishyira mu bikorwa mbishishikariye. Zituma umurimo ushimisha!” Igihe uwo mushiki wacu yari amaze ibyumweru byinshi ashyira mu bikorwa inama yo kugerageza gutangiza icyigisho cya Bibiliya igihe asuye umuntu ku ncuro ya mbere, yatangije icyigisho umukobwa wajyaga asenga asaba ubufasha ubwo yari amusuye ku ncuro ya mbere.

11 Mbese, iyo wumvise disikuru ikubiyemo inama ishingiye kuri Bibiliya ku bihereranye n’amahitamo akureba ku giti cyawe, wumva ko ari Yehova ukubwira mu buryo butaziguye? Ibyo ni byo byiyumvo umuvandimwe umwe yagize. Yaravuze ati “vuba aha mu iteraniro rimwe, umuvandimwe yatanze disikuru yavugaga ibyerekeranye n’uburyo bwo kwirangaza bwiza ku Bakristo n’ubutari bwiza. Nakundaga kureba umukino w’iteramakofe kuri televiziyo. Ariko nyuma y’iryo teraniro, nafashe umwanzuro w’uko uwo mukino uri mu rwego rw’uburyo bwo kwirangaza butari bwiza ku Bakristo. Bityo rero, sinkiwureba.” Koko rero, n’ubwo uwo muvandimwe yari yarihinzemo ibyo gukunda ikintu kirangwa n’urugomo, yitabiriye ubuyobozi bwa Yehova abigiranye kwicisha bugufi.—Zab 11:5.

12 Iteraniro ry’Abantu Bose, Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi n’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero: Disikuru y’abantu bose twumva buri cyumweru iba ikubiyemo ingingo zinyuranye zishingiye kuri Bibiliya. Ni iki wungukira muri izo disikuru? Umugabo umwe w’Umukristo yagize icyo avuga ku nyungu yari yaraboneye muri izo disikuru agira ati “hari disikuru y’abantu bose yatsindagirizaga imbuto z’umwuka. Uwatangaga iyo disikuru yavuze yiyerekezaho ko kugira ngo yihingemo izo mbuto, yagiye ahitamo umuco umwe wihariye maze akihatira kuwushyira mu bikorwa mu gihe cy’icyumweru. Igihe icyo cyumweru cyari kirangiye, yatekereje ku kuntu yabyifashemo kugira ngo agaragaze iyo mbuto mu bikorwa bye bya buri munsi. Hanyuma, yakurikijeho undi muco mu kindi cyumweru. Nashimishijwe n’icyo gitekerezo maze nanjye ntangira kubigenza ntyo.” Mbega uburyo buhebuje bwo gushyira mu bikorwa ibintu yari yize!

13 Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi kitwigisha gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu mimerere itandukanye yo mu mibereho. Ibyo bidufasha gukomeza gutuza mu bwenge no mu mutima n’ubwo tuba duhanganye n’imihangayiko y’ubuzima. Nanone kandi, icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi gituma dukomeza kugendana n’ukuri kugenda gutera imbere. Urugero, mbese ntitwaboneye inyungu mu cyigisho cy’ingingo z’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1999 zari zifite imitwe ivuga ngo “Ntibizabura Kubaho,” “Ubisoma, Abyitondere” na “Mube Maso Kandi Mugire Umwete!” Ni gute ibyo byigisho byakugizeho ingaruka mu buryo bwa bwite? Mbese, ugaragaza binyuriye mu bikorwa byawe, ko uzirikana umuburo wa Yesu ku byerekeranye n’igihe kizaza? Mbese, waba witegura guhangana n’ibigeragezo biri imbere igihe tuzabona “ikizira kirimbura . . . gihagaze [a]hera” (Mat 24:15-22)? Mbese, intego zawe n’imibereho yawe bigaragaza ko kuri wowe ikintu cy’ingenzi cyane kuruta ibindi atari ukwirundanyiriza ubutunzi, ahubwo ko ari ukweza izina rya Yehova? Mbese koko, ntitwiga uburyo bwo kungukirwa muri iki gihe binyuriye mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi?

14 Tekereza ukuntu twiga ibintu byinshi mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero buri cyumweru. Muri iki gihe, turimo turiga igitabo Kwitegurira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango. Nta gushidikanya ko mu byumweru bike tumaze twiga icyo gitabo twungukiwe cyane.

15 Yehova Atwigisha Uburyo bwo Kugira Imibereho Irangwa n’Ibyishimo: Iyo twitondeye amategeko y’Imana, biturinda kugira intimba ku mutima. Byongeye kandi, tumenya icyo imibereho irangwa n’ibyishimo isobanura. Binyuriye mu gukurikiza ubuyobozi butangwa na Yehova, twifatanya mu murimo we, aho kuba indorerezi gusa. Kandi abantu bakora umurimo w’Imana ni bo bantu barangwa n’ibyishimo.—1 Kor 3:9; Yak 1:25.

16 Ujye utekereza ubishishikariye ukuntu washyira mu bikorwa ibyo wumva mu materaniro y’itorero (Yoh 13:17). Korera Imana mu buryo burangwa n’igishyuhirane, ubigiranye umutima wawe wose. Uzagira ibyishimo bisendereye. Imibereho yawe izarushaho gukungahara no kugira ireme. Ni koko, uzungukirwa.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze