Ubuzima buri mu kaga!
1 Bibiliya igaragaza neza ko Yehova ashaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa.” Nyamara kandi, nanone ni iby’ukuri ko ibyiringiro by’ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miriyari bari ku isi bishingiye ku myifatire bagira ku bihereranye na Yehova Imana hamwe n’Ubwami bwe buyobowe na Yesu Kristo. Imyifatire ikwiriye ishobora kuba ishingiye gusa ku ‘bumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri’ (1 Tim 2:3, 4, NW ). N’ubwo dutanga umuburo w’uko vuba aha isi izezwa ikavanwamo ubugizi bwa nabi bwose kugira ngo isi nshya irangwa no gukiranuka y’Imana itegurirwe inzira, nanone twahawe itegeko ryo gukora umurimo w’ingenzi urokora ubuzima.—Mat 24:14; 28:19, 20; Rom 10:13-15.
2 Kuki Byihutirwa Cyane? Yesu yatanze umuburo ku bihereranye n’ “umubabaro m[w]inshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi” (Mat 24:21). Uwo mubabaro uzagera ku ndunduro yawo kuri Harimagedoni (Ibyah 16:16). Mu bantu benshi cyane bahanganye n’akaga ko kurimbuka baramutse batitabiriye ubutumwa bwiza, hakubiyemo abo dufitanye isano batizera, abaturanyi bacu, abo dukorana, abo twigana n’abo tuziranye. Ariko rero, ikiduhangayikishije ni ukugera ku “bantu b’ingeri zose” twigana Imana, yo yagaragarije urukundo rwayo abantu bose bo ku isi binyuriye mu gutanga Umwana wayo, ari we Yesu Kristo, kugira ngo abe incungu ya bose (Yoh 3:16). Tugomba kwihatira gutumira abantu bose tubigiranye umwete, kugira ngo bahungire ahantu h’Imana hari umutekano. Dushobora kwirinda kubarwaho umwenda w’amaraso binyuriye mu gukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bwuzuye.—Ezek 33:1-7; 1 Kor 9:16.
3 Intego Yacu Ni Iyihe? Akamaro k’umurimo wo kubwiriza gatsindagirizwa mu Ijambo ry’Imana. Nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, ‘urukundo rwa Kristo ruduhatira’ kubaho mu buryo buhuje n’inzira ze (2 Kor 5:14). Byongeye kandi, incuro nyinshi Umunara w’Umurinzi utsindagiriza ibyerekeranye n’inshingano yacu yo kubwiriza. Umurimo Wacu w’Ubwami uhora utanga ubuyobozi ku bihereranye n’ukuntu umurimo wo kubwiriza ushobora gukorwa. Abasaza bategura umurimo kandi bakadutera inkunga yo kuwifatanyamo. Ababwiriza bagenzi bacu bajya badutumira kugira ngo twifatanye na bo mu murimo wo kubwiriza. Twumva byinshi ku bihereranye no gutegura uburyo bwacu bwo gutangiza ibiganiro, gutanga amagazeti n’ibindi bitabo, gusubira gusura, kuyobora ibyigisho bya Bibiliya no gukoresha uburyo bwose tubonye kugira ngo dutange ubuhamya. Ibyo byose bidufasha kugera ku ntego yo kurokora ubuzima.—1 Kor 9:22, 23; Ef 1:13.