Komeza kubwiriza!
1 Imana ishaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa kandi bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Tim 2:4, NW ). Ku bw’ibyo, yaduhaye inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza (Mat 24:14). Niba dufatana uburemere impamvu tugomba gukomeza kubwiriza, nta kintu icyo ari cyo cyose gica intege cyangwa ibirangaza dushobora guhura na byo byatubuza gusohoza iyo nshingano.
2 Kuki Tutagomba Gucogora? Mu isi hari ibirangaza byinshi bituma abantu bibagirwa cyangwa bagafatana uburemere buke ibyo tubabwira. Bityo rero, tugomba gukomeza kubibutsa ubutumwa bw’Imana buhereranye n’agakiza (Mat 24:38, 39). Byongeye kandi, imibereho y’abantu ihora ihindagurika. Ndetse n’imimerere yo mu rwego rw’isi ishobora guhinduka mu buryo bukomeye mu kanya gato (1 Kor 7:31). Ejo, mu cyumweru gitaha cyangwa mu kwezi gutaha, abantu tubwiriza bashobora guhura n’ibibazo bishyashya cyangwa ibintu bibahangayikisha maze bigatuma bafatana uburemere ubutumwa bwiza tubagezaho. Mbese, ntushimira ku bwo kuba Umuhamya wakugejejeho ubutumwa bwiza ataracogoye?
3 Kwigana Imbabazi z’Imana: Yehova yarihanganye kugira ngo hashire igihe mbere y’uko aciraho iteka inkozi z’ibibi. Binyuriye kuri twe, yakomeje gutumira abantu bafite imitima ikiranuka kugira ngo bamuhindukirire maze bakizwe (2 Pet 3:9). Twari kuba turiho umwenda w’amaraso iyo tutaza gukomeza gutangariza abantu ubutumwa bw’Imana bw’imbabazi kandi ngo tubahe umuburo ku bihereranye n’urubanza rwegereje Imana izacira abantu bose badahindukira ngo bareke inzira zabo mbi (Ezek 33:1-11). Ndetse n’ubwo umurimo wacu wo kubwiriza utakirwa neza buri gihe, ntitugomba na rimwe kureka gushyiraho imihati yose ishoboka mu gufasha abantu bataryarya kugira ngo bafatane uburemere imbabazi zikomeye z’Imana.—Ibyak 20:26, 27; Rom 12:11.
4 Kugaragaza Urukundo Rwacu: Yehova Imana ni we wategetse binyuriye kuri Yesu Kristo, ko ubutumwa bwiza bubwirizwa ku isi hose (Mat 28:19, 20). Iyo abantu banze gutega amatwi, na bwo tuba dufite uburyo bwo kugaragariza Imana urukundo rwacu no kuba twarayiyeguriye, binyuriye mu gukora ibyo gukiranuka tudacogora.—1 Yoh 5:3.
5 Turifuza gukomeza kubwiriza tumaramaje! Nimucyo tubigenze dutyo tubigiranye umwete, igihe hakiri ku “munsi” wa Yehova “wo gukirizwamo.”—2 Kor 6:2.