ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 5/97 p. 6
  • Kuki Dukomeza Gusubirayo?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki Dukomeza Gusubirayo?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Ibisa na byo
  • Dukomeze kubwiriza iby’Ubwami
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Impamvu dusubirayo kenshi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Kuki Tugomba Gukomeza Kubwiriza?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Komeza kubwiriza!
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 5/97 p. 6

Kuki Dukomeza Gusubirayo?

1 Mbese, waba warigeze kwibaza icyo kibazo, wenda mu gihe witeguraga umunsi wo kujya mu murimo? Mu duce tumwe na tumwe aho ifasi yacu ikorwamo kenshi, ba nyir’urugo bashobora kumenya abo turi bo hanyuma bagahita batwirukana. Bake gusa ni bo bashobora kubyitabira mu buryo bwiza. Ariko kandi, hari impamvu nyinshi zikomeye zituma dukomeza gusubirayo.

2 Mbere na mbere, twahawe itegeko ryo gukomeza kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami, kugeza aho imperuka izazira (Mat 24:14; 28:19, 20). Umuhanuzi Yesaya yabajije igihe yagombaga kumara akora umurimo we wo kubwiriza. Igisubizo yahawe kivugwa muri Yesaya 6:11. Ibyo birasobanutse​—yabwiwe gukomeza gusubira kureba abantu, abagezaho ubutumwa bw’Imana. Muri iki gihe na bwo, n’ubwo bamwe bashobora kutwirukana, Yehova yiteze ko dukomeza gusura abantu batuye mu ifasi yacu (Ezek 3:10, 11). Iyo ni inshingano yera twahawe.​—1 Kor 9:17.

3 Indi mpamvu ituma dukomeza gusubirayo, ni uko ibyo biduha uburyo bwo kugaragaza ukuntu urugero twiyeguriyemo Yehova rungana (1 Yoh 5:3). Ikindi kandi, iyo dutekereje ibyo igihe kizaza kiri bugufi gihishiye abantu, ni gute twareka gukomeza kugerageza kuburira abaturanyi bacu tubigiranye urukundo (2 Tim 4:2; Yak 2:8)? Kuba abizerwa mu gusohoza inshingano yacu, bibaha uburyo bwinshi bwo kwitabira ubutumwa bw’Imana bw’agakiza, ku buryo batazashobora kuvuga ko bataburiwe.​—Ezek 5:13.

4 Nanone kandi, ntituzi igihe abantu bamwe na bamwe bazahindurira umutima. Bishobora guterwa n’uko habaye ihinduka mu mimerere yabo bwite, ibyago byabaye mu muryango wabo, cyangwa imimerere yo mu isi ituma batekereza neza ku bihereranye n’igihe kizaza. Ubundi kandi, ibyo tubabwirira ku rugi rwabo, bishobora gutuma babyitabira mu buryo bushimishije (Umubw 9:11; 1 Kor 7:31). Nanone kandi, abantu barimuka. Dushobora kubona abantu bashya batuye mu ifasi yacu bazitabira ubutumwa bwiza​—wenda nk’abakiri bato baba bonyine, none bakaba bibaza cyane ku bihereranye n’intego bafite mu mibereho yabo.

5 Mbese, tuzakomeza gusubirayo? Yego! Ibyanditswe bidutera inkunga ikomeye yo gukomeza gusubira gusura abantu, nta kurambirwa. Ku mperuka, igihe umurimo wo kubwiriza uzaba urangiye, Yehova azaduha imigisha ku bw’umuhati udahwema twagaragaje mu murimo, kandi azaha imigisha abazaba baritabiriye ubutumwa bwiza bw’Ubwami babyishimiye.​—1 Tim 4:16.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze