ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/07 p. 4
  • Impamvu dusubirayo kenshi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Impamvu dusubirayo kenshi
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Ibisa na byo
  • “Twakoze Umurimo mu Ifasi Yacu Incuro Nyinshi!”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Kuki Tugomba Gukomeza Kubwiriza?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Kuki Dukomeza Gusubirayo?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Komeza kurangwa n’ikizere mu murimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
km 7/07 p. 4

Impamvu dusubirayo kenshi

1. Ni ikihe kibazo kivuka ku bihereranye n’umurimo wo kubwiriza?

1 Ahantu henshi, duhora dusubira mu mafasi twarangije kubwirizamo. Dukomeza gusubira mu ngo tuba twarabwirijemo kabone n’iyo ba nyir’inzu baba baratubwiye ko badashishikajwe n’ibyo tuvuga. Kuki dukomeza gusura abo bantu batitabiriye ibyo twababwiye?

2. Ni iyihe mpamvu y’ibanze ituma dukomeza kubwiriza nta gucogora?

2 Urukundo dukunda Yehova na bagenzi bacu: Impamvu y’ibanze ituma dukomeza kubwiriza nta gucogora ni urukundo dukunda Yehova. Umutima wacu udushishikariza gukomeza kubwira abandi ibyerekeye Imana yacu ikomeye (Luka 6:45). Urukundo dukunda Yehova rudusunikira kumvira amategeko ye no gufasha abandi kubigenza batyo (Imig 27:11; Yoh 5:3). Gukora uwo murimo mu budahemuka kandi twihanganye ntibishingiye ku buryo abantu bitabira ibyo tubabwira. Ndetse n’igihe Abakristo bo mu kinyejana cya mbere batotezwaga, bakomeje kubwiriza ‘ubudasiba’ (Ibyak 5:42). Iyo abantu banze kumva, aho kugira ngo ducike intege dukomeza gushikama tukagaragaza ko dukunda Yehova cyane kandi ko twamwiyeguriye.

3. Ni gute urukundo dukunda abantu ruzadufasha gukomeza kubwiriza?

3 Nanone dukomeza gukora umurimo wo kubwiriza kubera ko dukunda bagenzi bacu (Luka 10:27). Yehova ntashaka ko hagira n’umwe urimbuka (2 Pet 3:9). Ndetse no mu mafasi yabwirijwemo kenshi, turacyabonamo abantu bifuza gukorera Yehova. Urugero, muri Guadeloupe aho umuntu 1 ku bantu 56 ari Umuhamya wa Yehova, mu mwaka ushize habatijwe abantu 214. Abantu bagera hafi ku 20.000 bateranye ku Rwibutso, ni ukuvuga umuntu 1 ku bantu 22 bo muri Guadeloupe.

4. Ni mu buhe buryo amafasi ahinduka?

4 Imimerere yo mu ifasi irahinduka: Imiterere y’ifasi ihora ihinduka. Aho batakiriye neza ibyo tubabwira, ubutaha hari ubwo umwe mu bagize umuryango wenda utarigeze yumva ubutumwa tubwiriza ashobora kutwakira akadutega amatwi. Hari nubwo dushobora gusanga harimukiye abandi bantu bashimishijwe. Abana bafite ababyeyi babarwanya barakura bakava mu rugo. Abantu nk’abo bashobora kuba bifuza gutegera amatwi ubutumwa bwiza bw’Ubwami.

5. Ni ibihe bintu bishobora gutuma abantu barushaho kwitabira ubutumwa bwiza?

5 Abantu na bo barahinduka. Intumwa Pawulo yari yarabanje kuba “umutukanyi n’urenganya n’umunyarugomo” (1 Tim 1:13). Kimwe na we, abenshi mu bakorera Yehova muri iki gihe ntibashishikazwaga n’ukuri kera. Bamwe bashobora no kuba bararwanyaga ubutumwa bwiza. Kubera ko imimerere yo muri iyi si ihinduka, abarwanyaga ukuri cyangwa abatarashishikazwaga na ko bashobora gutega amatwi. Abandi bashobora kurushaho kwitabira ibyo tubabwira bitewe n’uko bagwiririwe n’amakuba, urugero nko gupfusha umuntu wo mu muryango, gutakaza akazi, ibibazo by’ubukungu cyangwa uburwayi.

6. Kuki tugomba gukomeza kubwiriza dushishikaye?

6 Iyi si ya Satani yegereje iherezo ryayo, ariko umurimo wo kubwiriza no kwigisha wo urihuta cyane (Yes 60:22). Ku bw’ibyo, dukomeza kubwiriza dushishikaye kandi tukihatira gukomeza kugira icyizere. Hari ubwo umuntu twazavugana na we ubutaha ashobora kudutega amatwi. Tugomba gukomeza kubwiriza. Nitubigenza dutyo ‘tuzikizanya n’abatwumva.’—1 Tim 4:16.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze