“Twakoze Umurimo mu Ifasi Yacu Incuro Nyinshi!”
1 Mbese, waba warigeze kumva ko ifasi yawe yakorewemo umurimo kenshi cyane ku buryo nta bantu bagereranywa n’intama bayisigayemo? Wenda waba waratekereje uti ‘nzi ukuntu abantu bazitabira ibintu. Kuki nakomeza gusubira gusura abantu badashimishijwe?’ Ni iby’ukuri ko amafasi menshi yakorewemo umurimo incuro nyinshi. Nyamara kandi, ibyo byagombye kubonwa mu buryo burangwa n’icyizere. Kubera iki? Zirikana impamvu enye zitangwa hasi aha.
2 Amasengesho Yacu Yarashubijwe: Yesu yagize ati “ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake: nuko mwinginge nyir’ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye” (Luka 10:2). Mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo, twagiye dutakambira Yehova kugira ngo aduhe ubufasha bw’inyongera. Muri iki gihe, usanga ahantu henshi hari abakozi b’inyongera bakenewe, bityo tukaba dukora umurimo mu ifasi incuro nyinshi kurushaho. Mbese, kuba Yehova yarashubije amasengesho yacu ntibyagombye gutuma tugira ibyishimo?
3 Kwihangana Byera Imbuto Nziza: Ndetse no mu mafasi akorerwamo umurimo kenshi, usanga abantu bitabira ubutumwa bw’Ubwami maze bakamenya ukuri. Ku bw’ibyo rero, tugomba gukomeza kubasura kenshi twiringiye kubona abandi bantu bafite imitima itaryarya (Yes 6:8-11). Nk’uko abigishwa ba mbere ba Yesu babigenje, mukomeze ‘kujya’ ku bantu bo mu ifasi mwahawe, mwihatira kubahingamo kwishimira Ubwami bw’Imana.—Mat 10:6, 7.
4 Mu gihugu cya Porutugali, n’ubwo amatorero menshi abwiriza mu mafasi yayo akayarangiza buri cyumweru, aracyabona abantu bagereranywa n’intama. Hari mushiki wacu umwe ufite imyifatire irangwa n’icyizere cyane mu buryo bwihariye. Aragira ati “mbere yo kuva mu rugo ngiye mu murimo wo kubwiriza buri gitondo, nsenga Yehova kugira ngo amfashe kubona umuntu wishimira kwiga Bibiliya.” Umunsi umwe yakoze gahunda yo kugirana icyigisho n’abakozi bakora ahatunganyirizwa imisatsi. Nyamara kandi, nyuma y’igihe runaka, umuntu umwe gusa ni we wenyine wari usigaye yitabira ibyo kuyoborerwa icyigisho. Uwo muntu yaravuze ati “abandi ntibashimishijwe, ariko njye ndashimishijwe.” Mu gihe cy’ukwezi kumwe, na we yari arimo ayobora ibyigisho bibiri bya Bibiliya bye bwite. Nyuma y’igihe gito yarabatijwe, kandi mu gihe runaka yinjira mu murimo w’ubupayiniya!
5 Umurimo Urimo Urakorwa: Ubutumwa bwiza burimo burabwirizwa, nk’uko Yesu yabihanuye (Mat 24:14). Ndetse n’ahantu abantu baba ‘badashaka kudutega amatwi,’ baba bamenyeshejwe ibirimo biba binyuriye ku murimo wo kubwiriza. Tuba twiteze ko hari bamwe batazakira ukuri, cyangwa ndetse bakaba bakurwanya. Ariko kandi, abantu nk’abo bagomba guhabwa umuburo mu buryo bukwiriye ku bihereranye n’umunsi w’urubanza uzaturuka kuri Yehova.—Ezek 2:4, 5; 3:7, 8, 19, gereranya na NW.
6 Ntiturarangiza: Kugena igihe cyo guhagarika ibyo gukora umurimo wo kubwiriza si twe bireba. Yehova azi neza igihe ugomba kuzarangirira. Azi niba mu ifasi yacu hakiri abantu bashobora kuzitabira ubutumwa bwiza. N’ubwo muri iki gihe abantu bamwe bavuga ko badashimishijwe, ihinduka rikomeye mu mibereho yabo—urugero nko kubura akazi, uburwayi bukomeye cyangwa gupfusha uwo bakundaga—rishobora gutuma ikindi gihe bakira neza ubutumwa. Abantu benshi ntibigeze bumva neza ibyo tubwiriza bitewe n’urwikekwe cyangwa kuba bahuze cyane ku buryo batatega amatwi. Kubasura kenshi mu buryo bwa gicuti bishobora gutuma bagira icyo bitaho maze bagatega amatwi.
7 Abantu babyirutse muri iyi myaka ya vuba aha kandi ubu bakaba bafite imiryango yabo bwite, bafatana uburemere cyane kurushaho ibihereranye n’imibereho kandi bakabaza ibibazo bishobora gusubizwa n’Ijambo ry’Imana ryonyine. Umubyeyi ukiri muto yatumiye Abahamya babiri mu rugo rwe maze arababwira ati “nkiri agakobwa gato, sinigeze na rimwe niyumvisha impamvu mama yirukanaga Abahamya kandi akababwira ko atari ashimishijwe, kandi icyo bifuzaga cyari ukuvuga ibihereranye na Bibiliya gusa. Ubwo niyemeje mu mutima wanjye ko igihe nari kuzaba maze gukura, ngashyingirwa kandi nkagira urwanjye rugo, nari kuzasaba Abahamya ba Yehova bakaza iwanjye kunsobanurira Bibiliya.” Uko ni ko yabigenje, maze bishimisha Abahamya bari baje kumusura.
8 Mbese, Ushobora Kugira Ingaruka Nziza Kurushaho? Abantu dusura si bo buri gihe bashobora gutuma bisa n’aho gukora umurimo mu ifasi kenshi bigorana. Rimwe na rimwe ibyo bituruka kuri twe ubwacu. Mbese, dutangira dufite ibitekerezo bitarangwa n’icyizere? Ibyo bishobora kugira ingaruka ku myifatire yacu, ndetse bikaba byanagira ingaruka ku ijwi ryacu no ku isura yacu. Jya ugaragaza umwuka urangwa n’icyizere n’akanyamuneza. Gerageza gukoresha uburyo bushya bwo gutangiza ibiganiro. Hinduranya uburyo utangamo ubuhamya kandi wihatire kubunonosora. Wenda ushobora kugira icyo uhindura ku kibazo ujya utangiza cyangwa ugakoresha undi murongo w’Ibyanditswe mu kiganiro hagati. Jya ubaza abandi bavandimwe na bashiki bacu uburyo babona ko bugira icyo bugeraho igihe bakora umurimo mu ifasi. Korana umurimo n’ababwiriza hamwe n’abapayiniya banyuranye kandi urebe igituma umurimo wabo ugira ingaruka nziza.
9 Yehova yemera umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami kandi akawuha umugisha, kandi kuba tuwifatanyamo bigaragaza ko tumukunda tukanakunda bagenzi bacu (Mat 22:37-39). Bityo rero, nimucyo dukore umurimo wacu kugeza urangiye, tutarambirwa gukora mu ifasi yacu buri gihe.