ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/02 p. 8
  • Kuki Tugomba Gukomeza Kubwiriza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki Tugomba Gukomeza Kubwiriza?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Ibisa na byo
  • Dukomeze kubwiriza iby’Ubwami
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • “Uzababwire” iri Jambo
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • Impamvu dusubirayo kenshi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • “Nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
km 2/02 p. 8

Kuki Tugomba Gukomeza Kubwiriza?

1 Mbese, umurimo wo kubwiriza Ubwami umaze igihe kirekire ukorwa mu karere kanyu (Mat 24:14)? Niba ari uko biri, ushobora kuba wumva ko ifasi y’itorero ryanyu yabwirijwe mu buryo bunonosoye. Ubu noneho igihe ubwiriza, wenda abantu benshi uhura na bo basa n’aho badashishikajwe na busa n’ubutumwa bw’Ubwami. Nubwo ari uko bimeze ariko, zirikana ibyavuzwe ku bihereranye n’abigishwa nyakuri ba Yesu, ku ipaji ya 141 y’igitabo La prophétie d’Isaie II, hagira hati “mu duce tumwe na tumwe, ingaruka z’umurimo wabo zisa n’aho ari nke cyane iyo uzigereranyije n’umurimo uba wakozwe n’imihati iba yashyizweho. Nyamara kandi, barihangana.” Ariko se, kuki tugomba gukomeza kubwiriza?

2 Ibuka Yeremiya: Kuba twihangana turi abizerwa mu murimo wo kubwiriza, ntibyagombye kuba bishingiye ku kuba abantu batwumva cyangwa batatwumva. Yeremiya yamaze imyaka 40 abwiriza mu ifasi imwe nubwo abantu bake cyane ari bo bamutegaga amatwi, naho abenshi bakaba bararwanyaga ubutumwa bwe. Kuki Yeremiya yakomeje gushikama? Ni ukubera ko yakoraga umurimo Imana yari yaramushinze; kandi kuba yari azi ibyari kuzaba mu gihe cyari gukurikiraho byamusunikiye gukomeza kuvuga ashize amanga.—Yer 1:17; 20:9.

3 Natwe turi mu mimerere nk’iyo. Yesu “adutegeka kubwiriza abantu no guhamya ko ari we Imana yategetse kuba Umucamanza w’abazima n’uw’abapfuye” (Ibyak 10:42). Ubutumwa bwiza tubwiriza ni ikibazo kirebana no gupfa no gukira ku babwumva. Abantu bazacirwa urubanza hakurikijwe ukuntu bitabiriye ubutumwa bwiza. Kubera ko ari uko bimeze, dufite inshingano yo gukora ibintu mu buryo buhuje neza neza n’uko twabitegetswe. Ndetse n’igihe abantu banze gutega amatwi, ibyo biduha uburyo bwo kugaragaza urukundo rwimbitse tubakunda no kuba twariyeguriye Yehova binyuriye mu gukomeza gukora ibyo tugomba gukora nta kudohoka. Ariko hari ikindi kirenzeho.

4 Turimo Turungukirwa: Gukora ibyo Imana ishaka tutitaye ku buryo abantu bitabira ibintu mu ifasi, biduha amahoro yo mu mutima, kunyurwa n’ibyishimo, ibyo bikaba ari ibintu tudashobora kubona binyuriye mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose. (Zab 40:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Bituma imibereho yacu igira ireme n’intego. Uko turushaho kwifatanya mu murimo, ni na ko turushaho kwerekeza imitima yacu n’ubwenge bwacu ku byiringiro n’ibyishimo byo kuba mu isi nshya y’Imana. Kwishingikiriza kuri ayo masezerano ashingiye ku Byanditswe bituma turushaho kugira imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka kandi bigashimangira imishyikirano dufitanye na Yehova.

5 Ndetse nubwo tutahita tubona ingaruka z’ako kanya z’umurimo wacu wo kubwiriza, imbuto y’ukuri itewe mu mutima w’umuntu ishobora kuzakura mu gihe gikwiriye cyagenwe na Yehova (Yoh 6:44; 1 Kor 3:6). Nta n’umwe muri twe uzi umubare usigaye w’abandi bantu baziga ibihereranye n’Ubwami binyuriye ku mihati y’ubwoko bwa Yehova, haba mu karere kacu cyangwa ku isi hose.

6 Mu buryo bwihutirwa kurusha mbere hose, twagombye kwita ku nama ya Yesu igira iti “mujye mwirinda, mube maso, musenge: kuko mutazi igihe ibyo bizasohoreramo. Icyo mbabwiye, ndakibwira bose nti ‘[m]ube maso’ ” (Mar 13:33, 37). Bityo rero, nimucyo twese dukomeze gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami kandi dushimishe umutima wa Yehova mu gihe twifatanya mu kweza izina rye rikomeye kandi ryera.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze