ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/00 p. 3
  • Agasanduku k’ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Ibisa na byo
  • Ntukibagirwe abakonje
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Agasanduku k’Ibibazo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • “Nimungarukire”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Bafashe kugaruka mu mukumbi batazuyaje!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
km 11/00 p. 3

Agasanduku k’ibibazo

◼ Ni gute umuntu umaze igihe kirekire yarakonje ashobora gufashwa kugira ngo yongere kuzuza ibisabwa ngo abe umubwiriza w’ubutumwa bwiza?

Igihe umuntu wakonje agaragaje ko afite icyifuzo kivuye ku mutima cyo gukorera Yehova, ibyo birashimisha rwose (Luka 15:4-6). Birashoboka ko uwo muntu aba yararetse ibyo kurwanywa cyangwa ibigeragezo byo mu mibereho bigapfukirana icyigisho cye cya bwite, kujya mu materaniro no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Ni gute ashobora guhabwa ubufasha bwa bwite kandi burushijeho kuba bwiza kugira ngo agire amajyambere yo mu buryo bw’umwuka?

Twese twagombye gufata iya mbere mu kongera kwizeza uwo muntu ko tumufitiye urukundo nyakuri rwa Gikristo. Abasaza bazihutira kumenya neza ibintu byihariye byo mu buryo bw’umwuka akeneye (Yak 5:14, 15). Niba uko gukonja kwaramaze igihe gito, icyo uwo muntu ashobora kuba akeneye ni ubufasha yahabwa n’umubwiriza w’inararibonye kugira ngo yongere gushishikarira umurimo wo kubwiriza. Ariko rero, niba umuntu wakonje yaramaze igihe kirekire atifatanya n’itorero, birashoboka ko haba hakenewe ubufasha burenzeho. Kuyoborerwa icyigisho cya bwite cya Bibiliya mu gitabo runaka gikwiriye, bishobora kuba ari byo bikenewe kugira ngo agire ukwizera gukomeye kandi afatane ibintu uburemere. Icyo gihe, umugenzuzi w’umurimo azagena umubwiriza ubishoboye kugira ngo ayobore icyo cyigisho. (Heb 5:12-14; reba Agasanduku k’Ibibazo ko mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu kwezi k’Ugushyingo 1998.) Niba uzi umuntu ukeneye ubufasha nk’ubwo, bibwire umugenzuzi w’umurimo mu itorero ryanyu.

Mbere yo gutumira umuntu wamaze igihe kirekire yarakonje kugira ngo yifatanye mu murimo wo kubwiriza, byaba byiza ko abasaza babiri babonana na we kugira ngo barebe niba yujuje ibisabwa ngo abe umubwiriza w’Ubwami. Bazakurikiza uburyo bukoreshwa igihe babonana n’abantu bashyashya bashaka kuzuza ibisabwa kugira ngo babe ababwiriza b’ubutumwa bwiza. (Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 1988, ku ipaji ya 17 [mu Gifaransa].) Umuntu wari warakonje yagombye kuba afite icyifuzo cyimbitse cyo kugeza ubutumwa bwiza ku bandi. Nanone aba agomba kuba yujuje ibisabwa by’ibanze bivugwa mu gitabo Umurimo Wacu, ku ipaji ya 98-100, no kuba ajya mu materaniro y’itorero buri gihe.

Kugira gahunda nziza y’ibintu by’umwuka, bizagira uruhare runini mu gufasha umuntu ugarutse kugira ngo akomeze kandi abungabunge imishyikirano y’agaciro kenshi afitanye na Yehova, kandi akomeze kugendera mu nzira iyobora ku buzima bw’iteka (Mat 7:14; Heb 10:23-25). Gushyiraho “umwete wose” kandi akihingamo imico ya Gikristo iramba, bizatuma atongera na rimwe kuba ‘umunyabute cyangwa ingumba’ ari umwigishwa w’Umukristo.—2 Pet 1:5-8.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze