Ntukibagirwe abakonje
1. Kuki tugomba gutera inkunga abakonje?
1 Mbese hari umuntu wakonje waba uzi? Birashoboka ko yaba yararetse kwifatanya n’itorero. Ushobora kuba warahuye n’uwo muntu igihe wari mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Tugomba kuzirikana ko uwo muntu wakonje aba akiri umuvandimwe wacu wo mu buryo bw’umwuka. Twifuza kumugaragariza urukundo tumufitiye, tukamufasha kugaruka mu itorero no kugarukira ‘Umwungeri w’ubugingo bwacu ari we Murinzi wabwo.’—1 Pet 2:25.
2. Ni gute dushobora gutera inkunga umuntu wakonje?
2 Jya ubitaho: Guterefona umuntu wakonje cyangwa kumusura bishobora kumwizeza ko tutamwibagiwe. Ni iki dushobora kuvuga? Dushobora kumutera inkunga tumubwira gusa ko tukimuzirikana. Jya uganira na we mu buryo bushishikaje kandi butera inkunga (Fili 4:8). Dushobora kugira icyo tuvuga ku kintu cyadushimishije twumvise mu iteraniro riheruka. Nanone dushobora kumutumirira kuzaza mu iteraniro cyangwa mu ikoraniro ritaha, kandi tukamusaba ko twazamufatira umwanya cyangwa ko twazamufasha kugerayo.
3. Ni gute mushiki wacu yongeye gutora agatege mu buryo bw’umwuka?
3 Hari ababwiriza basanze mu ifasi babwirizagamo mushiki wacu wari umaze imyaka 20 yarakonje. Nubwo atashakaga kwemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, mushiki wacu wamubonye yakomeje kujya amusura, akamusigira n’amagazeti mashya. Nyuma y’ikoraniro ry’intara, uwo mubwiriza yagejeje kuri uwo mushiki wacu wari warakonje zimwe mu ngingo z’ingenzi z’ibyavugiwe mu ikoraniro, nuko amaherezo yongera gutora agatege mu buryo bw’umwuka.
4. Ni gute dukwiriye gufata umuntu wongeye kwifatanya natwe mu materaniro?
4 Iyo umuntu agarutse: Igihe umuvandimwe wari warakonje atangiye kongera kuza mu materaniro, ni gute twagombye kumufata? Ni gute se Yesu yafashe abigishwa be nyuma y’aho bamariye igihe gito bamutaye? Yabakiranye urugwiro, abita “bene” se kandi abagirira icyizere. Ndetse yabahaye inshingano ikomeye (Mat 28:10, 18, 19). Nyuma y’igihe gito, bari bahugiye mu gutangaza ubutumwa bwiza ‘ubudasiba.’—Ibyak 5:42.
5. Ni ryari twagombye kubwira abasaza ibihereranye n’umuntu wakonje?
5 Mbere yo gusaba umuntu wari warakonje ko twakwigana Bibiliya cyangwa mbere yo gusaba umuvandimwe wari umaze igihe kirekire yarakonje ko twajyana kubwiriza, twagombye gushakira ubuyobozi ku basaza. Turamutse dusanze mu ifasi yacu umubwiriza wakonje, twagombye kubimenyesha abasaza kugira ngo bamuhe ubufasha bukenewe.
6. Ni ibihe byishimo dushobora kubonera mu gufasha abakonje?
6 Nk’uko Bibiliya ibigaragaza neza, abazakomeza isiganwa kugeza ku mperuka ni bo gusa bazabona agakiza (Mat 24:13). Ku bw’ibyo rero, menya abashobora kuba baratembanywe. Nitugaragaza urukundo rwa Yehova twihanganye binyuze mu kwita kuri abo bantu nta buryarya, tuzashimishwa no kubabona bongeye gukorana natwe umurimo wera.—Luka 15:4-10.