Ni Iki Wabwira Imashini Yitaba Telefoni?
Telefoni ni uburyo bugira ingaruka nziza bwo guha ubuhamya abantu badashobora kuboneka imuhira cyangwa baba mu mafasi atagerwamo. Nyamara kandi, hari umubare ugenda wiyongera w’abantu batitaba telefoni—imashini yitaba telefoni ikaba ari yo ibibakorera. Wakora iki mu gihe byaba bigenze bityo? Ntugahite usubiza telefoni mu mwanya wayo ngo urekere iyo. Ahubwo, ujye uteganya igisubizo giteguwe neza kandi cyanditswe ushobora gusomera kuri telefoni. Itoze gukora ibyo mu ijwi rishimishije kandi riberanye n’ikiganiro. Ni iki wavuga?
Ushobora gutumira nyir’inzu mu buryo burangwa n’igishyuhirane kugira ngo azaze mu Iteraniro ry’Abantu Bose ry’ubutaha rizabera ku Nzu y’Ubwami. Ushobora kuvuga uti “naguterefonnye nsanga utariyo. Niba wishimiye kumva ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya gifite umutwe uvuga ngo [vuga umutwe wa disikuru y’abantu bose], ngutumiriye kuzaza ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova. Hatumirwa abantu bose muri rusange. Nta maturo yigera yakwa.” Hanyuma, uvuge umunsi n’igihe nyacyo cy’amateraniro, kandi uvuge aho Inzu y’Ubwami iherereye.
Ujye wihatira kumenya abantu bashyashya abo ari bo bose bashobora kuza mu materaniro, ubibwire kandi utume bumva ko bisanga. Ntukibagirwe kubasaba ko bayoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo ku buntu!