Jya utinya Yehova iteka
1 “Kubaha [“gutinya,” NW] Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge” (Zab 111:10). Bidushishikariza gukora imirimo myiza kandi bikadufasha kuzibukira ibibi (Imig 16:6). Uko gutinya ni ukugaragariza Umuremyi wacu icyubahiro cyinshi, bityo bikadusunikira kwirinda kumubabaza no kumwigomekaho. Ni ibintu tugomba guhora twihingamo kandi tukabigaragaza iteka.—Imig 8:13.
2 Buri munsi, umwuka w’isi ya Satani uduhatira mu buryo bukomeye cyane kugendera mu nzira zayo mbi (Ef 6:11, 12). Umubiri wacu udatunganye wokamwe n’ibyaha, kandi dufite kamere yo kubogamira ku bibi (Gal 5:17). Ku bw’ibyo rero, kugira ngo twumvire amategeko ya Yehova, tugire ibyishimo kandi tuzaronke ubuzima, tugomba guhora tumutinya.—Guteg 10:12, 13.
3 Mu Baheburayo 10:24, 25, tugirwa inama yo ‘kurushaho’ guteranira hamwe kugira ngo duterane inkunga muri ibi bihe turimo. Kujya mu materaniro buri gihe ni iby’ingenzi niba dushaka kuzarokoka iyi minsi y’imperuka. Gutinya kubabaza Imana bidusunikira kujya mu materaniro no guha agaciro intego yayo mu buryo buhanitse. Abatinya Imana babona ko kwifatanya mu materaniro ya Gikristo ari inshingano yera.
4 Kumvira itegeko ryo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ni ubundi buryo tugaragarizamo ko dutinya Imana (Mat 28:19, 20; Ibyak 10:42). Intego y’ibanze y’umurimo wacu wo kubwiriza, ni iyo gufasha abandi kwihingamo gutinya Yehova no kwitabira gukora ibyo ashaka. Ibyo tubigeraho dusubira gusura kenshi, twihatira gutangiza ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo, hanyuma tukigisha abandi ibyo Imana yategetse byose. Muri ubwo buryo, tugaragaza ko dutinya Yehova hamwe n’urukundo dukunda bagenzi bacu.—Mat 22:37-39.
5 Abantu badatinya Imana bananirwa kwihingamo imyifatire yo gushimira ku bw’ibintu byo mu buryo bw’umwuka, maze bakaneshwa n’umwuka wica w’isi, cyangwa imyifatire yo mu bwenge (Ef 2:2). Turifuza ko icyemezo cyacu kidakuka cyaba icyo “[g]ukorera Imana nk’uko ishaka, tuyubaha tuyitinya” (Heb 12:28). Ku bw’ibyo, tuzasarura imigisha ibonwa n’abatinya Yehova iteka.