Amoshya y’urungano n’inshingano yawe yo kubwiriza
1 Amoshya y’urungano agira imbaraga nyinshi ku muntu—haba mu byiza cyangwa mu bibi. Bagenzi bacu b’abagaragu ba Yehova batugiraho ingaruka nziza zidushishikariza imirimo myiza ya Gikristo (Heb 10:24). Ariko kandi, abagize umuryango batari Abahamya, abo dukorana, abo twigana, abaturanyi cyangwa abandi bantu tuziranye bashobora kuduhatira kugira imibereho inyuranye n’amahame ya Gikristo. Bashobora ‘gutuka ingeso zacu nziza zo muri Kristo’ (1 Pet 3:16). Ni gute dushobora gukomera ku cyemezo cyacu cyo gukomeza kubwiriza n’ubwo twahura n’amoshya y’urungano aduca intege?
2 Abagize Umuryango: Mu bihe bimwe na bimwe, umubyeyi w’umugabo kandi akaba n’umubyeyi utari umwe mu Bahamya ba Yehova ashobora kuba atifuza ko umugore we n’abana be bifatanya mu murimo wo kubwiriza mu ruhame. Iyo ni yo mimerere yari iri mu muryango umwe wo muri Megizike. Hari umugore wari ufite umugabo, maze we n’abana be barindwi baza kwiga ukuri. Mu mizo ya mbere, umugabo yarabarwanyije kubera ko atifuzaga ko umuryango we ubwiriza kandi ngo utange ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya ku nzu n’inzu. Yumvaga ko ibyo byabateshaga agaciro. Ariko kandi, umugore we n’abana bashikamye ku cyemezo cyabo cyo gukorera Yehova no kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza. Mu gihe runaka, uwo mugabo yatangiye kubona agaciro ko kwemera gahunda yashyizweho n’Imana yo gukora umurimo wo kubwiriza, maze na we ubwe yiyegurira Yehova. N’ubwo byamusabye imyaka igera kuri 15 kugira ngo yemere ukuri se, yari kuzigera na rimwe abigenza atyo iyo umuryango we udakomeza gushikama ku nshingano yawo yo kubwiriza?—Luka 1:74; 1 Kor 7:16.
3 Abo Mukorana: Hari bamwe bashobora kutitabira neza imihati ushyiraho kugira ngo ubwirize abo mukorana. Mushiki wacu umwe yavuze ko igihe mu biro hari hatangijwe ikiganiro gihereranye n’imperuka y’isi, yatanze igitekerezo cy’uko basoma muri Matayo igice cya 24 maze baramukwena cyane. Nyamara kandi, mu minsi mike yakurikiyeho, umugore umwe bakorana yamubwiye ko yasomye icyo gice cyo muri Matayo maze kikamukora ku mutima. Yahise amuha igitabo kandi bashyiraho gahunda zo kwigana Bibiliya, we n’umugabo we. Icyigisho cya mbere cyagejeje saa munani z’ijoro kikiyoborwa. Nyuma yo kwigana na bo ku ncuro ya gatatu, batangiye kujya mu materaniro, nyuma gato bareka kunywa itabi kandi batangira kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Mbese, ibyo byari kugerwaho iyo uwo mushiki wacu adashyiraho imihati kugira ngo ageze ibyiringiro bye ku bandi?
4 Abo Mwigana: Si ibintu bidasanzwe ko urubyiruko rw’Abahamya ruhura n’amoshya y’urungano ku ishuri kandi rugatinya ko urundi rubyiruko rwazabasuzugura kubera ko bifatanya mu murimo wo kubwiriza. Umukristokazi umwe w’umwangavu wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagize ati “nagiraga ubwoba bwo kubwiriza urungano rwanjye kubera ko natinyaga ko bankwena.” Bityo, yihunzaga uburyo bwo kubwiriza urungano rwe ku ishuri no mu ifasi. Ni gute ushobora kwihingamo imbaraga kugira ngo uhangane n’amoshya y’urungano? Iringire Yehova kandi ushake kwemerwa na we (Imig 29:25). Jya wishimira ubushobozi bwawe bwo gukoresha Ijambo ry’Imana mu murimo wawe (2 Tim 2:15). Umwangavu wavuzwe haruguru yatangiye gusenga Yehova amusaba kugira ngo amufashe kwihingamo icyifuzo cyo kuvugisha abanyeshuri bigana. Yatangiye gutanga ubuhamya ku ishuri mu buryo bufatiweho, agira ingaruka nziza, kandi nyuma y’aho gato atangira kujya avugisha buri muntu wese yari azi. Yashoje agira ati “urwo rubyiruko rukeneye kandi rwifuza kugira ibyiringiro by’igihe kizaza, kandi Yehova arimo aradukoresha kugira ngo turufashe.”
5 Abaturanyi: Dushobora kuba dufite abaturanyi cyangwa abandi bantu tuziranye basa n’aho batatwishimira kubera abo turi bo n’imyizerere yacu. Niba uterwa ubwoba n’ibyo batekereza, ibaze uti ‘mbese, bazi ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka? Ni iki nakora kugira ngo ngere ku mitima yabo?’ Hari umugenzuzi w’akarere wabonye ko umuntu agira ingaruka nziza iyo agiye aha abaturanyi ubuhamya mu buryo buhinnye kandi akabikora kenshi. Jya usaba Yehova imbaraga n’ubwenge ukeneye kugira ngo ukomeze gushaka abantu bafite imitima itaryarya.—Fili 4:13.
6 Kuganzwa n’amoshya mabi y’urungano bishobora kunezeza abaturwanya; ariko se, kubigenza dutyo ni byo byaba ari ingirakamaro cyane kuri bo—cyangwa kuri twe? Yesu yarwanywaga n’abantu b’iwabo. Ndetse yihanganiye n’amagambo akarishye yo kumwikoma yabwirwaga na bene nyina. Ariko rero, yari azi ko yashoboraga kubafasha binyuriye gusa mu gukomeza gukurikiza inzira y’imibereho yari yarashyiriweho n’Imana. Ku bw’ibyo, Yesu “[y]ihanganiye ubwanzi bw’abanyabyaha bukomeye butyo” (Heb 12:2, 3). Natwe tugomba kubigenza dutyo. Iyemeze umaramaje gukora byinshi cyane uko bishoboka kose mu nshingano yawe yo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami. Nubigenza utyo, “uzikizanya n’abakumva.”—1 Tim 4:16.