ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp20 No. 1 pp. 14-15
  • Ukuri ku bijyanye n’igihe kizaza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ukuri ku bijyanye n’igihe kizaza
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UBUTEGETSI BWIZA
  • UBUZIMA BWIZA
  • AMAHORO ARAMBYE
  • ISI IZABA ITUWE N’ABANTU BEZA GUSA
  • ISI YOSE IZAHINDUKA PARADIZO
  • Ibyiringiro
    Nimukanguke!—2018
  • Ubwami bw’Imana ni iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Igihe Imana yamaze yihanganira imibabaro kiri hafi kurangira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Ubwami bw’Imana buruta kure ubundi bwose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
wp20 No. 1 pp. 14-15
Abantu bishimye bari muri Paradizo

Ukuri ku bijyanye n’igihe kizaza

Ese ujya uhangayikishwa n’ibizabaho mu gihe kizaza? Bibiliya yahanuye ibintu bizabaho vuba aha kandi bikazagera ku bantu bose.

Yesu yavuze ibintu byari kugaragaza ko “Ubwami bw’Imana bwegereje” (Luka 21:31). Yahanuye ko hari kubaho intambara zikomeye, imitingito ikomeye, inzara n’ibyorezo by’indwara, kandi ibyo byose turabibona muri iki gihe.—Luka 21:10-17.

Nanone Bibiliya yahanuye ko “mu minsi y’imperuka” abantu bari kuba bitwara nabi. Ibyo tubisanga muri 2 Timoteyo 3:1-5. Imyifatire y’abantu bo muri iki gihe n’ibikorwa byabo, bigaragaza ko ubwo buhanuzi burimo busohora.

Ibyo bitwereka iki? Bitwereka ko Ubwami bw’Imana buri hafi guhindura ibintu byose biri hano ku isi bikaba byiza (Luka 21:36). Bibiliya itubwira ko Imana izahindura isi paradizo n’abayituyeho bakazabaho bishimye. Reka turebe bimwe mu byo izakora.

UBUTEGETSI BWIZA

“Hanyuma [Yesu] ahabwa ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose bajye bamukorera. Ubutware bwe ni ubutware buzahoraho, butazigera bukurwaho, kandi ubwami bwe ntibuzigera burimburwa.”​—DANIYELI 7:14.

Icyo bisobanura: Igihe Ubwami bw’Imana buzaba buyobowe na Kristo buzaba butegeka isi yose, uzagira ibyishimo.

UBUZIMA BWIZA

Umwana uvuye ku kagare k’abamugaye agatangira kugenda

“Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’”​—YESAYA 33:24.

Icyo bisobanura: Indwara, ubumuga n’urupfu ntibizongera kubaho ukundi.

AMAHORO ARAMBYE

Imbunda yaciwemo ibice

“Akuraho intambara kugeza ku mpera z’isi.”​—ZABURI 46:9.

Icyo bisobanura: Intambara hamwe n’ibyago byose ziteza, bizavaho.

ISI IZABA ITUWE N’ABANTU BEZA GUSA

“Hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho . . . Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi.”​—ZABURI 37:10, 11.

Icyo bisobanura: Nta muntu mubi uzongera kubaho. Abantu bumvira Imana bonyine ni bo bazasigara ku isi.

ISI YOSE IZAHINDUKA PARADIZO

“Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo.”​—YESAYA 65:21, 22.

Icyo bisobanura: Isi yose izaba nziza. Imana izasubiza isengesho tuyitura tuyisaba ko ibyo ishaka bikorwa ku “isi.”​—Matayo 6:10.

Abantu bishimye bari muri Paradizo
    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze