Urukundo Rudusunikira Kubwiriza
1 Twebwe Abahamya ba Yehova, tuzwiho kuba turi ababwiriza b’ubutumwa bw’Ubwami bagira ishyaka (Mat 24:14). Abarenga miriyoni esheshatu bakorana umwete ku isi hose; hari abantu bashya bagenda biyongeraho igihe bifatanya natwe mu murimo wo kubwiriza. Iyo mibare ikusanywa bashingiye ku bifatanya muri uwo murimo.
2 Ni iki kidusunikira kwitangira gusohoza iyo nshingano itoroshye? Ntidushyirwaho agahato, nta n’ubwo tureshywa n’indonke y’ibintu by’umubiri cyangwa guhabwa ibyubahiro byihariye. Mu mizo ya mbere, abenshi muri twe twagize ipfunwe kubera ko twumvaga tudakwiriye, kandi akenshi abantu bakaba bataratwakiraga neza (Mat 24:9). Abenshi mu batubona ntibashobora kwiyumvisha ikidushishikaza. Dufite impamvu idusunikira gukomeza gukora uwo murimo ubutadohoka.
3 Imbaraga z’Urukundo: Yesu yagaragaje itegeko rikomeye kuruta ayandi yose igihe yavugaga ko tugomba ‘gukundisha Uwiteka Imana yacu umutima wacu wose n’ubugingo bwacu bwose n’ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose’ (Mar 12:30). Urukundo dukunda Yehova rushinze imizi mu byiyumvo byimbitse byo kumushimira ku bw’uwo ari we n’icyo ari cyo—ni ukuvuga Umutegetsi w’Ikirenga, Umuremyi w’ibintu byose, we “ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware” (Ibyah 4:11). Imico ye itangaje ntigereranywa.—Kuva 34:6, 7.
4 Kuba tuzi Yehova kandi tukamukunda bidusunikira kureka umucyo wacu ukabonekera imbere y’abantu (Mat 5:16). Umucyo wacu umurika igihe tumusingiriza mu ruhame, tuvuga iby’imirimo ye itangaje kandi tukamamaza ubutumwa buhereranye n’Ubwami bwe. Kimwe na marayika uringanije ijuru, dufite ‘ubutumwa bwiza bw’iteka ryose, bwo kubwira amahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose’ (Ibyah 14:6). Urukundo rwacu ni yo mbaraga iri inyuma y’umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose.
5 Isi ibona ko umurimo wacu wo kubwiriza ari “ubupfu,” ku bw’ibyo ukaba utagomba kwitabwaho (1 Kor 1:18). Hirya no hino hashyizweho imihati yo kuburizamo umurimo wacu. Nk’uko Intumwa zabigenje, urukundo rwacu ruzira uburyarya rwaduteye imbaraga zo kuvuga tubigiranye ubutwari ko “tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise. . . . Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu” (Ibyak 4:20; 5:29). Umurimo wo kubwiriza ukomeje gukwirakwira mu turere twose tw’isi, n’ubwo urwanywa.
6 Urukundo dukunda Yehova rumeze nk’umuriro ugurumana, udusunikira kwamamaza imico ye ihebuje (Yer 20:9; 1 Pet 2:9). Tuzakomeza ‘kwamamaza imirimo ye kuko yakoze ibihebuje byose’!—Yes 12:4, 5.