Uko Kaseti Videwo Ifite Umutwe Uvuga Ngo La Bible: Une force dans votre vie Yatangaje Abantu
Mu gusubiza ibibazo bikurikira, garagaza ibyiyumvo bivuye ku mutima by’ukuntu watangajwe n’ubutumwa bukubiye muri iyo kaseti videwo. (1a) Ni iki cyahaye imbaraga abantu babarirwa muri za miriyoni kugira ngo bahindure imibereho yabo ibe myiza kurushaho (Heb 4:12)? (1b) Ni iki kigomba gukorwa kugira ngo umuntu abone izo mbaraga kandi azikoreshe mu gutuma imibereho y’umuryango we irushaho kuba myiza? (2) Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe yavuzwe kugira ngo ifashe abashakanye (a) kunoza uburyo bwabo bwo gushyikirana no (b) gutegeka ibyiyumvo byabo? (3) Ni gute uburyo Abakristo babona ibihereranye n’ishyingirwa butuma imibereho y’umuryango irushaho kuba myiza (Ef 5:28, 29)? (4) Ni gute Yehova yatanze urugero rutunganye binyuriye mu guha abana ibintu bitatu bose bifuza kandi bakeneye, kandi ni gute muri iki gihe ababyeyi bashobora kubigenza batyo (Mar 1:9-11)? (5) Kuki ababyeyi ubwabo bagomba kuba ari bo bigisha abana babo Bibiliya, kandi ni iki kigaragaza ko kubikora buri gihe kuri gahunda ihoraho bikenewe (Guteg 6:6, 7)? (6) Ni gute ababyeyi bashobora gutuma icyigisho cy’umuryango gishimisha? (7) Uretse icyigisho cya Bibiliya, ikindi Ijambo ry’Imana rishishikariza ababyeyi guha abana babo ni iki? (8) Ni gute inama Bibiliya itanga zishobora gufasha umuryango guhangana n’imimerere y’iby’ubukungu? (9) Ni ayahe mahame ashingiye ku Byanditswe ashobora gutuma ibibazo by’ubuzima bigabanuka igihe ashyizwe mu bikorwa? (10) Ni gute amahame yo mu Ijambo ry’Imana yatumye imibereho yawe bwite ihinduka? (11) Kuki kureba iyi kaseti videwo bishobora gutera umuntu usuye mu murimo wo kubwiriza inkunga yo kwemera icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo?