Bibiliya ifite imbaraga zo guhindura imibereho
Bibiliya yatumye imibereho y’abantu babarirwa muri za miriyoni ihinduka, iba myiza kurushaho. Ni ayahe mahame amwe n’amwe yo muri Bibiliya twakurikiza akadufasha guhangana n’ingorane ziriho muri iki gihe? Nta gushidikanya ko muzishimira kubona igisubizo cy’icyo kibazo, igihe muzaba mureba DVD igizwe n’ibice bitatu, ifite umutwe uvuga ngo “Bibiliya: Igitabo cy’Amateka n’Ubuhanuzi” (La Bible: Un livre historique et prophétique).” Tuzasuzuma igice cyayo cya kabiri gifite umutwe uvuga ngo “Bibiliya ifite imbaraga zo guhindura imibereho” (La Bible: une force dans votre vie). Numara kureba iyo DVD ugerageze gusubiza ibibazo bikurikira:
(1) Ni mu buhe buryo Bibiliya irenze kuba ari igitabo cyandikanywe ubuhanga gusa (Heb 4:12)? (2) Niba Bibiliya ishobora gufasha abantu kugira imibereho myiza, kuki bugarijwe n’ingorane nyinshi? (3) Umutwe rusange wa Bibiliya ni uwuhe? (4) Ni iyihe mirongo yo muri Bibiliya yavuzwe, ishobora gufasha abashakanye (a) bakarushaho gushyikirana neza (b) bakirinda kuzabiranywa n’uburakari? (5) Ni mu buhe buryo uko Abakristo babona ishyingiranwa bituma imibereho y’abagize umuryango ihinduka myiza kurushaho (Efe 5:28, 29)? (6) Ni uruhe rugero rwiza Yehova yahaye ababyeyi (Mar 1:9-11)? (7) Ababyeyi bakora iki kugira ngo bayobore icyigisho cy’umuryango gishimishije? (8) Uretse kuyobora icyigisho cy’umuryango, ni iki kindi Ijambo ry’Imana rishishikariza ababyeyi gukorera abana babo? (9) Ni mu buhe buryo inama Bibiliya itanga zishobora gufasha imiryango guhangana n’ibibazo byo mu rwego rw’ubukungu? (10) Ni ayahe mahame yo mu Byanditswe twakurikiza ahereranye n’isuku, ibiyobyabwenge, kunywa inzoga no kwirinda imihangayiko agatuma tugira ubuzima bwiza? (11) Ni ayahe masezerano yo muri Bibiliya ashobora kudukomeza (Yobu 33:25; Zab 145:16)? (12) Ni mu buhe buryo inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana zatumye urushaho kugira imibereho myiza? (13) Iyi DVD wayikoresha ute kugira ngo ufashe abandi?