“Ijambo ry’Imana . . . Rifite Imbaraga”
1 Intumwa Pawulo yaranditse iti ‘ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga’ (Heb 4:12). Ni iki yashakaga kuvuga binyuriye kuri ayo magambo? Ijambo ry’Imana, cyangwa ubutumwa buboneka muri Bibiliya, rishobora kugira ingaruka zikomeye ku bantu. Ubwenge bukubiye muri Bibiliya bufite imbaraga zo guhindura imibereho y’umuntu ikarushaho kuba myiza. Ihumure n’ibyiringiro itanga bituma abantu begera Nyir’Ugutanga Ubuzima, ari we Yehova Imana. Ubutumwa bwayo bushobora gutuma abantu b’imitima itaryarya bajya mu nzira iyobora ku buzima bw’iteka. Nyamara kandi, kugira ngo ibyo bigerweho, tugomba gukoresha Bibiliya igihe duha abandi ubuhamya.
2 Soma Umurongo w’Ibyanditswe Buri Gihe: Bijya bigaragara ko ababwiriza benshi bataye akamenyero ko gukoresha Bibiliya igihe babwiriza ku nzu n’inzu. Mbese, ibyo byaba ari ko bimeze no kuri wowe? Kubera ko abantu benshi usanga basa n’aho badafite igihe cyo gukurikirana ikiganiro kirekire, wenda waba waratoye akamenyero ko gutanga ibitabo gusa cyangwa gusubira mu murongo w’Ibyanditswe mu magambo yawe bwite. Turatera ababwiriza bose inkunga yo kwihatira cyane kujya basoma nibura umurongo umwe w’Ibyanditswe muri Bibiliya igihe babwiriza ubutumwa bwiza, bityo bagaha umuntu uburyo bwo kubona ko ubutumwa bwacu buboneka mu Ijambo ry’Imana rwose.
3 N’ubwo abafite akamenyero ko gusoma Bibiliya usanga ari bake, muri rusange abantu baracyayubaha. Ndetse n’abantu bakunze kuba bahuze, akenshi bemera gufata umunota umwe cyangwa ibiri kugira ngo batege amatwi ubutumwa busomwa mu Ijambo ry’Imana. Iyo umurongo w’Ibyanditswe ukwiriye usomwe mu buryo bw’igishyuhirane kandi ugasobanurwa mu magambo ahinnye, imbaraga z’ijambo rya Yehova zishobora kugira ingaruka nziza ku muntu uteze amatwi. Ariko se, ni gute ushobora guhuza amagambo yawe yo gutangiza ibiganiro no gusoma umurongo wa Bibiliya?
4 Gerageza Gukoresha Ubu Buryo mu Murimo wo Gutanga Amagazeti: Hari umugenzuzi usura amatorero ukunze gukoresha imirongo y’Ibyanditswe mu buryo bugira ingaruka nziza igihe ari mu murimo wo gutanga amagazeti. Yitwaza ka Bibiliya gato mu mufuka we. Nyuma yo kwerekana amagazeti no gusobanura mu buryo buhinnye ingingo imwe ikubiyemo, arambura Bibiliya ye atazuyaje maze agasoma umurongo uhuje n’ibivugwa muri iyo ngingo. Ibyo bishobora gukorwa binyuriye gusa mu kubaza uti “utekereza iki kuri iri sezerano ritera inkunga?” hanyuma ugasoma umurongo w’Ibyanditswe watoranyijwe.
5 Ishyirireho intego yo gusomera umuntu wese uguteze amatwi umurongo umwe cyangwa ibiri yo muri Bibiliya. Imbaraga za Bibiliya zisunikira umuntu kugira icyo akora zishobora gutuma abantu benshi kurushaho babona uburyo bwo kwegera Imana.—Yoh 6:44.