ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/01 p. 7
  • Amakoraniro—Igihe cy’Ibyishimo!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amakoraniro—Igihe cy’Ibyishimo!
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Ibisa na byo
  • Amakoraniro agaragaza ko turi abavandimwe
    Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana
  • Yehova akoranyiriza hamwe abagize ubwoko bwe barangwa n’ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Mbese, ufatana uburemere ibintu byera?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Ikoraniro ry’Intara ryo mu Mwaka wa 1999 Rifite Umutwe Uvuga ngo “Ijambo ry’Imana ry’Ubuhanuzi”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
km 7/01 p. 7

Amakoraniro​—Igihe cy’Ibyishimo!

1 Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova ni ibihe birangwa n’ibyishimo byinshi. Mu gihe cy’imyaka isaga ijana, ayo materaniro yagiye agira uruhare mu kwiyongera kwagiye kubaho mu muteguro wacu. Uhereye ku ntangiriro zidashamaje, Yehova yagiye aha imigisha myinshi umurimo wacu ukorerwa ku isi hose. Mu ikoraniro rya mbere ryo muri ibi bihe bya none ryabereye i Chicago, muri Illinois, mu wa 1893, abagera kuri 70 mu bantu 360 bari bateranye barabatijwe, bagaragaza ko biyeguriye Yehova. Mu mwaka ushize, Amakoraniro y’Intara yari afite umutwe uvuga ngo “Abashyira Ijambo ry’Imana mu Bikorwa” yateraniwemo n’abantu bose hamwe bagera kuri 9.454.055 ku isi hose, abagera ku 129.367 barabatizwa. Mbega impamvu ihebuje idutera kwishima!

2 Ndetse guhera no mu bihe bya Bibiliya, amateraniro y’ubwoko bw’Imana yabuhaga uburyo butangaje bwo guhabwa inyigisho zituruka kuri Yehova. Mu gihe cya Ezira na Nehemiya, rubanda rwateze amatwi igihe hasomwaga amategeko ‘guhera mu gitondo kare kugeza ku manywa y’ihangu’ (Neh 8:2, 3). Kubera ko icyo gihe abantu barushijeho gusobanukirwa neza Amategeko, bagize “ibyishimo byinshi” (Neh 8:8, 12). Natwe dushimishwa no kuba amakoraniro aduha uburyo buhebuje bwo guhabwa inyigisho nziza hamwe n’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bitangiwe ‘igihe cyabyo’ biturutse kuri Yehova, bigatangwa binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Mat 24:45). Kubera ko Yesu yavuze ko umuntu “atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana,” amakoraniro ni ay’ingenzi cyane kugira ngo tumererwe neza mu buryo bw’umwuka.—Mat 4:4.

3 Imihati Myinshi Ishyirwaho Kugira ngo Duterane, Si Imfabusa: Twese twagombye kwishyiriraho intego yo kuzaba turi mu Ikoraniro ry’Intara ry’uyu mwaka rifite umutwe uvuga ngo “Abigisha Ijambo ry’Imana,” kuva ritangiye kugeza rirangiye. Twagombye guteganya kuhagera mbere y’igihe buri munsi, kandi tukahaguma kugeza twifatanyije mu kuvuga ngo “Amen!” nyuma y’isengesho risoza. Kugira ngo ibyo tuzabigereho, hari ubwo byasaba ko tugira icyo duhindura kuri porogaramu yacu. Kubona konji ku mukoresha wacu kugira ngo tujye mu ikoraniro bishobora kutugora. Tugomba gufata ingamba zihamye, ntitureke ngo ibintu bizakorwe mu buryo bwo gutomboza gusa ngo turebe ko ahari byaduhira. Niba tuzakenera amacumbi hamwe na/cyangwa itike, twagombye kubiteganya hakiri kare. Imihati yose tuzashyiraho izaba ari ingirakamaro!

4 Ubwoko bwa Yehova ntibupima imigisha ibonerwa mu guterana mu ikoraniro bushingiye ku mafaranga. Zirikana ingero z’abantu bamwe na bamwe biyemeje kujya mu Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ibyo Imana Ishaka” ryabereye i New York City mu wa 1958. Hari umuvandimwe umwe wahagaritse imirimo ye y’ubwubatsi mu gihe cy’ibyumweru bibiri kugira ngo yitangire gufasha kandi ajye mu ikoraniro. Umuvandimwe umwe wo muri Îles Vierges yagurishije umurima ungana na hegitari ebyiri n’igice kugira ngo umuryango we ugizwe n’abantu batandatu ushobore guterana. Hari umugabo umwe hamwe n’umugore we, bagurishije ubwato bwabo kugira ngo bashobore kujyana mu ikoraniro abana babo batatu bari bafite hagati y’amezi abiri n’imyaka irindwi. Abavandimwe babiri bavukana bo muri Kaliforuniya babwiwe ko nibasiba akazi bazasanga karahawe abandi. Nyamara kandi, ibyo ntibyababujije kujya muri iryo koraniro ritazibagirana.

5 Yehova Agororera Imihati Yacu Myinshi: Yehova abona kandi agaha umugisha imihati y’ubwoko bwe (Heb 6:10). Urugero, mu Ikoraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ukwiyongera kwa Gitewokarasi” ryo mu mwaka wa 1950, abari bateranye bateze amatwi disikuru itazibagirana yari ifite umutwe uvuga ngo “Gahunda Nshya z’Ibintu.” Umuvandimwe Frederick Franz yakanguye ibitekerezo by’abari aho bose ubwo yabazaga ikibazo kigira kiti “mbese, abateranye kuri uyu mugoroba muri iri koraniro mpuzamahanga, ntibashimishwa no kumenya ko hano muri twe harimo abantu benshi biringiye kuzaba ibikomangoma mu isi nshya?” Mu myaka isaga 50 nyuma y’aho, turacyishimira ubwo buryo bufututse neza bwo gusobanukirwa ibikubiye muri Zaburi 45:17 (umurongo wa 16 muri Biblia Yera).

6 Igihe umutware w’umuryango urangwa no gushimira yari amaze guterana mu ikoraniro ry’intara ry’umwaka ushize, yanditse amagambo akurikira: “bavandimwe, ntimwamenya ukuntu iri koraniro ryabaye iryo kurokora ubuzima cyane. Umuryango wanjye wimukiye mu mujyi bitewe n’impamvu z’akazi, maze bituma imibereho yacu yo mu buryo bw’umwuka itangira gucumbagira. . . . Inshingano zacu zo mu buryo bw’umwuka twarazirengagije. Ndetse twaje kureka kujya mu materaniro no kwifatanya mu murimo. . . . Iri koraniro ryatwongeyemo imbaraga nshya, none twongeye kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka no gushyira ibintu kuri gahunda kugira ngo tuzisohoze.”

7 Yehova arimo araduha ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka dukeneye. Adutegurira ameza ariho ibyokurya byinshi mu makoraniro yacu. Gushimira kwacu ku bw’ibyo dutegurirwa byagombye gutuma dushobora kuvuga amagambo nk’ayo Koruneliyo yavuze igihe yari asuwe n’intumwa Petero, agira ati “nuko none turi hano twese imbere y’Imana, dushaka kumva ibyo Umwami Imana yagutegetse kutubwira” (Ibyak 10:33). Nimucyo twishyirireho intego yo kuzaba turi “imbere y’Imana” twishimye kuri buri porogaramu y’Ikoraniro ry’Intara ryo muri uyu mwaka, rifite umutwe uvuga ngo “Abigisha Ijambo ry’Imana”!

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze