ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 5/00 p. 3
  • Mbese, ufatana uburemere ibintu byera?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese, ufatana uburemere ibintu byera?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Ibisa na byo
  • Ikoraniro ry’Intara ryo mu Mwaka wa 1999 Rifite Umutwe Uvuga ngo “Ijambo ry’Imana ry’Ubuhanuzi”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Ikoraniro ry’Intara ‘Gutinya Imana’ ryo mu wa 1994
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Amakoraniro y’intara ni igihe cyo gusenga Yehova twishimye
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Ikoraniro ry’lntara “Intumwa z’Amahoro y’lmana” ryo mu Mwaka wa 1996
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
km 5/00 p. 3

Mbese, ufatana uburemere ibintu byera?

1 Mu gihe twaba tubajijwe niba dufatana uburemere ibintu byera, birashoboka ko twakwihutira gusubiza tuti yego! Ni ibihe bintu bimwe na bimwe byera Imana yateganyije dufatana uburemere?

2 Mbega ukuntu duha agaciro cyane imishyikirano ya bwite twemererwa kugirana na Data wo mu ijuru! Atwizeza ko ‘nitumwegera na we azatwegera’ (Yak 4:8). Iyo hadatangwa igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo, nta muntu n’umwe wari kuzashobora kubona ubuzima bw’iteka (Yoh 3:16). Buri munsi mu isengesho tuvuga ukuntu dufatana uburemere cyane iyo mpano y’Imana y’agaciro kenshi bitewe no gushimira tubikuye ku mutima.

3 Nanone Ijambo ry’Imana ryahumetswe, ari ryo Bibiliya Yera, ni iryera kuri twe nk’uko umuteguro wa Yehova wo ku isi ari uwera. Tugaragaza ko duha agaciro nyako ubwo buryo bwateganyijwe buturuka kuri Yehova igihe duhuza imibereho yacu n’amahame ya Bibiliya, tugakomeza imirunga y’urukundo rwa kivandimwe, tukubahiriza gahunda ya gitewokarasi tubyitondeye, kandi tugafatanya n’abatuyobora.—1 Pet 1:22.

4 Duhabwa ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bihagije binyuriye ku mugaragu ukiranuka w’ubwenge. Ibyo ni na ko bizagenda muri uyu mwaka mu Ikoraniro ry’Intara rifite umutwe uvuga ngo “Abashyira Ijambo ry’Imana mu Bikorwa.” Muri iryo koraniro tuzahabwa inyigisho z’ingirakamaro kandi twishimire igishyuhirane dukeneye mu buryo bwihutirwa cyo kuzaba turi hamwe na bagenzi bacu. Ni gute dushobora kugaragaza ko dufatana uburemere ubwo buryo bwera bwateganyijwe tubikuye ku mutima?

5 Ntukirengagize Inzu ya Yehova: Abakoranaga umwete mu gusana inkike za Yerusalemu, Nehemiya yabagiriye inama yo ‘kutirengagiza inzu y’Imana yabo’ (Neh 10:​39, NW ). Muri iki gihe, “Inzu” ya Yehova ni gahunda yashyizeho yo gusenga. Amakoraniro yacu y’intara ni kimwe mu bice bigize iyo gahunda. Kugira ngo tutirengagiza iyo gahunda, tugomba kujya muri ayo makoraniro kandi tugatega amatwi cyane, twereka Yehova ko duha agaciro cyane ibyo adutegurira (Heb 10:24, 25). Ni iyihe myiteguro twagombye gukora uhereye ubu kugira ngo tugaragaze ko dufatana uburemere iyo gahunda mu buryo bwuzuye?

6 Terana Iminsi Itatu Yose: Buri wese muri twe yagombye kwitegura kuzaterana iminsi itatu yose y’ikoraniro. Mbese, uteganya kuzajya uhagera mbere y’igihe buri munsi kugeza ku isengesho risoza ryo ku Cyumweru? Nubigenza utyo, uzabona imigisha ikungahaye. Guterana mu ikoraniro si ko buri gihe biba byoroshye. Kugira icyo uhindura ku kazi kawe k’umubiri hari ubwo bishobora gusaba ko ugira igihagararo kitajegajega. Uburyo bwo kugera aho ikoraniro ribera si ko buri gihe buba ari bwiza. Ariko rero, ntukareke ngo ibyo biguce intege maze bikubuze kujya mu ikoraniro.

7 Zirikana Uru Rugero Ruhebuje: Mu mwaka ushize, ubwo itsinda ry’abavandimwe ryari ririmo ryerekeza mu ikoraniro mu gihugu cyo muri Afurika kirimo imivurungano ishyamiranyije abenegihugu, ryahuye n’itsinda ry’abasirikare. Babajije abavandimwe bati “muri bande kandi murajya he?” Barashubije bati “turi Abahamya ba Yehova, kandi tugiye mu ikoraniro ry’intara.” Umwe muri abo basirikare yaravuze ati “mwebwe Abahamya ba Yehova nta cyo mutinya. Nimwigendere kandi muzakora ikoraniro ryanyu nta kibazo icyo ari cyo cyose mugize. Ariko rero, mumenye ko muri buhure n’abasirikare benshi. Mukomeze kugenda mu muhanda hagati! Nimubona abantu benshi bateraniye hamwe, mukomeze urugendo muri mu muhanda hagati!” Babigenje batyo maze bagera aho ikoraniro ryari kubera nta kibazo bahuye na cyo. Abo bavandimwe baragororewe kubera ko bagaragaje ko bafatana uburemere ibintu byera.

8 Kimwe n’abavandimwe bacu bo muri Afurika, duhanganye n’ibibazo by’ingorabahizi byacu bwite. Ariko rero, nta gushidikanya ko dushobora kwigana ukwizera kwabo maze tukiyemeza guterana ibyiciro byose by’ikoraniro ryacu ry’intara. Niba hari ibigomba guhindurwa, shakira ubuyobozi kuri Yehova, uzi neza ko azaha umugisha imihati yacu yo guterana kuri porogaramu yose.

9 Sarura Imigisha: Twifuza cyane Ijambo ry’Imana, tuzirikana ko binyuriye muri ryo dushobora gukura mu buryo bw’umwuka, bityo bikazatuma tubona agakiza (1 Pet 2:2). Kujya mu ikoraniro ry’intara no gutega amatwi porogaramu bizafasha buri wese muri twe kwizera iryo Jambo mu buryo bukomeye kurushaho, bityo dushobore guhangana n’ibitero bya Satani neza kurushaho. Mu kubigenza dutyo, tuzaba tugaragariza Yehova n’abatureba bose ko dufatana uburemere ibintu byera mu buryo bwuzuye, kandi ko ‘tudafite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo ko dufite kwizera, kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu.’—Heb 10:39; 12:16; Imig 27:11.

10 Dushobora gutegerezanya amatsiko ko Yehova Imana agomorora imigomero yo mu ijuru maze akadusukaho imigisha myinshi yo mu buryo bw’umwuka (Mal 3:10). Ishyirireho intego yo kuzaba uri mu Ikoraniro ry’Intara rifite umutwe uvuga ngo “Abashyira Ijambo ry’Imana mu Bikorwa” kuva porogaramu igitangira ku wa Gatanu mu gitondo, kugeza ku isengesho risoza no kuri “Amen” ya nyuma ku Cyumweru nyuma ya saa sita! Uzishimira ibyo uzaba wakoze!

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze