Ntugatinye Kubwiriza!
1 Igihe twitegura kujya kubwiriza ku nzu n’inzu, inzitizi ikomeye kuruta izindi duhura na zo ishobora guturuka kuri twe ubwacu. Kumva ko tudakwiriye bishobora gutuma dutinya kujya kubwira ukuri “abantu b’ingeri zose” (1 Tim 2:4, NW ). Ariko rero, ntitwagombye gutinya kubwiriza ubutumwa bwiza. Kubera iki?
2 Ni Ubutumwa bwa Yehova: Yehova yatugejejeho amagambo ye binyuriye muri Bibiliya. Iyo tugejeje ubwo butumwa ku bandi, tuba tubagezaho ibitekerezo bye, si ibyacu (Rom 10:13-15). Mu gihe abantu banze ubutumwa bw’Ubwami, mu by’ukuri baba banze Yehova. Ariko kandi, ntiducika intege. Twiringira ko ubu butumwa buzitabirwa n’abantu bifuza ko imimerere y’ibintu mu isi yahinduka kandi bakaba bazi ko bafite ibyo bakeneye byo mu buryo bw’umwuka.—Ezek 9:4; Mat 5:3, 6.
3 Imana Yireherezaho Abantu: Umuntu wanze kudutega amatwi mu gihe cyashize, ashobora kwakira ubutumwa muri iki gihe bitewe n’uko imimerere ye yahindutse kandi umutima we ukaba utacyinangiye. Ubu noneho, Yehova ashobora kwemera umuntu nk’uwo kandi ‘akamureshya’ (Yoh 6:44, 65). Mu gihe bigenze bityo, twifuza kuba twiteguye gukoreshwa na Yehova no kugandukira ubuyobozi bw’abamarayika kugira ngo tubone abantu nk’abo.—Ibyah 14:6.
4 Yehova Aduha Umwuka we: Umwuka wera utuma dushobora kuvuga ‘dushize amanga [tubiheshejwe na Yehova]’ (Ibyak 14:1-3). Mu kuzirikana ko duhabwa ubwo bufasha bukomeye mu murimo wacu, ntituzashidikanya kubwira ukuri abaturanyi bacu, abo dukorana, abo twigana, abo dufitanye isano cyangwa abantu bize cyane, cyangwa abakire.
5 Yesu Yatwigishije Uko Twabigenza: Yesu yakoreshaga ibibazo bikangura ibitekerezo, agatanga ingero ku bintu bishoboka kandi bihuje n’ukuri, agafasha abantu kwiyumvisha ibintu ashingiye ku Byanditswe. Yasobanuraga ukuri mu buryo bworoshye kandi bushimishije abikuye ku mutima. Na n’ubu, ubwo buryo buracyari bwiza kuruta ubundi (1 Kor 4:17). N’ubwo imimerere tubwirizamo ishobora kuba inyuranye, ubutumwa bw’Ubwami bufite imbaraga buracyari bwa bundi.
6 Dufite igikundiro cyo gukoreshwa na Yehova mu gufasha abantu mu buryo bwihariye kandi bw’ingenzi. Nimucyo rero twe gutinya kubwiriza! Turifuza kugira ubutwari kandi tugaha Yehova uburyo bwo ‘kudukingurira urugi rwo kuvuga ijambo’ kugira ngo dushobore kubwira abandi ubutumwa bwiza.—Kolo 4:2-4.