Icyo Umuntu Yavuga ku Bihereranye n’Amagazeti
Umunara w’Umurinzi Utangaza Ubwami Bwa Yehova 15 Ugu.
“Tujya twumva bavuga ngo ‘Yesu yaradupfiriye.’ [Vuga amagambo yo muri Yohana 3:16.] Mbese, waba warigeze kwibaza ukuntu urupfu rw’umuntu umwe rushobora kudukiza twese? [Reka asubize.] Bibiliya itanga igisubizo cyumvikana neza kuri icyo kibazo. Iyi ngingo ifite umutwe uvuga ngo ‘Yesu Arakiza—Mu Buhe Buryo?,’ ibisobanura neza.”
Réveillez-vous! 22 nov.
“Mbese, abantu bakora uko bashoboye kose kugira ngo barengere ibidukikije? [Reka asubize.] Abantu benshi bibaza niba ibinyabuzima hamwe n’imimerere y’ibidukikije bya hano ku isi bizahoraho iteka. Igishimishije ariko, ni uko Imana ishishikajwe cyane n’ibyo. [Soma muri Nehemiya 9:6.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous! ivuga ibihereranye n’icyo igihe kizaza gihishiye ubuzima ku isi.”
Umunara w’Umurinzi Utangaza Ubwami Bwa Yehova 1 Uku.
“Muri iki gihe cy’umwaka, abantu benshi bahugiye mu guhana impano no mu bindi bikorwa. Ibyo bituma twibuka Itegeko rya Zahabu. [Soma muri Matayo 7:12.] Mbese, uratekereza ko kumara umwaka wose umuntu yubahiriza iryo tegeko bishoboka? [Reka asubize.] Iyi gazeti itanga ibisobanuro byinshi ku bihereranye n’ibyo mu ngingo igira iti ‘Itegeko rya Zahabu—Mbese, Riracyari Ingirakamaro?’ ”
Réveillez-vous! 8 déc.
“Bibiliya isezeranya ko hari igihe nta muntu uzaba ashobora kuvuga ati ‘ndarwaye.’ [Soma muri Yesaya 33:24.] Mu buryo buhuje n’iryo sezerano, iyi gazeti ya Réveillez-vous! yibanda ku burwayi bubabaza abantu babarirwa muri za miriyoni, abato n’abakuru. Ifite umutwe uvuga ngo ‘Ibyiringiro ku Bantu Bababazwa n’indwara ya Arthrite.’ Niringiye ntashidikanya ko izi ngingo zizakungura byinshi.”