Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Ugu.
“Buri wese muri twe yifuza kugira ibyishimo n’ubuzima bufite intego. Mbese wemeranya n’aya magambo Yesu yavuze agaragaza isoko y’ibyishimo? [Soma muri Matayo 5:3, hanyuma ureke asubize.] Iyi gazeti isobanura ukuntu guhaza icyifuzo cy’ibanze tuvukana cyo gusenga Imana bituma tugira ubuzima bufite intego.”
Réveillez-vous! Ugu.
“Abantu benshi batekereza ko Bibiliya itagihuje n’igihe bitewe na siyansi hamwe no gushidikanya byogeye muri iki gihe. Wowe ubyumva ute? [Reka asubize.] Mbese wari uzi ko ikintu icyo ari cyo cyose Bibiliya ivuga gihereranye na siyansi kiba gihuje n’ukuri? [Soma muri Yobu 26:7.] Iyi nomero yihariye y’igazeti ya Réveillez-vous ! itanga impamvu zifatika zigaragaza ko Bibiliya ari iyo kwiringirwa.”
Umunara w’Umurinzi 15 Uku.
“Ni gute wasubiza iki kibazo? [Soma ikibazo kiri ku gifubiko, hanyuma ureke asubize.] Imana ishaka ko abantu bunga ubumwe. [Soma muri Zaburi ya 46:9, 10.] Iyi gazeti igaragaza icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’ukuntu ubwo bumwe buzagerwaho.”
Réveillez-vous! Uku.
“Abantu bamwe batekereza ko urupfu ari inzira iganisha mu bundi buzima. Abandi bo batekereza ko ari iherezo ry’ubuzima. Mbese utekereza ko urupfu ari ikintu cyo gutinywa? [Reka asubize.] Zirikana uko Yobu yumvaga ameze igihe yatekerezaga iby’urupfu rwe. [Soma muri Yobu 14:14, 15.] Iyi gazeti itanga ibisobanuro byumvikana bishingiye kuri Bibiliya bigaragaza uko bitugendekera iyo dupfuye.”