Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Ugu.
“Hari bamwe bajya bibaza niba dukeneye insengero kugira ngo dusenge Imana. Wowe se, ibyo ubitekerezaho iki? [Reka asubize.] Dore icyo Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo. [Soma mu Byakozwe 17:24.] None se, insengero zaba zimaze iki? Iyi gazeti itanga igisubizo gishingiye ku Byanditswe cy’icyo kibazo.”
Réveillez-vous! 22 Nov.
“Mbese, utekereza ko hari igihe siyansi izakuraho indwara zose? [Reka asubize.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous! isuzuma ibintu bimwe na bimwe by’iterambere byagezweho na siyansi. Nanone igaragaza impamvu Umuremyi wenyine ari we ufite ubushobozi bwo gukuraho indwara n’urupfu.” Soma muri Zaburi ya 146:3-5 maze umuhe amagazeti.
Umunara w’Umurinzi 1 Uku.
“Muri iki gihe, hafi buri muntu wese usanga bitamworohera kubona ikimutunga. Amadini na yo ntiyorohewe, kandi no gusabiriza amafaranga byarushijeho gukaza umurego. Mbese, nawe ubona ko ibyo bintu bihangayikishije? [Reka asubize. Hanyuma, soma mu 1 Abatesalonike 2:9.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isuzuma icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’ibyo.”
Réveillez-vous! 8 Déc.
“Kubera ko abantu benshi batinya ibikorwa by’iterabwoba, bibaza niba hari umutekano bagira baramutse bagendeye mu ndege. Mbese, nawe ibyo biraguhangayikisha? [Reka asubize.] Bibiliya igaragaza ko nta muntu n’umwe udashobora kugerwaho n’ingorane. [Soma mu Mubwiriza 9:11.] Ariko kandi, iyi gazeti ya Réveillez-vous! igaragaza ukuntu ushobora kurushaho kugira umutekano n’ihumure mu gihe ugendera mu ndege.”