Ikoraniro ry’Intara ryo mu Mwaka wa 2002 Rifite Umutwe Uvuga ngo “Ababwiriza b’Ubwami Barangwa n’Ishyaka”
1 “Narishimye, ubwo bambwiraga bati ‘tujye mu nzu y’Uwiteka’ ” (Zab 122:1). Mu gihe usuzuma ayo magambo y’Umwanditsi wa Zaburi, zirikana (1) ibyiyumvo yagize ubwo yatumirirwaga kwifatanya mu gusenga Yehova, (2) incuti nziza yari afite, na zo zikaba zarishimiraga cyane ugusenga k’ukuri, hamwe n’ (3) imyiteguro igomba kuba yari ikenewe kugira ngo abantu batumirwe, bateranire hamwe, kandi bakore urugendo bajya mu nzu y’Imana.
2 Mbese, ayo magambo y’umwanditsi wa zaburi ntagaragaza ibyiyumvo natwe tugira mu gihe twumvise ko harimo hategurwa ikoraniro ryacu ry’ubutaha? Iyo twibutse ibyishimo twari dufite mu makoraniro y’ubushize kandi tukaba twiringiye ko tuzongera guterana mu buryo bwihariye turi kumwe na bagenzi bacu bakunda Yehova, twumva dutegerezanyije amatsiko menshi amakoraniro. Iki ni cyo gihe cyo kunonosora imyiteguro yacu kugira ngo tuzaterane kandi twungukirwe mu buryo bwuzuye n’amafunguro yo mu buryo bw’umwuka duhishiwe.
3 Buri torero ryabwiwe ikoraniro runaka rizifatanyamo kugira ngo he kuzaba umubyigano. Byongeye kandi, abavandimwe benshi batangiye gushyiraho inzego z’imirimo zinyuranye kugira ngo “byose bikorwe neza uko bikwiriye, no muri gahunda” (1 Kor 14:40). None se, ko twateguriwe ibyo bintu byose mbere y’igihe ku bw’inyungu zacu, ni iki dushobora gukora buri muntu ku giti cye kugira ngo twitegure ikoraniro?
4 Itegure Kuzaterana mu Minsi Itatu Yose: Mbese, ugomba gusaba konji umukoresha wawe kugira ngo uzaterane kuri porogaramu yose y’ikoraniro uzifatanyamo? Yehova ubwe azi ko hari abakoresha b’ “indashoboka” (1 Pet 2:18, Bibiliya Ntagatifu). Ariko kandi, amakoraniro yacu na yo ni ay’ingenzi cyane, kandi twifuza gushyiraho imihati kugira ngo tuzaterane kuri porogaramu yose. Jya wegera Yehova mu isengesho maze ubimubwire, kandi umushakireho ubuyobozi kugira ngo bizakugendekere neza.—Neh 2:4.
5 Jya Wita ku Bagize Itorero: Niba tuzi ko hari umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ufite ikintu akeneye cyo mu buryo bw’umubiri kandi gishobora gutuma kujya mu ikoraniro bitamworohera, mbese, dushobora ‘kwagura’ urukundo rwacu maze tugatanga ubufasha runaka (2 Kor 6:12, 13; Guteg 15:7)? Pawulo yaduteye inkunga yo kugira uwo mwuka mu 2 Abakorinto 8:14. None se, kuki utatumira abo bantu kugira ngo mujyane mu ikoraniro? Niba ari abapayiniya, bashobora kuba bafite ingero nziza z’ibyabaye bazagenda bakubwira. Niba ari abantu bageze mu za bukuru bagize itorero, bashobora kuba bazi amateka ashimishije ya gitewokarasi ushobora kuba utarigeze wumva. Mbese, kwifatanya n’abo bavandimwe na bashiki bacu ntibyagira ingaruka nziza kuri wowe no ku muryango wawe? Bazagushimira cyane ku bw’umwuka ugaragaza wo kugira ubuntu, kandi nawe Yehova azakugororera (Imig 28:27; Mat 10:42). Nubwo abantu bafite ibyo bakeneye mu buryo bwihariye bitabwaho mbere na mbere n’Abakristo bafitanye isano, abasaza n’abandi bantu bagize itorero kandi bazi ibyo bintu bikenewe bashobora kubafasha babigiranye urukundo kugira ngo bitegure.—1 Tim 5:4.
6 Jya Witangira Gukora Imirimo: Mu gihe cy’ikoraniro, hari abitangira gukora imirimo benshi batanga ubufasha kugira ngo ibintu bigende neza mu nzego z’imirimo. Abashinzwe kwakira abantu kimwe n’ababa bari aho imodoka zihagarara, batanga ubuyobozi mu bihereranye n’aho kwicara kandi bakarinda imodoka zacu umunsi wose. Urwego Rushinzwe Isuku rufite igikundiro cyo kwita ku isuku ituma tuvugwa neza hose, no gusiga aho hantu tuba tumaze igihe gito dusengera hameze neza kurusha mbere. Mbese, dushobora gushyigikira urwo rwego cyangwa izindi ziba zikeneye ubufasha bwacu? Mbese, uzitangira gufasha mu mirimo kugira ngo ukorane n’abavandimwe bawe ‘muhuje inama’?—Zef 3:9.
7 Nimucyo tugaragaze imyifatire nk’iy’Umwami Dawidi, we wategerezanyaga ibyishimo kujya mu rusengero rwa Yehova. Amakoraniro yacu y’intara ni isoko y’ingenzi y’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, n’uburyo butagira akagero bwo kugaragarizanya imishyikirano ya gicuti yuje urukundo. Ku bw’ibyo, tubatumiranye ibyishimo kugira ngo mutangire kwitegura kuzaterana ku byiciro byose byo mu minsi itatu yose y’ikoraniro ry’intara rifite umutwe uvuga ngo “Ababwiriza b’Ubwami Barangwa n’Ishyaka”!