Jya Ukomeza Kungukirwa n’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!
Muri iki gihe abonema z’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! zigiye guhagarara, tugomba gushyiraho imihati kugira ngo twe n’abo tuyoborera hatazagira inomero n’imwe iducika.
Amagazeti y’Umuntu ku Giti Cye: Mu gihe abonema yawe bwite izaba irangiye, uzasabe umuvandimwe ushinzwe amagazeti kongera umubare w’ayo wari usanzwe ufata. Ababyeyi bagombye kujya batumiza amagazeti ahagije kugira ngo buri wese mu bagize umuryango agire iye bwite. Gushyira izina ku igazeti yawe bwite, bizaguha icyizere cy’uko utazayitanga mu murimo wo kubwiriza utabigambiriye. Igihe amagazeti azaba yoherejwe, abavandimwe bayashinzwe bazajya bahita bageza buri nomero ku Nzu y’Ubwami batazuyaje.
Abantu Dushyira Amagazeti Uko Asohotse: Ababwiriza bagombye kwihatira gushyiraho gahunda yo guha amagazeti asohotse abantu bashimishijwe bifuza kuzajya bahabwa buri nomero. Kwihera abo bantu amagazeti bizaduha uburyo bwo guteza imbere ugushimishwa bagaragaje no gutangiza ibyigisho bya Bibiliya.—Reba Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu Kwakira 1998, ku ipaji ya 8.
Abafite Ibyo Bakeneye mu Buryo Bwihariye: Niba umuntu agaragaje ko ashimishijwe by’ukuri ariko akaba atuye mu ifasi itaratangwa, uwo we ashobora kwemererwa gukoresha abonema, akazajya yohererezwa amagazeti binyuriye mu iposita. Niba umuntu uba mu ifasi y’itorero adashobora guhabwa amagazeti uko asohotse ariko akaba yishimira kuyakira nta buryarya, bisuzumire hamwe na Komite y’Umurimo y’Itorero. Niramuka ibyemeye, uwo muntu ushimishijwe ashobora gukoresherezwa abonema. Fomu zisanzwe zikoresherezwaho abonema (M-1 na M-101) zishobora gukoreshwa muri ubwo buryo.
Dushobora kwiringira ko Yehova azakomeza guha umugisha imihati yose dushyiraho kugira ngo dutangaze Ubwami binyuriye ku Munara w’Umurinzi na Réveillez-vous!