ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 6/02 p. 4
  • Jya Unyurwa n’Ibyo Ufite

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya Unyurwa n’Ibyo Ufite
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Ibisa na byo
  • Ushobora kuba umukire!
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Dushake Ubwami aho gushaka ibintu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Ni gute wakomeza kugira imyifatire ishyize mu gaciro ku byerekeranye n’amafaranga?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Mubanze Mushake Mbere na Mber’Ubgami’
    Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
km 6/02 p. 4

Jya Unyurwa n’Ibyo Ufite

1 Ibyanditswe bitugira inama yo guha abo mu muryango wacu ibyo bakeneye byo mu buryo bw’umubiri; ariko kandi, ibyo si byo byagombye kuba intego y’ibanze mu mibereho yacu. Ibintu byo mu buryo bw’umwuka ni byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere (Mat 6:33; 1 Tim 5:8). Gushobora gushyira mu gaciro mu buryo bukwiriye ni ikibazo cy’ingorabahizi muri ibi ‘bihe birushya’ (2 Tim 3:1). Ni iki kizadufasha kubigeraho?

2 Ihingemo Kubona Ibintu nk’Uko Bibiliya Ibibona: Ijambo ry’Imana riduha umuburo w’uko kwiruka inyuma y’ubutunzi bishobora gutuma duhenebera mu buryo bw’umwuka. (Umubw 5:9, umurongo wa 10 muri Biblia Yera; Mat 13:22; 1 Tim 6:9, 10.) Muri iki gihe kiruhije, byaba ari akaga ku muntu uwo ari we wese muri twe aramutse yirundumuriye mu kazi k’umubiri cyangwa mu bintu bimuhesha amafaranga maze agashyira ibikorwa by’umwuka—nk’amateraniro, icyigisho n’umurimo wo kubwiriza—mu mwanya wa kabiri mu mibereho ye (Luka 21:34-36). Ibinyuranye n’ibyo, Bibiliya itugira inama igira iti “ubwo dufite ibyo kurya n’imyambaro biduhagije, tunyurwe na byo.”—1 Tim 6:7, 8.

3 Ibyo ariko ntibishaka kuvuga ko Abakristo basabwa kwiyemeza kubaho mu bukene. Ariko kandi, iyo nama idufasha kumenya neza ibintu nyabyo dukeneye byo mu buryo bw’umubiri—ibyokurya, imyambaro n’ubwugamo buhagije dushobora kubamo. Mu gihe dufite ibya ngombwa dukeneye mu buzima, ntitwagombye gukomeza gushaka ibintu kugira ngo tugire imibereho yo mu rwego rwisumbuye. Mu gihe dutekereje ibihereranye no kubona cyangwa gukora akazi k’inyongera, byaba ari iby’ubwenge twibajije ubwacu tuti ‘mbese, mu by’ukuri, ibi ni ngombwa?’ Gukora ibyo bizadufasha kwita ku nama yahumetswe igira iti “ntimukagire ingeso zo gukunda impiya, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite.”—Heb 13:5.

4 Nitwiringira Yehova, azadufasha (Imig 3:5, 6). Nubwo tugomba gukora cyane kugira ngo tubone ibya ngombwa dukenera buri munsi, ntitwibanda kuri ibyo bintu mu buryo bukabije. Twaba dufite bike cyangwa byinshi, twishingikiriza kuri Yehova kugira ngo ahaze ibyo dukeneye (Fili 4:11-13). Ingaruka ziba iz’uko Imana itwishimira kandi tukabona n’indi migisha myinshi.

5 Jya Wigana Ukwizera kw’Abandi: Umubyeyi urera abana wenyine warereye umukobwa we mu nzira y’ukuri, yagiye yoroshya imibereho ye buhoro buhoro. Nubwo yari afite inzu nziza cyane, yaje kwimukira mu nzu nto, maze nyuma y’aho yimukira mu cyumba kimwe cyo mu nzu nini iba irimo ibyumba byinshi bikodeshwa. Ibyo byatumye agabanya amasaha yamaraga akora akazi k’umubiri bityo ashobora kumara igihe kinini kurushaho mu murimo wo kubwiriza. Mu gihe umukobwa we yari amaze gukura kandi yarashyingiwe, uwo mubyeyi yafashe ikiruhuko cy’iza bukuru igihe kitaragera, nubwo ibyo byasobanuraga ko amafaranga yinjizaga yagombaga kugabanuka cyane. Ubu, uyu ni umwaka wa karindwi uwo mushiki wacu ari umupayiniya w’igihe cyose, kandi nta cyo yicuza ku bihereranye n’ibintu by’umubiri yigomwe kugira ngo ashyire inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho ye.

6 Umusaza w’itorero n’umugore we bakoze umurimo w’ubupayiniya mu gihe cy’imyaka myinshi ari na ko barera abana babo batatu. Mu rwego rw’umuryango, bitoje kunyurwa binyuriye mu guhaza ibyo babaga bakeneye, aho guhaza ibyo babaga bifuza. Uwo muvandimwe agira ati “twagombaga kubaho mu buryo bworoheje cyane kurushaho. Nubwo twagiye tugera mu bihe bimwe na bimwe bigoranye, buri gihe Yehova yagiye aduha ibyo twabaga dukeneye. . . . Iyo mbona umuryango wanjye ushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere, numva ko ibintu byose bimeze neza, kandi nkumva ko hari icyo nagezeho.” Umugore we yongeraho ati “iyo mbonye [umugabo wanjye] ahugiye mu bintu by’umwuka, numva mfite ibyishimo byimbitse byo mu mutima.” Abana na bo bishimira kuba ababyeyi babo bariyemeje gukorera Yehova igihe cyose.

7 Abantu bose bahitamo kugira iyo mibereho yo kubaha Imana aho kwiruka inyuma y’ubutunzi, Bibiliya ibasezeranya ko bazabona ingororano nyinshi, haba mu bugingo bwa none no mu bugingo buzaza.—1 Tim 4:8.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze