ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 5/08 p. 4
  • Ushobora kuba umukire!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ushobora kuba umukire!
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Ibisa na byo
  • Imigisha ibonerwa mu murimo w’ubupayiniya
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Imigisha Ibonerwa mu Gukora Umurimo w’Ubupayiniya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Mbese Nawe Waba Wugururiwe Irembo Rijya mu Murimo w’Ubupayiniya Muri Iki Gihe?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Iki ni cyo gihe cyo kubwiriza!
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
km 5/08 p. 4

Ushobora kuba umukire!

1. Kuki dukwiriye kwisuzuma tukareba niba dushobora kuba abapayiniya b’igihe cyose?

1 Mbese ushaka kugira ibyishimo byinshi no kugira icyo ugeraho mu mibereho yawe? Mbese gufasha abandi biguhesha ibyishimo no kunyurwa? Mbese wifuza kwagura umurimo ukorera Yehova? Niba wasubiza bimwe muri ibi bibazo uvuga ngo yego, ushobora gusuzuma niba waba umupayiniya w’igihe cyose. Birumvikana ko tutakwirengagiza inshingano z’umuryango, izindi nshingano zishingiye ku Byanditswe, uburwayi ndetse n’ubumuga.

2. Bumwe mu bukire bwo mu buryo bw’umwuka abapayiniya b’igihe cyose babona ni ubuhe?

2 Amagambo yahumetswe n’Imana yanditswe na Salomo, agereranya imigisha Yehova atanga n’ubukire (Imig 10:22). Muri iki gihe, imigisha Yehova atanga ituma mbere na mbere tubona ubukire bwo mu buryo bw’umwuka. Abapayiniya b’igihe cyose babona ubukire nk’ubwo. Urugero, babonera ibyishimo byinshi mu gutanga kubera ko ‘bicungurira igihe’ mu cyo bagombye gukoresha muri gahunda zabo (Kolo 4:5; Ibyak 20:35). Yehova abona imihati yabo yuje urukundo kandi arayishimira. Ubwo ‘butunzi’ bibikiye mu ijuru ntibuzigera buta agaciro (Mat 6:20; Heb 6:10). Uretse n’ibyo kandi, kubera ko abapayiniya bakomeza kugira ‘ijisho riboneje ku kintu kimwe’ kandi bakiringira ko Yehova azabaha ibintu by’ibanze bakeneye, imishyikirano bafitanye na we irushaho gukomera.—Mat 6:22, 25, 32; Heb 13:5, 6.

3. Ni irihe tandukaniro riri hagati yo gushaka ubukire bwo mu buryo bw’umwuka no kwiruka inyuma y’ubutunzi bwo mu buryo bw’umubiri?

3 Kwiruka inyuma y’ubutunzi akenshi bigusha abantu “mu irari ryinshi ry’ubupfu kandi ryangiza” (1 Tim 6:9, 10; Yak 5:1-3). Imigisha Yehova atanga yo si uko imeze. Kubera ko abapayiniya b’igihe cyose bamara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza, bituma bakomeza gushyira mu gaciro mu buryo bw’umwuka kandi bigatuma barushaho kwibanda ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi (Fili 1:10). Hari umuvandimwe wari injenyeri waretse akazi kamutwaraga igihe kinini maze akora umurimo w’ubupayiniya. Yaravuze ati “akazi nakoraga kanteraga guhangayika. Ariko umurimo w’ubupayiniya wo si uko umeze. Ubu mfasha abantu kumenya ukuri kandi ibyo byatumye ngira ibyishimo byinshi, kandi numva nyuzwe.”

4. Ni gute abapayiniya b’igihe cyose babona imigisha mu gihe bafasha abandi?

4 Bafasha abandi: Muri iki gihe buri wese ahanganye n’“ibihe biruhije, bigoye kwihanganira” (2 Tim 3:1). Abantu bo hirya no hino ku isi bakeneye cyane kugira ibyiringiro. Ababwiriza b’Ubwami bashimishwa no kubona abantu bahoze bihebye bahindutse abantu barangwa n’icyizere bitewe n’uko bitabiriye ubutumwa bwiza. Mbega ukuntu abapayiniya b’igihe cyose bagira ibyishimo byinshi bitewe n’uko buri mwaka bamara amasaha asaga 800 bakora umurimo urokora ubuzima!—1 Tim 4:16.

5, 6. Ni iki cyagufasha kuba umupayiniya w’igihe cyose?

5 Ese wigeze utekereza witonze ku bihereranye no gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose? Gukora uwo murimo bishobora kugusaba ‘kwicungurira igihe gikwiriye’ mu cyo wakoreshaga mu bintu bitari iby’ingenzi (Efe 5:15, 16). Hari benshi babigenje batyo boroshya ubuzima, bituma bagabanya igihe bamaraga bakora akazi gasanzwe kugira ngo barusheho kumara igihe kinini bateza imbere inyungu z’Ubwami bw’Imana. Mbese wakwishyiriraho gahunda kugira ngo ugere ikirenge mu cyabo?

6 Jya usaba Yehova ubwenge kugira ngo wishyirireho gahunda ikwiriye (Yak 1:5). Ni iyihe migisha wakwizera ko uzabona? Ni ubukire bwinshi bwo mu buryo bw’umwuka! Nanone kandi Yehova azaguha n’ibindi bintu ukeneye (Mat 6:33). Abagerageza Yehova bakora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose ‘azabasukaho umugisha babure aho bawukwiza.’—Mal 3:10.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze