ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/02 p. 1
  • Gukorakoranya Abantu b’Indimi Zose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gukorakoranya Abantu b’Indimi Zose
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Ibisa na byo
  • Abantu bo mu mahanga “y’indimi zose” bumva ubutumwa bwiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye​—Ubwiriza umuntu uvuga urundi rurimi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • Gutanga ibitabo mu ifasi ituwe n’abantu bakoresha indimi nyinshi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Kubwiriza abantu bavuga urundi rurimi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
km 7/02 p. 1

Gukorakoranya Abantu b’Indimi Zose

1 Ijambo ry’Imana ririmo rirasohozwa! Abantu bo “mu mahanga y’indimi zose” baritabira ugusenga k’ukuri (Zek 8:23). Ni gute Abahamya ba Yehova bafasha abantu bo mu ‘miryango yose n’amoko yose n’indimi zose’ kugira ngo bagire igihagararo kitanduye imbere ya Yehova, bafite ibyiringiro byo kuzarokoka “urya mubabaro mwinshi”?—Ibyah 7:9, 14.

2 Umuteguro w’Imana Utanga Igisubizo: Inteko Nyobozi yateguye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya biboneka mu ndimi zigera hafi kuri 380, kugira ngo abantu bo mu isi basobanukirwe neza akamaro k’ubutumwa bwiza. Gutegura no kwandika ibitabo muri izo ndimi zose ni umurimo utoroshye. Bikubiyemo gukora amakipi y’abahinduzi bujuje ibisabwa no kubaha ubufasha bakeneye kugira ngo bahindure ibitabo byacu muri izo ndimi zose, kimwe no kubicapa no kubyohereza. Ariko kandi, ababwiriza b’Ubwami ni bo bagira uruhare rw’ingenzi, kuko ari bo bageza ku bantu ubutumwa burokora ubuzima bukubiye muri Bibiliya.

3 Twemere Guca Agahigo: Mu Rwanda hari amatorero atanu akoresha Igifaransa, n’andi 2 akoresha Igiswayire. Tugenda turushaho kubona abashyitsi baturutse hanze y’igihugu. Abenshi muri bo baba bazi Icyongereza gusa cyangwa Igifaransa. Hari abavandimwe benshi barimo biga indimi z’amahanga zishobora kubafasha gukwirakwiza ukuri. Abantu batari barigeze bumva ibyerekeye Yehova cyangwa ngo bagire icyo bamenya kuri Bibiliya, barimo barakira ukuri kw’Ijambo ry’Imana.—Rom 15:21.

4 Mbese, dushobora gukorana umwete mu buryo bwuzuye kurushaho mu gutangariza ubutumwa bwiza abantu bo mu ifasi yacu baje baturutse mu bindi bihugu (Kolo 1:25)? Amatorero menshi ashyiraho gahunda yo kubwiriza abantu baturuka mu bihugu by’amahanga batuye mu mafasi yayo. Mbere na mbere, ababwiriza bimenyereza ururimi rw’abo bantu, kugira ngo babe bagirana na bo ibiganiro bigufi, wenda bakaba bavuga bati “muraho, dufite ubutumwa bwiza dushaka kubagezaho. [Hanyuma bagatanga inkuru y’Ubwami cyangwa agatabo gashobora kuboneka muri urwo rurimi.] Mwirirwe.” Mu by’ukuri, Yehova aha umugisha iyo ntangiriro nto cyane!

5 Ubutumwa bw’Ubwami bushishikaza abantu bakomoka mu mimerere yose n’indimi zose. Nimucyo rero tujye dukoresha uburyo bwose tubonye kugira ngo tububagezeho.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze