ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/03 p. 7
  • Porogaramu Nshya y’Ikoraniro ry’Akarere

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Porogaramu Nshya y’Ikoraniro ry’Akarere
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Ibisa na byo
  • Kwiga Igitabo Indunduro y’Ibyahishuwe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Jya ugirira ikizere Abakristo bagenzi bawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Kwizerana ni ngombwa kugira ngo abantu bagire imibereho irangwa n’ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Porogaramu nshya y’Ikoraniro ry’Akarere
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
km 2/03 p. 7

Porogaramu Nshya y’Ikoraniro ry’Akarere

1 Kugira ngo tugire ukwizera gukomeye muri iyi si ivurunganye, tugomba kwiringira Yehova. Ni gute twagaragaza ko tumwiringira mu mibereho yacu ya buri munsi? Ni gute kwiringira Yehova bigira ingaruka ku mibereho yacu bwite n’iy’umuryango wacu? Ni gute bidufasha kunesha isi ya Satani? Ibyo bibazo bizasubizwa mu ikoraniro ry’akarere ryo mu mwaka wa 2003. Rifite umutwe uvuga ngo “Wiringire Yehova, ukore ibyiza.”​—Zab 37:3, NW.

2 Ntitwiringira Yehova mu bihe byihariye cyangwa igihe turi mu kaga gusa. Ahubwo tumwiringira mu mibereho yacu ya buri munsi. Ibyo bitsindagirizwa muri disikuru ibanza ifite umutwe uvuga ngo “Jya wiringira Yehova buri gihe” (Zab 62:8, NW ). Disikuru igizwe n’ingingo enye z’uruhererekane ifite umutwe uvuga ngo “Tujye tugaragaza ko twiringira Yehova,” izatwereka uko twabona kandi tugashyira mu bikorwa inama zishingiye kuri Bibiliya zishobora kudufasha kugira ishyingiranwa ryiza, gukemura ingorane zivuka mu muryango no kubona ibyo dukeneye byo mu buryo bw’umubiri.

3 Isi ya Satani igerageza kuduhatira kwitiranya icyiza n’ikibi kugira ngo tujijwe twe kumenya ibyo twagombye gushyira mu mwanya wa mbere (Yes 5:20). Disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Jya wirinda ibintu bitagira umumaro” n’indi ifite umutwe uvuga ngo “Nimwirinde ibibi, mukore ibyiza,” zizashimangira icyemezo twafashe cyo kugendera ku mahame ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru.​—Amosi 5:14.

4 Mu gihe Yehova azaba arimbura iyi si mbi, abagaragu be bazaba bakeneye kumwiringira mu buryo bwuzuye. Ibyo bitsindagirizwa muri disikuru y’abantu bose ifite umutwe uvuga ngo “Igihe cyo gucungurwa tukavanirwaho imibabaro y’iyi si kiregereje.” Nyuma y’iyo disikuru, tuzatumirirwa kwisuzuma muri disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Mbese, uzagaragara ko ukwiriye kuba mu Bwami bw’Imana?” Porogaramu izasoza idutera inkunga igira iti “Jya wiringira amasezerano ya Yehova.”

5 Disikuru y’umubatizo iba ari ingenzi cyane muri buri koraniro. Umuntu wese wifuza kubatizwa agomba kubimenyesha umugenzuzi uhagarariye itorero hakiri kare uko bishoboka kose kugira ngo hakorwe gahunda zikenewe.

6 Muri ibi bihe bihora bihindagurika, Yehova wenyine ni we soko nyakuri y’ibyiringiro n’imbaraga (Zab 118:8, 9). Nimucyo twese tuzaterane kuri porogaramu yose y’ikoraniro ry’akarere kugira ngo bidufashe kurushaho kumwiringira.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze