Porogaramu nshya y’Ikoraniro ry’Akarere
Tuzi ko dukwiriye gukunda Yehova Imana kandi tukamwiyegurira twivuye inyuma. Nyamara kandi, isi ishaka kutwoshyoshya ngo itubuze gukomeza kugirana imishyikirano ya bugufi na we (Yh 17:14). Kugira ngo turusheho gushimangira urukundo dukunda Yehova no kwikomeza ngo tutaganzwa n’ibintu by’iyi si bishobora gushyira mu kaga imimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka, porogaramu nshya y’ikoraniro ry’akarere y’umwaka w’umurimo wa 2001 izaba ifite umutwe uvuga ngo “Kunda Imana—Aho Gukunda Iby’Isi.”—1 Yoh 2:15-17.
Urukundo rwimbitse dukunda Yehova rudusunikira gutanga ubuhamya ku bihereranye na we. N’ubwo ari uko bimeze ariko, umurimo wo kubwiriza si ikintu cyoroshye ku bantu benshi bo mu bwoko bw’Imana. Muri disikuru izaba ifite umutwe uvuga ngo “Urukundo Dukunda Imana Rudutera Gushishikarira Umurimo Wacu wo Kubwiriza,” tuzamenya ukuntu abantu benshi banesheje ibyo kugira amasonisoni hamwe n’izindi nzitizi kugira ngo bifatanye mu buryo bwuzuye muri uwo murimo.
Ni gute amahame yonona y’iyi si atugiraho ingaruka? Ibikorwa byahoze bibonwa ko ari bibi mu gihe runaka, ubu bisigaye byitwa ko ari imyifatire isanzwe. Disikuru izaba ifite umutwe uvuga ngo “Abakunda Yehova Banga Ibibi” hamwe n’umutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane uvuga ngo “Ibintu byo mu Isi—Ni Gute Tubibona?,” bizashimangira icyemezo twafashe cyo kwamagana ibyifuzo bibi.
Muri porogaramu hazaba hakubiyemo Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi n’Iteraniro ry’Umurimo by’icyitegererezo, kimwe n’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cy’icyo cyumweru kizasuzumwa mu magambo ahinnye. Disikuru y’abantu bose izaba ifite umutwe uvuga ngo “Uko Urukundo no Kwizera Binesha Isi,” izadutera inkunga yo kwigana Yesu, twanga ibyo iyi si iduhatira gukora (Yoh 16:33). Ntuzabure gutumira abo uyoborera icyigisho cya Bibiliya kugira ngo bazaterane. Umuntu wese wifuza kubatizwa agomba kubibwira umugenzuzi uhagarariye itorero vuba uko bishoboka kose, kugira ngo hakorwe imyiteguro ya ngombwa.
Iryo koraniro ry’akarere rizerekeza neza neza ibitekerezo byacu aho urukundo rwacu rwagombye kuba rushingiye, kugira ngo tubone imigisha ikungahaye ya Yehova. Ntuzacikanwe kuri iyo porogaramu!