Porogaramu Nshya y’Ikoraniro ry’Akarere
Porogaramu y’ikoraniro ry’akarere ry’iminsi ibiri izatangira muri Nzeri, izaba ifite umutwe uvuga ngo “Itondere Amategeko y’Imana, Ubone Kubaho” (Imig 4:4). Izatsindagiriza impamvu kumvira amategeko y’Imana atari umutwaro. Ikindi kandi, izerekana ukuntu gukora ibyo Imana ishaka bizaduha ihumure n’umunezero nyakuri hamwe n’ibyiringiro by’igihe kizaza.—Mat 11:28-30; Yoh 13:17.
Abifuza kubatizwa muri iryo koraniro bumvira itegeko rya Kristo, bagomba kubibwira umugenzuzi uhagarariye itorero, maze agakora gahunda zikenewe.—Mat 28:19, 20.
Disikuru igizwe n’ingingo z’uruhererekane, izasobanura uburyo bw’ingirakamaro dushobora kugaragarizamo urukundo dukunda Imana n’abavandimwe bacu (Yoh 13:34, 35; 1 Yoh 5:3). Inama ishishikaza umutima yo muri Zaburi ya 19 n’iya 119, na yo izibandwaho muri iyo porogaramu. N’ubwo ubu hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi umuburo wahumetswe muri izo Zaburi wanditswe, tuzareba ukuntu uduhesha inyungu muri iki gihe, umuntu ku giti cye.
Disikuru y’abantu bose izatangwa n’umugenzuzi w’intara, izaba ifite umutwe uvuga ngo “Wubahe Imana Kandi Ukomeze Amategeko Yayo” (Umubw 12:13). Disikuru ya nyuma izatangwa n’umugenzuzi w’akarere, izerekana ukuntu urubyiruko rushobora kugira imibereho myiza cyane muri iki gihe, n’impamvu rushobora kwiringira kuzabona ubuzima bw’iteka mu gihe kizaza. Umugenzuzi w’intara azasoza porogaramu avuga inyungu nyinshi zibonerwa mu gukurikiza “amategeko y’Umwami” ashingiye ku rukundo mu mibereho yacu (Yak 2:8). Koko rero, iyo ni porogaramu y’ikoraniro buri wese atakwifuza kuburamo.