Porogaramu Nshya y’Ikoraniro ry’Akarere
Mbese, ni izihe nyungu ubona muri iki gihe, uzikesheje kugendana na Yehova? Ni gute ushobora kunesha ikigeragezo cyo kuba wareka imihihibikano itari iya gitewokarasi igapfukirana inyungu z’iby’Ubwami, izivana ku mwanya wa mbere mu mibereho yawe (Mat 6:33)? Mbese, muri iyi si ituma ikibi kigaragara ko ari cyiza, waba ubona ko gutandukanya icyiza n’ikibi bigoye (Heb 5:14)? Ibyo bintu bizasuzumwa mu ikoraniro ry’akarere rizatangira muri Nzeri 1999, rizaba rifite umutwe uvuga ngo “Ungukirwa no Kugendera mu Nzira z’Imana Uhereye Ubu.”—Zab 128:1.
Ikintu kizaba ari gishya ku wa Gatandatu w’iryo koraniro ry’akarere, kizaba ari icyerekanwa cy’Iteraniro ry’Umurimo ry’icyitegererezo. Umugenzuzi w’akarere azabwira amatorero ibiteganywa gukorwa, bityo bose bazashobore kuzaza biteguye kugira ngo bazishimire porogaramu mu buryo bwuzuye.
Ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Bapayiniya—Nimube Maso Cyane ku Bihereranye n’Uko Mugenda,” izatwereka ukuntu dushobora kugira ubwenge kandi tukarangwa no gushyira mu gaciro, kugira ngo ducungure igihe gikwiriye cyo gukoramo umurimo w’ubupayiniya (Ef 5:15-17). Ingingo izaba ifite umutwe uvuga ngo “Irinde Inzira Zisa n’Aho Zitunganye,” izatwigisha ukuntu dushobora kumenya ibyo Imana yemera, mu mibereho y’uburyo bwose. Disikuru izaba ifite umutwe uvuga ngo “Uko Ubuhanuzi Bwasohojwe Butugiraho Ingaruka,” izadufasha kuzuza mu bwenge bwacu no mu mitima yacu urukundo dukunda Ijambo ry’Imana. Disikuru y’abantu bose izaba ifite umutwe uvuga ngo “Inzira z’Imana—Mbega Ukuntu Zigira Umumaro!,” izatsindagiriza inyungu tubona uhereye ubu, tuzikesha kugendera mu byo gukiranuka dusabwa na Yehova.
Mbese, waba wifuza kugaragariza mu ruhame binyuriye mu kubatizwa mu mazi, ko ushaka kugendera mu nzira z’Imana uri umwe mu bagaragu bayo bayiyeguriye? Rero, biganireho n’uhagarariye itorero, kugira ngo hakorwe imyiteguro ya ngombwa.
Ngaho iyemeze kutazabura muri iryo koraniro ry’akarere riziye igihe. Uzaterane porogaramu yose y’iminsi ibiri, kubera ko “hahirwa uwubaha Uwiteka [Yehova, NW ] wese, akagendera mu nzira ze.”—Zab 128:1.