ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/97 p. 6
  • Porogaramu Nshya y’Ikoraniro ry’Akarere

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Porogaramu Nshya y’Ikoraniro ry’Akarere
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Ibisa na byo
  • Porogaramu Nshya y’Ikoraniro ry’Akarere
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Umunezero nyawo uturuka kuli wowe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
  • Porogaramu Nshya y’Ikoraniro ry’Akarere
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Kwiga Igitabo Indunduro y’Ibyahishuwe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 3/97 p. 6

Porogaramu Nshya y’Ikoraniro ry’Akarere

1 Porogaramu nshya y’ikoraniro ry’akarere y’umwaka wa 1997, izaba ifite umutwe uvuga ngo “Gira Ibyishimo Byinshi Binyuriye mu Gutanga” (Ibyak 20:35). Ibyishimo bivugwaho kuba ari “imimerere yo kugubwa neza no kumva unyuzwe.” Abantu benshi muri iki gihe, bashakisha ibibanezeza uko bashoboye kose mu buzima, kandi n’igihe babibonye, akenshi biba ari iby’igihe gito. Ibyo si ibyishimo nyakuri. Ariko kandi, Yehova atwigisha ukuntu twabona inyungu zirambye (Yes 48:17; 1 Yoh 2:17). Porogaramu nshya y’ikoraniro ry’akarere, izatsindagiriza ukuntu dushobora kugira ibyishimo byinshi, binyuriye mu gutanga mu buryo bw’umwuka.

2 Tuziga uburyo bw’ingirakamaro dushobora kwitangira gukora umurimo tutizigamye. Zimwe muri za disikuru zizatangwa n’abagenzuzi basura amatorero, zizaba zifite imitwe ivuga ngo “Gushakisha Incuti Ubutunzi Bubi,” “Ubaha Uburyo Bwateguwe n’Imana, Ari Bwo ‘Mpano Bantu,’ ” na “Gira Ibyishimo Nyakuri mu Mpande Nyinshi.” Abifuza kubatizwa muri iryo koraniro, bazavugane n’umugenzuzi uhagarariye itorero, kugira ngo ashobore guteganya abasaza bazasuzumira hamwe na bo ibibazo bigenewe abifuza kubatizwa. Gukorera Yehova bafitanye na we imishyikirano itanduye, bizahesha ibyishimo byinshi abashya bazabatizwa.

3 Kwemera ubutware bwa Yehova mu buryo bukwiriye, na byo bihesha ibyishimo nyakuri n’umutekano. Abantu bose bagomba kubimenya. Ku bw’ibyo, disikuru y’abantu bose mu ikoraniro ry’akarere, izibanda ku mutwe uvuga ngo “Ifatanye n’Ubwoko bw’Imana Bwishimye.” Kora uko ushoboye, kugira ngo uzatumire abagaragaje ko bashimishijwe n’ukuri bose, maze bazaze kumva iyo disikuru. Nta mutekano nyakuri n’ibyishimo birambye babonye mu butegetsi bwa kimuntu muri iyi si itegekwa n’umubi (Umubw 8:9). Ariko se, mbega ibyishimo bazabona mu gihe bazifatanya n’ubwoko bwa Yehova bwishimye!​—Zab 144:15b.

4 N’ubwo imimerere y’ibintu igenda irushaho kuzamba muri iyi gahunda y’ibintu, abagira ibyishimo byinshi binyuriye mu gutanga mu buryo bw’umwuka, ntibazigera batenguhwa n’Imana igira ibyishimo (1 Tim 1:11). Porogaramu nshya y’ikoraniro ry’akarere, izagaragaza ko ibyo ari ukuri. Ntuzacikanwe!

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze