Porogaramu Nshya y’Ikoraniro ry’Akarere
1 Mu kumvira amagambo ya Yesu ari muri Matayo 6:33, Abakristo b’ukuri bakomeje gushyira Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo badahwema. Ku bw’ibyo rero, “Mubanze Mushake Ubwami” ni umutwe ukwiriye wa porogaramu y’ikoraniro ry’akarere ryatangiye muri Nzeri 1993.
2 Porogaramu izajya itangira yerekana ko Ubwami ari ikintu nyakuri, itsindagiriza ko ari ubutegetsi burimo bukora bukaba bufite ahantu butwara, bufite abatware, abayoboke, n’amategeko. Ndetse, amategeko menshi y’ubutegetsi bwa kimuntu agirira umumaro abantu muri iki gihe ashingiye ku mategeko ya Bibiliya.
3 Uburinzi hamwe n’imigisha tubonera mu guha Ubwami umwanya wa mbere mu bice byose bigize imibereho yacu bizasuzumwa. Hazatangwa inama z’ingirakamaro zizatugaragariza uburyo dushobora kwirinda imihangayiko itari ngombwa. Disikuru, ingero z’ibyerekanwa, n’ibiganiro bizatugaragariza impamvu ari iby’ingenzi gukomeza kugira ijisho ryoroheje.
4 Ku wa Gatandatu w’igihe cy’ikoraniro, abakandida bashaka kubatizwa babikwiriye bazerekanira mu ruhame ko biyeguriye Yehova. Naho ku Cyumweru, twese dusabwa kuzaba duhari kugira ngo dukurikirane disikuru y’abantu bose, izaba ifite umutwe uvuga ngo “Ibyo Ubwami bw’Imana Buzakorera Abantu.”
5 Turasabwa gukora gahunda izatuma tuboneka muri iyo minsi ibiri y’Ikoraniro ry’Akarere. Porogaramu y’ikoraniro, ijyanirana n’ibyishimo byo kuba abavandimwe bahuye, izadusigira inkunga yubaka kandi isubize intege mu bugingo, ku buryo nta n’umwe muri twe wakwifuza kuyicikanwaho.