Porogaramu Nshya y’Ikoraniro ry’Akarere
Igisobanuro kimwe gihabwa ijambo ‘gutinya,’ ni “icyubahiro cyimbitse n’ubwoba umuntu agira, cyane cyane ku bihereranye n’Imana.” Ibyo bisobanura gutinya mu buryo bukwiriye, bikaba bivugwa mu Byanditswe ko ari “ishingiro ry’ubwenge” (Zab 111:10). Ibinyuranye n’ibyo, hari ubundi buryo bwo gutinya bwiganje mu isi ya Satani idukikije. Ni gute dushobora kwirinda ibyo byiyumvo bidakwiriye ari na ko twihingamo gutinya Yehova mu buryo burangwa no kumwubaha? Porogaramu nshya y’ikoraniro ry’akarere yo mu mwaka w’umurimo wa 2002 yibanda kuri icyo kibazo. Ifite umutwe uvuga ngo “Mutinye Imana Kandi Muyisingize” (Ibyah 14:7, NW ). Tuzasobanukirwa uburyo bwinshi tugirirwamo umumaro no gutinya Yehova, yaba umuntu ku giti cye cyangwa mu rwego rw’umuteguro.
N’ubwo gutinya bishobora kuba bikubiyemo guhangayika cyangwa gucika intege no kutabangukirwa no guhangana n’imimerere igoranye, Bibiliya igira iti “ugira ibyishimo ni umuntu wese utinya Yehova” (Zab 128:1, NW ). Porogaramu y’ikoraniro izatwereka ukuntu dushobora guhangana mu buryo bugira ingaruka nziza n’ibibazo by’ingorabahizi byibasira ugusenga k’ukuri. Tuzabona ukuntu dushobora gufasha abantu bakiri bashya kwihingamo gutinya Imana mu buryo bukwiriye, ibyo bikaba bizabashishikariza rwose kwifuza kuyikorera babigiranye umutima wabo wose n’ubugingo bwabo bwose n’ubwenge bwabo bwose n’imbaraga zabo zose (Mar 12:30). Umunsi wa mbere uzasozwa na disikuru y’umugenzuzi w’intara ifite umutwe uvuga ngo “Komeza Kugirana Imishyikirano ya Bugufi Cyane n’Abo Ukunda.” Azasobanura ukuntu twakomeza kuba maso kugira ngo tuneshe imihati ya Diyabule igamije kudutandukanya na Yehova, imiryango yacu n’abavandimwe bacu b’Abakristo.
“Mutinye Yehova Aho Gutinya Abantu” ni umutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane ukubiyemo disikuru enye zizatangwa ku munsi wa kabiri. Uzasobanura impamvu n’ukuntu tugomba kunesha ubwoba butubuza gusohoza neza umurimo wacu cyangwa gukomeza gushikama no kugira umutimanama ukeye ku ishuri no ku kazi. Disikuru y’abantu bose ifite umutwe uvuga ngo “Ujye Utinya Imana Kandi Ukomeze Amategeko Yayo” ishingiye ku ruhererekane rw’ibintu bivugwa mu Byahishuwe igice cya 14. Ikoraniro ry’akarere rizasozwa na disikuru itanga ubuyobozi butera inkunga igira iti “Komeza Kugendera mu Nzira Irangwa no Gutinya Yehova.”
Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, Iteraniro ry’Umurimo ry’icyitegererezo, disikuru y’umubatizo hamwe n’icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi mu magambo ahinnye ni ingingo z’ingenzi z’inyongera zikubiye muri porogaramu utifuza ko zazagucika. Tumira abo mwigana Bibiliya kugira ngo muzazane mu ikoraniro. Umuntu uwo ari we wese wifuza kubatizwa agomba kubimenyesha umugenzuzi uhagarariye itorero hakiri kare uko bishoboka kose. Nimucyo twese tuzagaragaze ko dutinya Yehova mu buryo bukwiriye kandi tumuhe ikuzo binyuriye mu kutemera ko hagira disikuru iyo ari yo yose y’iyo porogaramu yaducika!