Ikoraniro ry’akarere rizadufasha gukomeza kwita ku bintu by’umwuka
1. Ni ibiki Yehova aduteganyiriza kugira ngo kidufashe gusohoza inshingano yacu yo gutangaza hose ubutumwa bwiza?
1 Yehova aratwigisha, akaduha imyitozo n’inkunga tuba dukeneye kugira ngo dusohoze inshingano yaduhaye yo gutangaza hose ubutumwa bwiza (Mat 24:14; 2 Tim 4:17). Ikoraniro ry’akarere tugira buri mwaka ni kimwe mu bituma tubona izo nyigisho, imyitozo n’inkunga. Porogaramu nshya y’ikoraniro ry’akarere ryo mu mwaka w’umurimo wa 2010, izasesengura umutwe uvuga ngo “Komeza kwita ku bintu by’umwuka,” ushingiye mu Baroma 8:5 no muri Yuda 17-19. Amakoraniro y’akarere azatangira mu cyumweru gitangira ku tariki ya 31 Kanama 2009.
2. (a) Ni mu buhe buryo ikoraniro ry’akarere rizatwungura? (b) Ni mu buhe buryo amakoraniro y’akarere yo mu gihe cyahise yagufashije mu birebana n’umurimo wo kubwiriza?
2 Uko rizatwungura: Iryo koraniro rizaduha umuburo mu birebana n’ibintu biteje akaga, urugero nk’ibirangaza bishobora kudutwara igihe kandi bigatuma tudakomeza kwita ku bintu by’ingenzi cyane. Tuziga uko twarwanya umwuka wo kurebera ibibi, kandi tuzasuzuma ibiranga umuntu wita ku bintu by’umwuka. Disikuru ifite umutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane izatangwa ku Cyumweru, izagaragaza icyo buri muntu ku giti cye cyangwa abagize umuryango bashobora gukora kugira ngo bakomere mu buryo bw’umwuka bityo babashe guhangana n’ibibazo bigenda birushaho kwiyongera ndetse n’ibigeragezo bikomeye bishobora kwibasira ukwizera kwacu. Iryo koraniro rizadufasha kurinda imitima yacu, ridufashe gukomeza kuba abantu bameze neza mu buryo bw’umwuka kandi ridufashe gukomeza kuzirikana imigisha myinshi izagera ku bantu bakomeza kwita ku bintu by’umwuka.
3. Ikoraniro ry’akarere muzifatanyamo rizaba ryari, kandi se ni iki wagombye kwiyemeza gukora?
3 Numara kumenya igihe ikoraniro ry’akarere rizabera n’aho rizabera, uzahite utangira kwitegura kugira ngo uzabe uhari kandi uzatege amatwi witonze muri iyo minsi yombi. Izere ko Yehova aha imigisha umunyamwete.—Imig 21:5.
4. Ni ibiki twiringiye kuzabona mu ikoraniro ry’akarere riri imbere?
4 Birumvikana ko Yehova ari we uzaba uduhaye iyo mpano nziza. Iri koraniro ryateguwe n’itsinda ry’umugaragu wizerwa rizaduha ibyo dukeneye kugira ngo dusohoze umurimo wacu. Dushimira Yehova ku bw’ibintu byose aduha kugira ngo bidufashe ‘gukomeze kwatura ibyiringiro byacu tudahungabanye.’—Heb 10:23-25; Yak 1:17.