Rinda ubwenge bwawe
1. Ikoraniro ry’akarere ryo mu mwaka w’umurimo wa 2013 rizaba rifite umutwe uvuga ngo iki, kandi se rizaba rigamije iki?
1 Yesu yasabye abigishwa be gukundisha Yehova umutima wabo wose n’ubugingo bwabo bwose n’ubwenge bwabo bwose (Mat 22:37, 38). Ikoraniro ryihariye n’ikoraniro ry’akarere yo muri uyu mwaka yateguriwe kudufasha gukomeza umuntu wacu w’imbere. Nk’uko mubyibuka, ikoraniro ry’intara rifite umutwe uvuga ngo “Rinda umutima wawe.” Ikoraniro ryihariye ryo mu mwaka w’umurimo wa 2013 rifite umutwe uvuga ngo “Rinda umutimanama wawe.” Amakoraniro y’akarere azatangira mu kwezi gutaha, azaba afite umutwe uvuga ngo “Rinda ubwenge bwawe,” ushingiye muri Matayo 22:37. Iryo koraniro rizaba rigamije gufasha buri wese muri twe gusuzuma ibitekerezo bye, agatuma birushaho gushimisha Yehova.
2. Ni ibihe bibazo tuzashakira ibisubizo igihe tuzaba turi mu ikoraniro?
2 Ibizavugirwamo: Igihe tuzaba duteze amatwi ibizavugirwa muri iryo koraniro, tuzashakishe ibisubizo by’ibi bibazo bigize ingingo z’ingenzi:
• Twakwirinda dute gutekereza ‘ibitekerezo by’abantu’?
• Ni uruhe ruhare twagira mu gukuraho igitwikirizo gihuma ubwenge bw’abatizera?
• Ni iyihe mitekerereze twifuza kugira?
• Ni akahe kamaro ko gutekereza neza?
• Ni mu buhe buryo twareka Yehova akagorora ibitekerezo byacu?
• Ni mu buhe buryo abagabo, abagore, ababyeyi n’abana bagira uruhare mu gutuma umuryango ugira ibyishimo?
• Twakwitegura dute umunsi wa Yehova?
• Gutegura ubwenge bwacu kugira ngo dushishikarire gukora umurimo bisobanura iki?
• Ni izihe nyungu abashyira mu bikorwa ibyo biga babona?
3. Kuki ari iby’ingenzi kwifatanya mu ikoraniro mu minsi ibiri yose rizamara, tugatega amatwi twitonze kandi tugashyira mu bikorwa ibyo tuziga?
3 Satani akora ibishoboka byose kugira ngo yonone ubwenge bwacu (2 Kor 11:3). Ku bw’ibyo, tugomba kurinda ubwenge bwacu n’ibitekerezo byacu. Tugomba gukomeza kugira imitekerereze ya Kristo no kurwanya amoshya y’iyi si itubahiriza amategeko (1 Kor 2:16). Iyemeze kuzaterana muri iyo minsi ibiri yose ikoraniro ry’akarere rizamara. Uzatege amatwi witonze. Gushyira mu bikorwa ibyo tuzumvira muri iryo koraniro bizadufasha gutegura ubwenge bwacu kugira ngo tugire umwete mu murimo w’Ubwami.—1 Pet 1:13.