ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 8/10 p. 1
  • Ikoraniro ry’akarere duteganyirijwe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ikoraniro ry’akarere duteganyirijwe
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Ibisa na byo
  • Ikoraniro ry’akarere rizadufasha gukomeza kwita ku bintu by’umwuka
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Kwiga Igitabo Indunduro y’Ibyahishuwe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Porogaramu nshya y’Ikoraniro ry’Akarere
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
  • Rinda ubwenge bwawe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
km 8/10 p. 1

Ikoraniro ry’akarere duteganyirijwe

1. Ni iyihe gahunda yashyizweho mu mwaka wa 1938, kandi se yari ifite iyihe ntego?

1 Mu mwaka wa 1938, umuteguro wa Yehova watangije gahunda nshya. Amatorero yabaga yashyizwe mu matsinda, yatumirirwaga kwifatanya mu makoraniro ya zone, ubu yitwa amakoraniro y’akarere. Kuki iyo gahunda yashyizweho? Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Mutarama 1939 (icyo gihe witwaga Informateur), wasubije icyo kibazo ugira uti “ayo makoraniro ni kimwe mu bigize gahunda z’umuteguro wa Yehova zo kuyobora umurimo w’Ubwami. Amabwiriza duhabwa muri ayo makoraniro afasha buri wese kugira ngo akore umurimo ashinzwe uko bikwiriye.” Iyo tubonye ukuntu ababwiriza b’Ubwami bariho mu mwaka wa 1938 biyongereye bakava ku 58.000 bakabaka ababwiriza basaga 7.000.000 mu mwaka wa 2009, bigaragaza neza ko amakoraniro y’akarere yageze ku ntego yayo yo gufasha ababwiriza ‘gukora umurimo bashinzwe.’

2. Ni izihe disikuru tuzagezwaho mu ikoraniro ry’akarere rizaba mu mwaka w’umurimo utaha?

2 Umutwe w’ikoraniro ryo mu mwaka w’umurimo utaha: Dutegerezanyije amatsiko ikoraniro ry’akarere rizatangira muri Nzeri kandi dutegerezanyije amatsiko inkunga rizadutera. Rizaba rifite umutwe uvuga ngo ‘Ntimuri ab’isi,’ ushingiye muri Yohana 15:19. Ni izihe disikuru zizatangirwa muri iryo koraniro, zizafasha ababwiriza? Kuwa gatandatu, tuzumva disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Uko umurimo w’igihe cyose uturinda?” Nanone tuzashimishwa na disikuru eshatu zo mu mutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane, zigira ziti “Ntukanduzwe . . . ” N’“inyamaswa y’inkazi,” N’‘indaya ikomeye,’ N’“abacuruzi.” Ku cyumweru tuzumva umutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane ufite umutwe uvuga ngo “Kunda Yehova aho gukunda isi.” Hari indi disikuru izatangwa igira iti “Mukomeze kuba ‘abimukira n’abashyitsi’” n’indi igira iti “Mukomere, mushobora kunesha isi.”

3. Kwifatanya mu ikoraniro ry’akarere bishobora kutugirira akahe kamaro?

3 Hari mushiki wacu wari waracogoye mu murimo wo kubwiriza, wifatanyije mu ikoraniro ry’akarere riherutse kuba. Nyuma yaho yanditse avuga ko iryo koraniro ryatumye yongera gusuzuma imimerere arimo maze yiyemeza “kujya yifatanya mu murimo wo kubwiriza, akareka gushaka impamvu z’urwitwazo.” Nta gushidikanya ko ikoraniro ry’akarere rizaba mu mwaka w’umurimo utaha, rizadufasha gukunda Yehova aho gukunda isi (1 Yoh 2:15-17). Uzabe uhari kandi utege amatwi witonze kugira ngo wungukirwe mu buryo bwuzuye n’iyo gahunda yuje urukundo Yehova yaduteganyirije.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze