Porogaramu nshya y’Ikoraniro ry’Akarere
Muri ibi ‘bihe birushya,’ dukeneye ubwenge buva ku Mana kugira ngo dukomeze kwemerwa na Yehova (2 Tim 3:1). Porogaramu y’ikoraniro ry’akarere ryo mu mwaka wa 2005, izatugira inama zifatika kandi idutere inkunga. Izaba ishingiye ku mutwe uvuga ngo “Jya uyoborwa n’‘ubwenge buva mu ijuru.’”—Yak 3:17.
Disikuru ya mbere igizwe n’ingingo z’uruhererekane ifite umutwe uvuga ngo “Tujye tugaragaza ‘ubwenge buva mu ijuru’ mu mibereho yacu,” izadufasha gusobanukirwa ibintu bikubiye mu kuba abantu baboneye, b’abanyamahoro, bashyira mu gaciro kandi bemera kugirwa inama. Nyuma y’iyo disikuru, umugenzuzi w’akarere azerekeza ibitekerezo byacu ku bindi bintu bitatu bigize ubwenge buva mu ijuru. Umugenzuzi w’intara azasoza umunsi wa mbere agaragaza ukuntu Abakristo bafite ibibakwiriye byose kugira ngo bavuge ibihereranye n’ubwenge buva ku Mana, n’ubwo hari abantu bamwe na bamwe babona ko “ari abaswa batigishijwe.”—Ibyak 4:13.
Ku munsi wa kabiri, umutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane uvuga ngo “Jya ukurikirana ibintu byungura,” uzadufasha kumenya ibintu bishobora kuduca intege mu buryo bw’umwuka, n’ukuntu twabyirinda. Nanone uzatwereka ukuntu dushobora kubaka abandi mu materaniro y’itorero, mu murimo wo kubwiriza no mu rwego rw’umuryango. Disikuru y’abantu bose ifite umutwe uvuga ngo “Uko ubwenge buva ku Mana butwungura,” izatuma turushaho gushimira ku bw’inyungu tubona iyo dukurikije amahame y’Imana mu mibereho yacu. Disikuru isoza ifite umutwe uvuga ngo “Gukora ibihuje n’ubwenge buva ku Mana biraturinda,” izatuma turushaho gushimangira icyemezo twafashe cyo gushaka ubwenge buva kuri Yehova muri iyi minsi y’imperuka.
Ikintu kiba ari icy’ingenzi muri buri koraniro, ni disikuru y’umubatizo w’abigishwa bashya. Nanone muri iyo porogaramu hazayoborwa Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi n’icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi uzaba wigwa muri icyo cyumweru. Yehova yifuza ko twese twungukirwa n’ubwenge atanga. Inama hamwe n’inkunga duhishiwe muri iryo koraniro ry’akarere zizatuma dukungahara mu buryo bw’umwuka.—Imig 3:13-18.