Isubiramo Rishingiye Ku Ikoraniro Ry’akarere
Ibi bibazo bizakoreshwa mu gutegura no gukora isubiramo rishingiye kuri porogaramu y’ikoraniro ry’akarere ryo mu mwaka w’umurimo wa 2005. Ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Uburyo bushya bwo kongera gusuzuma porogaramu z’amakoraniro” iri ku ipaji ya 4 y’uyu mugereka, isobanura ukuntu isubiramo rizajya rikorwa. Mu gihe cy’isubiramo, ujye ukoresha igihe neza kugira ngo ushobore gusuzuma ibibazo byose. Isubiramo rigomba kwibanda ku kuntu dushobora gushyira mu bikorwa inyigisho zatanzwe.
UMUNSI WA MBERE: MBERE YA SAA SITA
1. Ni iki kizadufasha kugira ubwenge buva ku Mana?
2. Ni iyihe mihati ababwiriza bo mu karere kacu bashyizeho kugira ngo bageze ubutumwa bwiza ku bantu benshi kurushaho?
UMUNSI WA MBERE: NYUMA YA SAA SITA
3. Kuki ari iby’ingenzi ko Abakristo bakomeza kuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka? Ibyo bidusaba gukora iki?
4. Ni gute dushobora kugaragaza ko dushaka kubana amahoro n’abavandimwe bacu?
5. Gushyira mu gaciro ni iki, kandi se ni gute dushobora kugaragaza ko dushyira mu gaciro mu buryo dukoresha igihe cyacu?
6. Ni iki twigishwa n’urugero rwa Sawuli na Nowa? Ni mu buhe buryo dushobora kugaragaza ko ‘twemera kugirwa inama’ (Yak 3:17)?
7. Ni gute Umukristo yakwirinda kugira imibereho y’amaharakubiri?
8. Ni gute dushobora kwigana urugero rwa Pawulo mu bihereranye no kuvuga iby’ubwenge bw’Imana?
UMUNSI WA KABIRI: MBERE YA SAA SITA
9. Kuki tugomba kuba maso mu gihe duhitamo ibyo dukora, kandi se ni iki kizadufasha kubigenza dutyo?
10. Ni iyihe mihati abantu bo mu karere kacu bashyiraho kugira ngo bajye mu materaniro buri gihe, kandi se ni gute bungukiwe no kubigenza batyo?
11. Ni gute abatware b’imiryango bashobora kubaka abo mu ngo zabo?
12. Ni ibihe bintu twabwiwe akarere kacu gakeneye?
UMUNSI WA KABIRI: NYUMA YA SAA SITA
13. Nk’uko byavuzwe muri disikuru y’abantu bose, ni iyihe mirimo yo gukiranuka abantu bakora babikesheje ubwenge buva mu ijuru?
14. Kuki kwiyiringira ubwacu cyangwa kwiringira abantu batayoborwa n’ubwenge buva ku Mana byaba ari ubupfapfa? Ni mu bihe bintu dukeneye kuba maso?
15. Ni iyihe mitego ubwenge buva ku Mana buturinda?
16. Kuki ari iby’ingenzi ko dukurikiza inama zatanzwe muri porogaramu y’ikoraniro ry’akarere?