Uburyo bushya bwo kongera gusuzuma porogaramu z’amakoraniro
Uko isi ya Satani igenda irushaho kuba mbi, ni na ko Yehova adukomeza kugira ngo ‘tureke kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, akatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none’ (Tito 2:12). Bumwe mu buryo yateganyije binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” ni ikoraniro ry’akarere riba buri mwaka, na porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye (Mat 24:45). Mbega ukuntu ayo makoraniro atwongerera imbaraga zo mu buryo bw’umwuka!
Mu mwaka w’umurimo wa 2005, hari uburyo bushya bwateganyijwe bwo kongera gusuzuma inyigisho zikubiye muri porogaramu z’ayo makoraniro, kugira ngo tuzizirikane kandi tuzishyire mu bikorwa. Ku ipaji ya 5-6 z’uyu mugereka, hari ingingo ziduha umusogongero w’inyigisho zizatangwa muri porogaramu ya buri koraniro, hamwe n’ibibazo by’isubiramo. Amatorero azasuzuma ibikubiye muri izo ngingo mu Iteraniro ry’Umurimo rizaba mbere gato, na nyuma gato y’uko ayo makoraniro aba. Ni gute ibyo bizakorwa?
Igihe hazaba hasigaye icyumweru kimwe cyangwa bibiri ngo ikoraniro ry’akarere ribe, mu Iteraniro ry’Umurimo hazatangwa disikuru y’iminota icumi ishingiye ku ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Porogaramu nshya y’ikoraniro ry’akarere,” kugira ngo itere abantu inkunga yo gutegerezanya amatsiko ikoraniro. Nanone utanga disikuru azerekeza ibitekerezo ku bibazo by’isubiramo, maze atere bose inkunga yo kuzagira ibyo bandika bitegura isubiramo rizaba mu byumweru bike nyuma y’ikoraniro.
Nyuma y’ibyumweru bike ikoraniro ribaye, mu Iteraniro ry’Umurimo hazakorwa isubiramo ry’iminota 15, rizaba rishingiye ku munsi wa mbere w’ikoraniro. Mu cyumweru gikurikira icyo, na bwo hazakorwa isubiramo ry’iminota 15 rizaba rishingiye ku byavuzwe ku munsi wa kabiri w’ikoraniro. Ibibazo by’isubiramo biri muri uyu mugereka ni byo bizakoreshwa muri ibyo biganiro. Isubiramo rigomba kuzibanda ku kuntu izo nyigisho zishobora gushyirwa mu bikorwa. Abasaza bashobora kugabanya igihe cyagenewe ibindi biganiro byo mu Iteraniro ry’Umurimo, kubikuraho cyangwa se kubyimurira ku rindi Teraniro ry’Umurimo kugira ngo bakore isubiramo.
Ubwo buryo ni na bwo buzakoreshwa kuri porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye; uretse ko ho porogaramu y’ikoraniro ryose izasuzumwa mu kiganiro kimwe cy’iminota 15. Nta gushidikanya ko twese tuzabika uyu mugereka kandi tukawukoresha neza kugira ngo twungukirwe mu buryo bwuzuye n’inyigisho nziza Yehova azaduha.—Yes 48:17, 18.